• 11/12/2019 11:20 52

Hari akagari guhabwa serivisi bisaba kuba warishyuye Frw 5000 y’irondo

Muhanga – Bamwe mu baturage bashaka serivisi zo guhindurirwa ibyiciro by’Ubudehe n’izindi bavuga ko kugira ngo uzibone ku biro by’akagari ka Gahogo k’umurenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga bagusaba kwerekana kitansi (guitance) eshanu wishyuriyeho amafaranga y’irondo.

Iki kemezo ngo cyafashwe kubera ubujura bwari mu kagari ka Gahogo
Iki kemezo ngo cyafashwe kubera ubujura bwari mu kagari ka Gahogo

Abaturage b’igitsina  gabo  barimo abakora irondo cyangwa abatanga uwo musanzu wa buri kwezi, babwiye Umuseke ko  bimwa serivisi kubera ko batinze kwishyura uwo musanzu.

Bavuze ko  batazi aho icyo kemezo cyafatiwe kuko kibangamiye imitangire myiza ya serivisi ubuyobozi bugomba abaturage.

Umwe mu bo twaganiriye utashatse ko izina rye ritangazwa ati: “Nta muturage udashyigikiye ko umutekano  ubungabungwa ariko guhabwa serivisi nziza biri mu burenganzira bwacu si ukuyigura.”

Abaturage bavuga ko aho kwimwa serivisi, ubuyobozi bwashyiraho amande yo gukuba uriya musanzu (1 000Frw ku kwezi) inshuro ebyiri ariko abakeneye serivisi bakayibona.

Nsengiyumva Cyamatare Denis Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Gahogo,  avuga ko  ari inama y’abaturage  yemeje ko abatishyura irondo bagira icyo  babanza gusabwa.

Gusa akavuga ko bafashe iki cyemezo  bahereye ku mutekano muke wari wiganje mu Kagari ka Gahogo no mu Midugudu ikagize.

Yanavuze ko n’ubuyobozi  bubakuriye iki kibazo bakizi cyakora ngo ubu byakosotse nta muturage bagisaba kitansi kuko n’ikibazo cy’ubujura kimaze kugabanuka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamabuye Rurangwa Laurent  yasubije ko nta muturage  ukwiye kwimwa serivisi mu buyobozi  kuko atatanze umusanzu runaka.

Ati: “Niba hari uwayimwe ndamusaba rwose  ko yaza kutureba kugira ngo arenganurwe.”

Hari ababwiye  Umuseke ko ibi bimeze igihe kinini muri aka Kagari ko abasabwa  kwerekana kitansi eshanu (5) ari abaturage batazwi cyane mu kagari cyangwa batanafite imirimo igaragara.

Bavuze  ko hari n’inzego ngo bigeze kubwira iki kibazo ntihagira  icyo zibikoraho  bituma abagurishijwe serivisi bakwiye bacika  intege zo kuzamura ikibazo cyabo no kwaka serivisi yindi ku kagari ka Gahogo.

MUHIZI ELISEE
UM– USEKE.RW/Muhanga

0 Igitekerezo

  • Akumiro ni amavunja

  • Nonese Tutabeshye kukibo bayishyura? Harabantu usanga barigize ibigande murigahunda zose zareta barangiza bakajya kubuyobozi arukobagizibibazo Gusa, Nanjye ndumuturage ariko nshyigikiye ababibima, bazajye bakora ibisabwa Kugirango bakorerwe ibyobasaba nabo

    • ESE iyo wibwe abashinzwe irondo barishyura?ngirango mfite Umuzamu bakanyiba niwe wabibazwa kuki turiha irondo tukibwa ntibakurikiranwe

  • Aho ni aho bimenyekanye. uzabaze ukuntu hari abagifatira ibintu by’umuntu ngo ntarishyura mitiweri. uzabaze ukuntu umuntu bamubyukira mu gitondo cya kare agiye ku shantiye ngo niyerekane ikarita ya mitiweli atanavuka muri ako kagari akazi kagahagarara kuko gitifu yabyukiye ku ishantiye ahubwo nayo fr abantu ntibabone uko bayahiga

  • Umutekano kubaturage ntugurishwa. Leta yishingira umutekano w’abaturage bayo kuko basora, bishyura TVA/VAT ngicyo icyo basabwa kwishyura kubyo bahashye byose. Ibindi ni ubujura bwitwikiriye umutekano. Amaronddo akorwa n’inzego zibihemberwa. Ntibigomba kwishyurwa imisanzu yo kuremereza ubuzima bw’qbaturage basanzwe banikeneye.

  • Aba basaba ayirondo hari nabatagira icyo bakumarira utagombye kwerekana mitiweli ukibaza aho bihuriye bikakuyobera. Iyi leta ikeneye umweyo. Igakubura cyangwa abanyarwanda bakazayikuburira.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *