• 14/12/2019 2:32 08

Hon Nkusi Juvenal wayoboye PAC yatorewe kuba Umusenateri

Hon Nkusi Juvenal wamenyekanye cyane ubwo yari Perezida wa Komisiyo ishinzwe kugenzura Imikoreshereze y’Umutongo n’Imari bya Leta (PAC) mu nteko Ishinga Amategeko, yagiriwe ikizere atorwa n’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda kuyihagarararira muri Sena.

Hon Nkusi yamenyekanye cyane ubwo yari ayoboye PAC ahata ibibazo abayobozi

Hon Nkusi Juvenal wamaze imyaka 24  mu Nteko Ishinga Amategeko ari Umudepite, yamenyekanye cyane ubwo yari ayoboye PAC abaza ibibazo abayobozi batandukanye bazaga gutanga ibisobanuro mu magambo ku micungire mibi y’Umutungo n’imari bya Leta.

Abagize ihuriro Nyunguranabitekerezo ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda ryagiriye ikizere Nkusi Juvenal na UWAMURERA Salama babatorera kubahagararira muri Sena.

Hon Nkusi usanzwe ari umurwanashyaka wa PSD, mu matora y’Abadepite yabaye umwaka ushize wa 2018, yanze kwiyamamaza avuga ko yahariye abato ngo na bo bage gutanga ibitekerezo mu nteko Ishinga Amategeko.

Nkusi w’imyaka 64 y’amavuko, yabaye umudepite mu mpera za 1994, ni umwe mu badepite bamaze igihe kinini mu Nteko Ishinga Amategeko akaba yarigeze no kuyiyobora.

Kuva mu 1967 kugeza 1974 yigaga amashuri yisumbuye mu iseminari nto ya Zaza. Nyuma akomereza amasomo ye muri Kaminuza y’u Rwanda yarangijemo mu 1979.

Kuva mu 1979-1991 yakoraga mu yahoze ari MINITRAP (Minisiteri y’imirimo ya Leta) ashinzwe imiturire n’Iterambere ry’Imigi.

Yahavuye yerekeza mu muryango yitwaga Lamette yakozemo kuva mu 1991 kugeza mu 1992 ashinzwe imiturire no gutunganya icyaro.

Mu 1994 yinjira mu Nteko Ishinga Amategeko yavuyemo mu mwaka ushizwe wa 2018 ubwo yahakaniraga ishyaka rye PSD ko adashaka gusubira ku rutonde rw’abahatanira kurihagararira mu Nteko.

UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Iyi niyo nkuru nziza numvise uyu mwaka! Nkusi ni inararibonye nibura w aravuga

    • Umusaza wacu arongeye arariye.Niba umuntu atasazaga.Harya ngo mu isi nshya ntabwo tuzongera gusaza?Byaba ari ibintu byiza.Ikibazo ni igihe iyo si izazira.Ibyo aribyo byose kubera ko ari imana yabivuze,ubwo bizaba.

  • Ndabona aribyiza rwose nari nababaye ko Nkusi Juvenal ntazongera kumubona muri PAC no munteko none agarutsemo ari kumwanya mwiza wo muri Senat. Juvenal ni umunyapolitiki utarya iminwa kandi ukora akazi ke neza. Ndamwifuriza imirimo myiza muri Senat kandi ndizerako azaba na President wa PSD mumyaka iri mbere mugihe Vincent Biruta azaba ya retirinze

  • Byiza pe. Nibazaga ukuntu uyu musaza yicaye nta kazi nkumva rwose ari akarengane.

  • Ngo kumva yicaye nta kazi wumvaga ari akarengane? Gute se? Non.
    Gusa inararibonye afite izatuma ajya no muri bureau ya senat uko mbyumva cg se agire imwe muri Komisiyo zayo ayobora.
    Amahirwe masa!!!

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *