• 17/01/2020 11:05 20

Hari impaka hagati ya BRD n’abanyeshuri kuri ‘Bourse’ y’ukwezi kumwe

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza y’u Rwanda baravuga ko bambuwe na Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere, (BRD) amafaranga 25 000 buri munyeshuri ku nguzanyo bita ‘bourse’ bagenerwa kugira ngo abunganire mu mibereho ya buri munsi, BRD ivuga ko amafaranga yose atunga abanyeshuri bayatanze, icyakora ngo hari amezi abiri bagiye guha abongerewe igihe cyo kwiga.

Iyi ni inyubako Ibiro Bikuru bya Kaminuza y’u Rwanda bikoreramo i Gikondo

Abanyeshuri batishoboye bavuga ko ubusanzwe kugira ngo imibereho yabo igende neza, Leta ibagenera amafaranga ibihumbi makumyabiri na bitanu (Frw 25 000) buri kwezi, aya mafaranga bakaba bayahabwa nyuma ya buri mezi abiri bivuze ko abageraho ari ibihumbi mirongo itanu (Frw 50 000).

Kuri ubu barinubira ko umwaka w’amashuri ushize warangiye BRD yahawe inshingano yo kubagezaho ‘bourse’ itabahaye amafaranga y’ukwezi kumwe angana n’ibihumbi makumyabiri na bitanu, bakavuga ko ngo biri mu masezerano ko ku mwaka bahabwa bourse y’amafaranga ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (Frw250 000) y’amezi agize umwaka w’amashuri.

Mu mwaka w’amashuri ushize, ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda (REB) cyatangaje ko abanyeshuri basaga ibihumbi birindwi na Magana atanu (7 500) bemerewe kuzahabwa inguzanyo, bivuze ko aba bose batabonye amafaranga ya kuriya kwezi kumwe, ku buryo igiteranyo cya yose yegera Miliyoni 200.

Ngendahimana Eric, umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda wiga muri Koleji y’Ubukungu n’Ubucuruzi avuga ko kuba aya mafaranga atarayabonye byamugizeho ingaruka zikomeye zirimo kubura ibyo kurya no kubura icumbi kugeza aho agiye gucumbikisha mu baturage.

Yabwiye Umuseke ati: “Njyewe nabaga hafi y’ishuri i Gikondo, nza kubona ntazabona ubukode mpitamo kujya kuba mu miryango, nubwo byangoraga kuvayo nza hano ku ishuri. Naturukaga mu Gatsata n’amaguru nkaza i Gikondo. Byari ingorabahizi kwiga kubera umunaniro ariko nta yandi mahitamo nari mfite.”

Aba banyeshuri kandi bavuga ko baryaga rimwe, hakaba ubwo babwirirwa cyangwa bakaburara ku buryo byabangamiraga imyigire yabo.

Yvonne Mutatsineza yagize ati: “Ubuzima twari tubayemo bwari bugoye kuko bamwe twarabwirirwaga abandi tukaburara ugasanga bigize ingaruka mu myigire yacu.”

Marie Claire Isingizwe umwe mu bayobozi b’abanyeshuri muri Kaminuza, avuga ko ikibazo cy’uko abanyeshuri batahawe inguzanyo y’ukwezi kwa 10 k’umwaka w’amashuri uhereye mu kwa Kenda kwa 2017 igihe cyari kigenwe ko amashuri atangira kiri rusange.

Ati “Mu masezerano tugirana na BRD batanga amezi 10, nubwo twatangiye kwiga  mu kwezi kwa cumi.”

Isingizwe avuga ko bitewe na gahunda y’igerageza ngo Leta irebe ko abanyeshuri biga amasomo y’Ubumenyi rusange, bajya bahabwa impamyabumenyi ya Kaminuza bize imyaka itatu ariko abiga ibyitwa STEM (Science, Technology, Engineering and Medecine) bo bagakomeza kwiga imyaka isanzwe, hari igihe cyongerewe kuri bari ba mbere batiga STEM.

Iyo gahunda ngo yatangiye mu mwaka w’amashuri 2016-2017, ihera ku barangije umwaka wa kabiri mu Ishuri ry’Itanangazamakuru n’itumanaho, ariko mu mwaka wa 2017/18 yakomereje no ku bandi bose batiga STEM, bityo bakaba barongerewe andi mezi abiri yo kwiga ariko ntibahabwa inguzanyo ya ‘bourse’ y’icyo gihe bongerewe.

BRD na HEC bavuga ko ‘bourse’ y’umwaka w’amashuri 2017-2018 yose yishyuwe 

Mu kiganiro Ndoli Karake Francis ushinzwe iby’Uburezi muri BRD yagiranye n’Umuseke kuri uyu wa gatanu tariki 21 Nzeri, yavuze ko amafaranga yose ajyanye n’imibereho y’abanyeshuri mu mwaka w’amashuri 2017-2018 bayatanze, ngo ayanyuma batanze ni ay’ukwezi kwa Gicurasi.

Ati “Keretse bibaye ari ikibazo kihari gifitwe n’umunyeshuri ku giti cye utarabonye ‘bourse’ yaza hagasuzumwa impamvu.”

Tumubajije impamvu batanze amezi ikenda (9 months) aho kuba amezi 10 abanyeshuri bavuga ko ari mu masezerano, Ndoli Karake Francis yavuze ko amasezerano adasobanura amaze runaka umunyeshuri azahabwamo ‘bourse’ gusa ngo bayibara bahereye igihe amasomo yatangiriye n’igihe yarangiriye.

Ati “Tubaha amafaranga ababeshaho igihe bari ku ishuri gusa. Mu mwaka w’amashuri ushize (2017-2018) batangiye kwiga mu kwezi kwa cumi (Ukwakira), bivuze ko twabahaye (bourse) y’amezi ikenda. None se baba baratangiye ishuri mu kwezi kwa kenda (Nzeri) ku buryo twabaha (bourse) y’amezi 10?”

Yavuze ko no kujya kubishyuza inguzanyo bahawe, hazarebwa umubare w’amafaranga umunyeshuri yagiye ahabwa.

Ndoli kandi yavuze ko ku bijyanye n’ikibazo cya bariya banyeshuri bongerewe igihe cyo kwiga kingana n’amezi abiri (uretse ko batari babwiwe ko bazahabwa ‘bourse’), ngo BRD yamaze kubona itegeko rivuye mu nzego z’Uburezi ko batanga ayo mafaranga ku banyeshuri, bityo ngo mu cyumweru gitaha bazayabona kuri konti zabo.

Dr Muvunyi Emmanuel ukuriye Inama Nkuru y’Uburezi (HEC), mu byo yabwiye Umuseke nta nyuranya na BRD, gusa avuga ko umwenda wari uhari ari uriya w’abanyeshuri bongereweho amezi abiri, bityo ngo niyo mafaranga BRD yitegura gutanga.

Abanyeshuri bandikiye BRD basaba ko bahabwa ariya mafaranga bavuga ko bambuwe.

INGABIRE M.Grace & HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Kuki mushaka kutwambura amafaranga yacu kandi mumasezerano dufitanye muvugako tuzabishyura amezi icumi yose???
    Oya rwose Ibyo ni uburyarya bubi cyane mushaka kutugaragariza vraiment

  • Ibi byatubayeho muri 2000-2001 twiga EPLM. Nyuma muri za 2008 SFAR yo mu kutwishyuza warabivugaga, bakakubwira ngo Accountant wa UNR aguhe urupapuro rubyemeza!!!!!!

  • Mwibaze namwe aho banque yambura abanyeshuli.Ahubwo yagombye kubera urugero abo bana ahubwo na leta ikababera imboni mubuzima burimbere baba bari gutegura. Reka da ibi byose biba abayobozi barebera ariko impamvu turayizi.Harya ngo baciye banque Lamberi mu Rwanda? Byose byahindutse Lamberi.

  • Njye mbona byaba byiza bayatanze bikagabanya imibare yo kutuvanga
    N’ubundi bazatwishyuza batitaye kuri ibyo

  • Mwatubabariye next week mukazakurikirana niba barayatanze kuko bamaze kubeshya inshuro nyinshi

  • Nimuceceke habaye amatora menshi mu gihugu hagati aho. Ubwo ni umusanzu mwatanze mutabizi. Ariko se ubundi kuki kaminuza za Leta zisigaye zihenda kurusha izigenga, iza Leta zikoresha imisoro yacu, izigenga zirwariza kuri byose? Aya mayobera si matagatufu. Umucurabwenge wayo harya ni nde?

  • Arko natwe twiga ibijyanye nubuzima(nurses and midwives,nubwo twatangiye kwiga mukwa cumi,twaruhutse mu ntangiro zukwa munani,bityo twagombaga guhabwa bourse nibura kugera mukwa karindwi.)

  • Twe maze nubu annee academic yacu ntirarangira,none ngo twize amezi icyenda gusa,ubu uku ni ukwa cuminakumwe maze,ngaho natwe nibatubarire amezi yose twize muri nursing na midwifery

  • Kaminuza y’u Rwanda hari ibyo ikora ikatubangamira cyane.Reba nawe,
    2015-2016: ngo ni ukwishyura 600’000rwfr
    2016-2017: ngo ni ukwishyura 900’000rwfr
    2017-2018: ngo ni ukwishyura 2’000’000rwfr
    Ibi byose babidukubita hejuru ntanteguza ntano kumenyeshwa Ku buryo bugaragara. ababyeyi, n’abanyeshuri, bafatirwa imyanzuro kdi ngo bagomba kwemera utabishoboye akajya kwiga ahandi.
    Ibi byose nubwo babikora gutyo ahanini ni kunyungu zabo gusa. Cyane ko nta mpinduka nziza bitanga,ahubwo nibyari bihari bimwe birushaho kuba bibi. Dukeneye ubuvugizi n’impinduka nziza. Kuko turabangamiwe cyane.

  • ikibazo cyabaye rusange kandi ntabusobanuro bwahawe abanyeshuli kandi mumasezerano twasinye mbere mumwaka wamashuli 2015_2016 yavugagako tugomba kubona amezi icumi none umwaka ushije byarangiye dusa nkabambuwe ukwezi kumwe doreko uyu mwaka twavuguruye amasezerano dufitanye na brd akaba ariyo atagaragaza igihe tugomba guhererwa buruse imbogamizi nuko twazishyuzwa menshi mugihe cyo kwishyura bikaba arimbogamizi dukekako zazadukoraho mugihe kizaza

  • Ese ubwo izo million 200 ko zari zaragenewe gutunga abanyeshuri zakoreshejwe iki?

    Ahaaaaaaa simbizi!!!!

  • BRD rwose ni umubyeyi wacu kwishuri Badufashe ayo mafaranga aboneke murwego two kugera Ku Irene ry uburezi ryiza ndetse no kuvana ubuzima bwacu mukaga.

  • Cyane pee! Iyo allowance fees isigaye bagire bayitange kuko abana babayeho nabi muri ariya meziii yanyuma bize batayibona nibagire bayitange peeee

  • biteye agahinda kumva ko amasezerano twasinye bavuga ko twasinye ko tuzajya duhabwa amafaranga ya bourse aruko turi ku ishuri. reka tubyemere da ko ariko biri. Ariko se UR yo irabivugaho iki ko abantu mu macumbi y’ ikigo babishyuje amezi 10 ra ?! ngaho noneho nimba tutari ku ishuri twishyuye amacumbi amezi 10 gute kandi twarahabaye amezi 9. So UR nayo nidusubize amafaranga yacu rero cg se BRD nayo izaduhe uko kwezi ?! Mubatubarize natwe Impamvu batwishyuje amezi 10 mu macumbi !

  • Ni Ukuri byumvikane. BRD tugirana amasezerano yamezi 10 . Bityo bagombe bayiduhe badashingiye kubanyeshuri basigaye ku ishuri kuko twese twarayisezeranijwe mu masezerano.

  • Nakumiro kbx peer!!! Ubuse ko 25.000 abuzee, 35.000 niyo azaboneka r????????

  • Rwose ariya mafaranga y’amezi bongereyeho atanzwe byanezeza abanyeshuri,murakoze.

  • Rwose ariya mafaranga ya mezi 2 brd iyatanze byagabanura ibibazo abanyeshuri twahuye nabyo, bityo bikadufasha mumyigire yacu yubutaha.

  • BRD ntako batagize pe,twaritwarabashimiye uburyo buruse yatangwaga neza,none ubwo batangiye kutwambura sinzi pe!!
    Gusa babyumve kuko muri campus hose ago niga abanyeshuri twese ntayo twabonye
    Ndavuga ukwezi kwanyuma.
    Bakuduhe pe.

  • ooooh brd irabeshya rwose!!!! nkajye niga muri IPRC Kigali rwose nkubu academic calendar yacu yarangiye mu kwa 7 mumatariki ya nyuma none c urumva atari amezi icumi, ubworero nibavuge impamvu ayo mafaranga ataboneka cyangwa badusobanurire neza icyo yakoze kugirango tuve murujijo!!! kandi nibanga byabindi H.E paul kagame yavugiye mu ineko bazabahereho bakora icyo itegeko riteganya. Kuko batubarishije ntabi rwose! None c ni ubwambere kaminuza itangiye ikirewe kubera gahunda za leta ub ni ukuvuga ko none ho uyu mwaka 2018-2019 bazuduha amezi 8 nyamara banyamakuru muterenganure rwose!! mutubarize na minister w’uburezi mwumve icy abivugaho icyonzi nuko ntamuntu ujya wambura abannyeshuri!!

  • Ese Niba bank yishyura gutya Ubwo umunyeshuri namara kwiga azishyura Gute iryo Deni?

  • Hhhh mbivuga ngaho rero natwe muri Medicine muzi imvine umunte ahura nazo twize amezi atatu yose nta bursary wakwibaza ariko bwo waba utagira umwana ntiwanagirira impuhwe uwo muntu wiga amezia atatu arya irindazi na avoka nabwo rimwe ku munsi gusa bibaye byiza koko next week mwayaduha ubundi tukishura imyenda tubereyemo abantu pe

  • Brd ariya mafaranga iyatanze yaba ikoze gusa byakarushyo yayaduha vuba tukayakoresha twiyandikisha ndetse tukishyura namadeni dore ko banyirinzu twabambuye n’abaduhaye ibyo kurya .mbaye nshimiye!

  • DG HEC arasuzugura amaze kugira HEC nkakarima ke hakenewe change kuba ayiyoboye igihe nta innovation akigira,Twifuza ko yakurwaho!!yica byinshi

  • HE niwe wabikemura .none ko amasezerano twasinye ni amezi 10 none NGO bazajya bayatanga bite we namezi twize ? Kaminuza nidusubize amafaranga yacu yukwezi kumwe kuko amacumbi twishyuye amezi icumi ndabona ubucuruzi bwakomeye perezida nadutabare

  • Rwose ayo mafaranga barayatwambuye ntibayaduhaye, ndetse ndibuka twiga mumwaka wambere 2014-2015 nabwo hari ukundi kwezi tutahawe

  • BRD rwose ntabwo iri “fair”. N’abishyuye menshi (kubera ko umukoresha yakomeje kuyakata ngo ategereje ko abona amabwiriza yo guhagarara adaturutse ku mukozi) twayisabye ko yadusubiza ayarenzeho, yaranze. Ikindi tuyisaba ni uguha buri muntu ikemeza ko yarangije kwishyura, kuko bigera igihe ukabona urutonde ngo rw’abarimo inguzanyo ya buruse rurasesekaye. Barukuye he? Gufata lisiti y’abize muri kaminuza za Leta gusa, icyo cyonyine!!

  • Nukuri nibaturenganure ayo mafaranga bayaduha kuko twabirenganiyemo pe ! Sabanyeshuri bongerewe igihe cyo kwiga gusa kuko nabanyeshuri baribari muri internership ntabo ayo mafaranga ntayo bahawe kandi bararangije internership ku 03/08/2018 . Ubworero urumva ko babirenganiyemo brd yakabishuye ayo mafaranga kuko nabo babirenganiyemo kabisa!

  • wenda reka tureke kubablaminga kuko wenda ntabwo kaminuza na reb byabamenyesheje kuri icyo gihe cyo kwiga bityo bagatanga aya mezi 9 kuberako bahereye mu kwa 10 kandi bari bamenyereye mu kwezi kwa 9 kandi nabo ngirango babikomojeho natwe tujye twumva ukuri. so icyo nasaba cg nk’igitekerezo nuko ubuyobozi bwa BRD, HEC, REB, UR na min of education koko nkuko bahora babivuga, bakwiye kwicarana hagati yabo bakiga kw’ icyemurwa ry’ibibazo by’abanyeshuri kandi bakarushaho kutwegera bakumva ibibazo byacu. murakoze reka dutegereze turebeko ayo mafaranga tuyabona kuko ayo mezi abiri twagumye ku ishuri twarashavuye bikomeye cyane pe kari agahinda.

  • Ubundi se niba bishyuza ayo bahaye umunyeshuri, baduhaye amezi icumi nkuko bisanzwe then bakazatwishyuza icumi aho kuba icyenda, izo mpuwe ntazo nuburyarya

  • Hahahah! Ark njya nibaza ibyo bariya bagabo n’abagore baba batekereza bikancanga kbs! Umwana yize amezi 2 nta living allowances abona barangiza ngo uburaya burogeye muri kaminuza! Ark se nubund ko abana babo baba biga mu mahanga, ntacyo biba bibatway kbs ntacyo baba bashya barura! Icyo nzi cyo nuko ayo mafr kuyatanga biri kure nk’ukwezi peeeee! Nzabandora!!!!

  • NUkuri birababaje kubona umuntu uhagarariye Bank yandika contract akayiha abagenerwa bikorwa yaranjyiza agasubira inyuma akavuga ko iyo contract idakurikizwa.
    Ese nibajya kwishyuzwa ntibazakurikiza contract? Ntago byabaho.HE nabikurikiranwe abakoze ibyo bahanwe kukontagobyumvikana ukuntu abagatanze urugero rwiza aribo bica amasezerano.
    Namwe mwakoze iyinkuru (INGABIRE M.Grace & HATANGIMANA Ange Eric) mukurikirane iki kibazo mpaka gikemutse tuzakomeza kubabaza ahobigeze.
    kuko birababaje cyanee.

  • Bed nirebe uko yaduha ibyacu kuko namasezerano biyemeje naho noba bashaka kuvuga gutyo bavuge namasezerano ahonduke kuko sitwe twasabye kwiga ibihembwe 3 ikindi Nazi ko baduhaye machine zitujuje ubuziranenge kuburyo zakagombye kuba kurwego rwumunyeshuri wiga university NNE namafranga yakadufashije barayifunze? Rwose babisuzume

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *