Hasohotse ifoto ya Miss Muyango Claudine umukinzi wa Kimenyi igaragaza ko akuriwe - UMUSEKE

Hasohotse ifoto ya Miss Muyango Claudine umukinzi wa Kimenyi igaragaza ko akuriwe

Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves ukinira Kiyovu Sport bamaze igihe bakundana ndetse wamaze no kumwambika y’urukundo, baritegura kwibaruka imfura yabo.

Tariki ya 28 Gashyantare uyu mwaka Kimyenyi Yves yasabye Muyango ko yamubera umugore we ibi bizwi nko gutera ivi.

Gutwita k’uyu mukobwa si inkuru nshya mu matwi y’abakurikiranira hafi ubuzima bw’ibyamamare mu Rwanda, ariko ni amakuru yakunze kugirwa ibanga rikomeye.

Uyu mukobwa agiye kwibaruka imfura ye na Kimenyi Yves aho bivugwa ko bamaze imyaka ibiri babana mu nzu nk’umugore n’umugabo, nubwo uretse impeta Muyango yambitswe muri Gashyantare 2021 nta wundi muhango w’ubukwe barakora.

Kimenyi yamamaye mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports no mu Ikipe y’Igihugu Amavubi.

Ni mu gihe Miss Muyango Uwase we yamenyekanye ubwo yitabiraga irushanwa ry’ubwiza rya Miss Rwanda mu 2019. Icyo gihe yegukanye ikamba rya Nyampinga uberwa n’amafoto.

Urukundo rw’aba bombi rwagiye ku mugaragaro muri Kanama 2019.

Kimenyi Yves na Muyango bari mu myiteguro yo kwakira imfura yabo

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Iyi ni imwe mu mpamvu abashakanye batandukana cyangwa bagashwana.Ejobundi nibwo Kimenyi yateraga ivi.None ngo umukobwa inda ni nyarwege.Imana yaturemye,ntabwo yemera “avance” mu ba Fiyanse.Urugero rwiza Imana yaduhaye,ni Mariya na Yozefu.Nubwo bali aba Fiances,Imana yabujije Jozefu kuryamana na Mariya “mbere y’uko abyara Yezu”.Bisome muli Matayo 1:25.Nkuko tubisoma muli Matayo 13:54-56,nyuma yaho Mariya na Yozefu bararongoranye,babyarana Abakobwa n’abandi bahungu,barumuna ba Yezu bitwaga Yakobo,Yozefu,Simoni na Yuda.Bitandukanye nuko bamwe bigisha ko Mariya yakomeje kuba isugi (vierge).Tujye twibuka ko abantu bose bakora ibyo Imana itubuza,batazaba muli paradizo.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *