• 14/12/2019 9:24 38

Hari abo mu bihugu by’Africa ‘batarumva impamvu P. Kagame atumira abana bakaganira’

Evariste Murwanashyaka wagiye uhagarariye u Rwanda mu nama mpuzamahanga yiga ku ruhare rwa sosiyete sivile mu guteza imbere uburenganzira bw’abana iri kubera i Harare muri Zimbabwe yabwiye Umuseke ko bamwe mubayitabiriye batangajwe no kumenya ko Perezida Kagame ajya agira umwanya agenera abana bakaganira. Bamubwiye ko mu bihugu byabo ibyo bitahaba.

Buri mwaka Perezida Kagame atumira abana iwe akabaha Ubunani

Murwanashyaka usanzwe ari umukozi muri CLADHO ushinzwe ibikorwa na gahunda zo kwita ku burenganzira bw’abana, avuga ko yatumweyo kugira ngo abwire abandi bo mu bihugu by’Africa ibyo u Rwanda rukora kugira ngo umwana warwo atere imbere.

Ati: “ Nagiye i Harare gusangiza ibindi bihugu ubunararibonye bw’u Rwanda mu kurengera umwana no kuzamura uruhare rwe mu bimukorerwa.”

Nyuma yo gusobanurira abatabiriye iriya nama ibyo u Rwanda rukora n’urwego rugezeho ruzamura imibereho y’abana, bamwe mubayitabiriye babajije impamvu Perezida Kagame ajya ahura n’abana bakaganira kandi hari inzego ziba zisanzwe zita ku bibazo byabo, Murwanashyaka yabasubije ko abikora mu rwego rwo kumva ibitekerezo byabo n’ubwo ari abana.

Ikindi kandi ngo ni uko n’abana bafite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo byabo nk’uko babyemerewe mu masezerano mpuzamahanga.

Bimwe mu byerekena ubushake bw’u Rwanda mu kuzamura imibereho myiza y’abana harimo kuba rwarasinye amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bw’umwana, gushyira mu Itegeko nshinga ingingo zirengera umwana, gushyiraho inama y’igihugu y’abana, Politike ikomatanije y’uburenganzira bw’umwana yo muri   2011, itegeko ryo kurengera umwana ryo muri  2018 n’ibindi.

Bumwe mu buryo ibitekerezo by’abana b’Abanyarwanda bigera kuri Perezida wa Repubulika ni mu nama ihuza ababahagarariye ku rwego rw’igihugu, imyanzuro bagezeho ikazamugezwaho.

Buri mwaka kandi Perezida Kagame yakira abana bahagarariye abandi iwe bakaganira kandi akabaha Ubunani.

Evariste Murwanashyaka i Harare muri Zimbabwe atanga ikiganiro ku iterambere ry’umwana

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *