• 13/12/2019 7:29 02

HCR yasabye Tanzania kudacyura impunzi z’Abarundi kuko iwabo amahoro atarahinda

Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryasabye Leta ya Tanzania kwisubiraho ku kemezo yafashe cyo gucyura impunzi z’abarundi ziri muri kiriya gihugu.

Uyu muryango uvuga ko amahoro mu Burundi ataragaruka ku buryo Leta ya Tanzania yakohereza abo banyagihugu.

UNHCR yasabye ibihugu byombi ko byakumvikana impunzi ziri muri Tanzania zikahaguma kugeza igihe bizagaragara ko umutekano mu Burundi ari ntamakemwa.

Ni nyuma y’uko Leta ya Tanzania yari iherutse gutangaza ko mu ntangiriro z’ukwezi kwa cumi (Ukwakira)  izatangira gucyura impunzi z’Abarundi ziriyo.

HCR ivuga ko nta gitutu gikwiye kotswa ziriya mpunzi, ahubwo ko Leta ya Tanzania igomba kuborohera hagatahuka umuturage ubishaka.

Tanzania ni cyo gihugu gicumbikiye impunzi nyinshi z’Abarundi kurusha ibindi byo muri Africa y’Iburasirazuba.

Kugeza ubu muri Tanzania habarurwa impunzi z’Abarundi mu 225 340 ziri mu nkambi ya Nyarugusu na Mtendeli.

Aba baturage batangiye guhungira muri Tanzania kuva mu mwaka was 2015, bitewe n’imvururo zakuriwe n’uko Nkurunziza yari yongeye kwiyamamariza kuyobora u Burundi kuri manda ya gatatu itaravugwagaho rumwe.

BBC

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • Abanyarwanda bariyo nyuma ya 1994 ntibacyuwe kungufu iyo UNHCR yabyanze? Aba nabo nibatahe iwabo bajye gutegura amatora kimwe nabandi banyagihugu. Doreko na CNARED nayo iri hafi gutaha.

  • UNHCR abakozi bayo baranga gutakaza akazi arinayo mpamvu bakomeza kwikoreza TANZANIE impunzi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *