• 13/12/2019 7:02 51

Hon Bamporiki asabira Mike Karangwa ngo yanyuzagamo akigisha kuba intore

Jean Damascene Nsengeyukuri wayoboye imisango y’ubukwe  bw’umunyamakuru Mike Karangwa yabwiye Umuseke ko yakurikiye uburyo Hon Eduard Bamporiki asaba umugeni asanga ngo ashyiramo n’inama  zizafasha umukwe n’umugeni kugira urugo rwiza. Ibi ngo bigaragaza ko no muri kariya kazi k’igihe gito aba afite, ashyiramo n’inama zikwiye kugirwa intore.

Hon Bamporiki ngo iyo asabira umukwe umugeni ntiyibagirwa no gutoza abantu ubutore

Ubukwe bwa Mike Karangwa ubu ukora muri Kaminuza y’u Rwanda n’umugore Isimbi Mimi Roselyne bwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize bubera mu Karere ka Kicukiro.

Nsengeyukuri avuga ko inshuro zose yahuriye na Bamporiki mu mihango nk’iriya yumvise  ari umuntu usabira umukwe umugeni agakoresha ikeshamvugo n’isanishamvugo binogeye amatwi cyane.

Kubera ko ngo abantu baba bamuzi nk’Umutoza mukuru w’Intore bamubaza ibibazo bisaba ko atanga  ibisobanuro bisaba ko ubitanga aba azi umuco w’Abanyarwanda akamenya no kuwusobanurira abamwumva.

Ngo ejo bundi ubwo yasabiraga Mike Karangwa hari uwamubajije ati: “ dusobanurire icyo umuco aricyo?”

Hon Bamporiki ngo yamusubije mu magambo make ati: “ Umuco ni umutima w’igihugu.”

Jean Damascene Nsengeyukuri yasabye bagenzi be kurushaho kujya bakoresha Ikinyarwanda mu misango y’ubukwe kandi bakibuka kuvuga kubyo umuco usaba abashakanye kugira ngo bazubake urugo ruhire.

Ati: “ Hari bamwe muri bagenzi banjye baba badaheruka kuyobora imisango y’ubukwe bahabwa izi nshingano bikabagora. Kudasobanukirwa cyane n’umuco nyarwanda bituma bamwe mu bakuru baba baje muriyo batanezezwa nayo.”

Ngo iyo uyoboye imisango atabikoze neza ‘hari abasaza bitaryohera.’

Isimbi Roselyne washyingiwe Mike Karangwa ni umukobwa wa Dr Canisius Bihira, usanzwe ari impuguke mu iterambere ry’icyaro.

Jean Damascene Nsengeyukuri yabaye umusangiza w’amagambo mu misango y’ubukwe bw’abantu benshi barimo ibyamamare mu itangazamakuru n’abandi.

Mu kuyobora buriya bukwe Nsengeyukuri yafatanyije n’abanyamakuru nka Friday James, Lucky Nizeyimana, Claude Kabengera, Happy Bunani na Bienvenu Redemptus, Rukizangabo Shami Aloys n’umuhanzikazi Oda Paccy wari mu bakobwa bambariye Karangwa.

Jean Damascene Nsengeyukuri uzwi ku izina rya Philos yayoboye imisango y’ubukwe bw’abantu benshi barimo Florent Ndutiye, umuhanzikazi Gikundiro Rehema waririmbaga muri Korali Shalom y’ i Nyarugenge, Erick Shaba wahoze ari umunyamakuru n’abandi.

Dr Canisius Bihira umubyeyi wa Isimbi akaba Sebukwe wa Mike Karangwa
Jean Damascene Nsengiyukuri ahagararanye na Mike Karangwa na Isimbi
Jean Damascene Nsengiyukuri ahagararanye na Mike Karangwa na Isimbi

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

8 Ibitekerezo

  • Politike ni mbi koko.Usanga abo iha umugati (national bread) rimwe na rimwe bavanga amasaka n’amasakaramentu.Binyibukije ubwo Musenyeri wa Gatolika witwaga Nsengiyumva Vincent wari muli Komite Nyobozi (Central Committee) y’ishyaka rya president Habyarimana ryitwaga Muvoma (MRND).Ngo yajyaga gusoma MISA akabwira abakristu ngo “Nimugire amahoro muli MUVOMA” (aho kuvuga ngo “Nimugire amahoro muli KRISTU).Muli Politike,uhora ushaka kubona ibintu byose muli Politike.Niyo mpamvu bamwe banga kujya muli Politike.Akenshi biteza ibibazo d’ordre moral.Gusa Politike ihahira benshi bayijyamo.Tekereza kuba wari Mwalimu,uhembwa 40 000 Frw,waba Depite ugahembwa 2 million Frw ku kwezi.Ikibazo nuko rimwe na rimwe Politike ituma ukora ibintu bibi,urwana ku mugati wawe.Urugero,reba abadepite bemeye ko Museveni azategeka ubuzira-herezo kubera ko yabahaye Ruswa.
    It was against their moral values,at least some of them.Politics is bad.

    • Urakoze wowe witwa Nayigiziki.Niyo mpamvu abayehova batajya muli politike.Bahunga amanyanga akorerwamo.Abayehova bahora bansaba kunyigisha bible ku buntu nkanga.Ariko rimwe nzemera kubera ko nanjye mbona politike itanya abantu kandi imana idusaba gukundana.

    • Numvise misa za Musenyeri Nsengiyumva nta narimwe numvise avuga ngo gira amahoro muri Muvoma. Inyinshi hariya kuri Saint Michel ari iza nijoro ari izo kumanywa.Izindi kandi zanyuraga kuri radio Rwanda.Mujye mubeshya abahinde.

  • Bamporiki rero nubwo uri intore
    Ukaba wari urerekana hariya ubutore nu umuco
    Hari icyo nahaye mu muco nyarwanda
    Muzagikosore
    Kuba uri intore yagiye gusabira umuhungu
    Wawe ugatuma umukazana wawe wasubiye
    Akora icyi twita kirazira nkiriya
    Mu muco nyarwanda kirazira nta mwana wambika nyina urugoli
    Uwo muco aho mwawukuye ntaho nzi
    Rwose mwaratunguranye
    Maze ku munota wa nyuma murasobanya
    Ikinyarwanda kigira umuco wihariye
    Muramenye rwose nti mugasobanye
    Ikizungu na kinyarwanda birahabanye
    Ubundi byose byagenze neza wasabiye umuhungu wawe neza
    Nkunda nu uburyo waguyaguyaga umukazana wari uje gusabira
    Kariya konyine Niko ka cyirazira mwishe
    Ikindi mpanuka kubakobwa bose basaneza mu Rwanda
    Kirazira gukora mu ruhango rwa sobukwe pe!!!!
    Mbese mu byumve ko kizira uba umwubahutse
    Ariko mwese mbona mujya gushyingirwa mwarukozemo
    Mu mwambika ingofero nuko nawe agatega akanama
    Ntibibaho mu kinyarwanda
    Burya muba mwica umuco
    Ndetse mushize isoni sobukwe Niko byitwagwa
    Sobukwe yarapfunyikirwaga nkuko mupfunyikira nyokobukwe na ba nyogosenge
    Kuki ziriya mpano muzitanga zirangaye
    Ibyo nu uruzungu rucuramye
    Abashinzwe umuco mugomba gukosora
    Mbese ni byinshi ikinyarwanda cyari gucika bikajyana nu umuco mwiza wacu mwiza

  • Jyewe ndumva umutima wigihugu bidahagije kuko imitima yigihugu ishobora gutandukana nkuko habaho abemera Leta yigihugu nabatayemera, ahubwo umuntu yasobanura umuco mu mvugo ihuriweho nabantu bose ko, umuco ari” Imyitwarire, imigenzereze n’imikorere y’abantu mu buzima bwabo bwa buri munsi, ishobora gutandukana cyangwa guhinduka bitewe n’amateka y’agace, igihugu cyangwa umugabane abantu batuyemo cyangwa bakomokamo.

    Urugero ni nkimigendekere y’ubukwe nyarwanda n’imyitwarire y’abantu mu bukwe muri iki gihe aho abahana amajambo bakurikiza uko abasokuruza bacu babigenzaga kera, ugasanga rwose urugo rw’abagiye kubana akaramata rwakagombye kuba intangarugero, ariko byavangamo umuco w’ubu wateye ugasanga nta n’amezi abiri ashize ibyo bigishijwe byo kubahana no gukundana birarangiye batangiye gucanamo no gucana inyuma bagatandukana ubwo!
    Murakoze.

  • Urakoze Cyane Muvandimwe Ku bw’imoanuro utanze. Wavuze ukuri. Ariko reka nkwibutse ibi:
    1. Muri buriya bukwe,umwana ntiyigeze yambika urugori maman we,yararumushyikirije ararwiyambika.
    2. Ntabwo Umukobwa yigeza yambika ingofero sebukwe,yayihaye Mike KARANGWA Aba ariwe ubikora.
    3. Rwose umuco nk’uko uwukomojeho warubahirijwe 100%.
    4. Ibi mbivuze mbihagazeho kuko ninjye wayoboye buriya bukwe ndi Mc.

  • Ingofero nibyo
    Mike yabikoze neza
    Ariko urugoli uge kuri you tube yarwambitse nyina ni ako gusa gato kabaye
    Kandi ni abana ntibabizi ko kizira
    Twarabibonye ntago umwana yambika nyina urugoli kirazira uriya siwe mwanya nanjye kariya sikandyoheye
    Ibindi ni isanzure big up Mike

  • Hano tuza gutanga ibitekerezo
    Nibyo yaragiye kurimwambika nkuko muri bubibone nukuriye imisango ati rumwambike rwose
    Nuko umuntu abavugiramo inyuma ati Hoya ati nta mwana wambikwa urugoli
    Uwera yabivugiye muri rusanjye nicyo nabonye
    Wakoze kumpanuro watanze
    Kandi ni byizako umuco uba umuco
    Ntago umwana aha nyina urugoli
    Yari yaruzanye ngo arumwambike
    Nuko bamutwamye bati have mbikora amahano
    Hari byinshi tugomba kwigisha abana

    https://youtu.be/vADPg8EVU4c

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *