• 16/12/2019 2:20 53

Human Right Watch yanyomoje abayitiriye gusebya u Rwanda

Inyandiko yasohowe n’abantu batazwi yavugaga ko Umuryango Mpuzamahanga wita ku burenganzira bwa muntu, Human Right Watch usaba abatembera mu Rwanda kubihagarika, ariko Human Right Watch yabeshyuje ayo makuru ivuga ko ari ibihimbano.

Ida Sawyer ni Umuyobozi wungirije wa Human Right Watch ishami rya Africa

Abanditse iriya nyandiko bayise “Travel Advisory- Republic of Rwanda”  (Bishatse kuvuga Kuburira ABATEMBERERA mu Rwanda), hejuru bashyiraho ikirango cya Human Right Watch.

Iyo nyandiko yanditseho ko yakorewe i New York muri America.

Ku rubuga rwa Twitter, Umuyobozi wungirije wa Human Right Watch ishami rya Africa, Ida Sawyer yanyomoje ibiri muri iyi nyandiko yacicikanye ku mbuga nkoranyambaga, iharabika u Rwanda ko rufunga abanyamahanga.

Iriya nyandiko Human Right Watch yise ‘fake news’, ivuga ko hari Abanya-Kenya batatu bafunzwe bidakurikije amategeko mu Rwanda, ndetse ko hari n’abandi banyamahanga bafungiye muri gereza zo mu Rwanda batagejejwe imbere y’Ubutabera.

Umuyobozi wungirije wa Human Right Watch muri Africa, Ida Sawyer yavuze ko ariya makuru akubiye muri iriya nyandiko, ibirimo ari ibihuha, kandi ko bitanditswe na Human Right Watch.

Yavuze ko ibyo HRW itangaza ku Rwanda biri kuri website yayo.

Human Right Watch yasohoye irindi tangazo kuri Twitter, ikomeza kwamagana iriya nyandiko, y’ibihuha bivuga ko uyu muryango uzarega u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Ibintu bibera muli iyi si byinshi birasetsa.Iki kigo kitwa Human Rights,ngo giharanira “Uburenganzira bwa muntu”.Kikibasira ahani ibihugu bikennye.Amerika yajya kwica inzirakarengane muli Afghanistan,Irak,Syria,etc…,kikanuma.Russia igafata Crimea ku ngufu,kikanuma.Ikindi kandi,abakozi bayo benshi basambanya abakobwa mu bihugu bajya gukoreramo.Human Rights nyakuri,zizazanwa n’Ubwami bw’imana gusa.Nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo.Kuli uwo munsi kandi,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.Naho aba basakuza gusa ngo barashaka uburenganzira bwa muntu,nta kindi bakora uretse guhembwa ibifaranga byinshi.Nkuko Yesu yadusabye muli Matayo 6,umurongo wa 33,niba dushaka kuzaba muli iyo paradizo,tugomba “gushaka mbere na mbere ubwo bwami bw’imana”.Aho guhera mu gushaka ibyisi gusa.

  • Ibi biba byanditswe n’ibigarashanta gushidikanya. Ubu ni ka gatsiko ka kayumba nyamwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *