• 11/12/2019 4:38 33

Hassan anenga Abasilamu n’abandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Hassan Muhire usengera mu Musigiti wo ku Cyanyirangegene, mu Murenge wa Karangazi muri Nyagatare yanenze Abasilamu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Ngo n’ubwo nta muryango utagira ikigoryi, ibyo abagize uruhare muri Jenoside bakoze ngo ni ibyo kugawa, ni umwe mu banyamadini basuye Urwibutso.

Hassan anenga Abasiramu n’abandi bose bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Murenzi ari mu itsinda ry’abantu bo mu madini ya Gikirisitu n’Abisilamu basuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Yabwiye Umuseke ko asanga Abasilamu bakoze Jenoside baratandukiriye kuko ubundi ngo Igitabo Gitagatifu cyabo (Korowani) kibuza kuvana ubugingo mu kiremwa utagamije kukirya.

Ngo hari ibindi biremwa Imana yaziruriye abantu bagomba kwica bakabirya ariko ngo kirazira kwica umuntu mugenzi wawe.

Ati: “Baratandukiriye cyane, kwica mugenzi wawe birabujijwe ubundi mu Bayisilamu.”

Avuga ko kuba yazanye n’Abakirisitu gusura urwibutso rwa Jenoside na byo byerekana ubumwe.

Hassan Murenzi avuga ko ubumwe mu madini ari ikintu kiza cyatuma abayagize barushaho gusenga Imana neza, bakabana neza n’abandi bityo igihugu kigatera imbere. Asanga abanyamadini ari nk’abantu basanzwe kuko na bo babamo ingeri nyinshi.

Ngo kuba amadini yose asenga Nyagasani umwe ariko agatandukanira ku bitabo cyangwa ikindi kiyagenga bisa n’uko habaho abantu bagufi, abandi bakaba barebare n’abandi baringaniye ariko bose bafite amaraso atukura. Ubu budasa ngo ntibwagombye kuba intandaro y’amakimbirane.

Pastor William Gakwaya wari uyoboye ririya tsinda yabwiye Umuseke ko bagiye ku Rwibutso ari 22. Avuga ko baje kureba uko urwibutso ruteye, ngo bige amateka, kandi bazigishe abayoboke babo uko bakomeza ubwiyunge.

Gakwaya avuga ko bazigisha abayoboke babo uko Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa no kumenya uko yahagaritswe n’icyakorwa ngo u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Abanditse amateka y’u Rwanda rwa vuba aha berekanye ko amadini yagize uruhare muri Jenoside haba mu buryo buziguye n’ubutaziguye.

Muri bo harimo Sebera Muhashyi Edouard uherutse gutangaza igitabo yise Ingoma ntizisa, hasa Abiru’. Yagaragaje uruhare amadini hafi ya yose mu gihugu yagize mu gutegura no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muhashyi yerekana uko amadini yahuje na Politiki bikorana mu mugambi wagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994.

Kiliziya Gatolika iherutse gusabi imbabazi mu izina ry’abayoboke bayo baba baragize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, na Papa Francis yabiganiriyeho na Perezida Paul Kagame.

Pasiteri William Gakwaya avuga ko baje kureba amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwibutso ruri ku Gisozi muri Gasabo
Itsinda ry’amadini ya Gikirisitu n’Abasilamu bagannye ku rwibutso

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Ariko se mwabaye umwe muri abanyarwanda mukareka kuba za basiramu na za bakristu,ngo korowani ibabuza iki?hanyuma umuco wanyu nyarwanda ubabuza iki?ko numva ahubwo ibyo bitabo abanyamahanga babazaniye barakopeye umuco wacu barangiza namwe mugata abo muri bo mukiyitirira amadini n ibyo bitabo.gira uti mu muco wacu gakondo y abanyarwanda kirazira kwica utaguteye cg ngo akurwanye uwo ni inzirakarengane ,iyo kera hari uwibeshyaga agahirahira yica mugenzi we nawe yaricwaga .gira uti turi abanyarwanda tugomba kuba umwe naho ibyo kuvuga ngo kuba wazanye n abakristu nabyo bigaragaza ubumwe nkibaza nti mwabaye abanyarwanda ko aribwo bumwe bwanyu mwavukanye mukareka kuba ayo madini ko aricyo kibatandukanya.mube abanyarwanda mureke kwirema ibice by amadini cg ingirwamoko.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *