Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside, Dr Jean Damascène Bizimana kuri iki Cyumweru yagaye ubwitabire buke bw’abaturage mu muhango wo kwibuka wabereye mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe. Avuga ko hari bamwe banga kuza kwifatanya mu kwibuka kubera ipfunwe ry’ibyo bakoze.

Dr Bizimana Jean Damascène yanenze ubwitabire mu gikorwa cyo kwibuka mu Murenge wa Musange, Akarere ka Nyamagabe
Dr Bizimana mu ijambo rye yatangiye avuga ko mu muco w’Abanyarwanda muri rusange nta kwica byabagamo. Ngo wasangaga mu ndamukanyo ari ‘mwaramutse ? Mwiriwe ? Mwirirwe ! Murabeho!’
Ibi ngo byerekana ko muri rusange Abanyarwanda ari abanyamahoro.
Ku rundi ruhande ariko avuga ko kubera ingengabitekerezo ya Jenoside yabibwe muri bamwe, uyu muco w’amahoro waje kubura muri bo batangira kwica Abatutsi guhera kera.
Hamwe mu ho byabaye kera ngo ni muri kariya gace kitwaga Ubunyambiriri n’Ubufundu (ubu ni mu Karere ka Nyamagabe).
Dr Bizimana ariko avuga ko kimwe mu bibabaje ari uko hari abataza kwifatanya n’abandi mu kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside yabakorewe mu 1994.
Ati “Kuba hari abataza kwibuka hari ubwo babiterwa n’isoni n’ipfunwe bafite. Aba baje tujye tuba aritwe tubikora kuko nitwe tuba tubyumva, tubyemera tubiha agaciro…”
Yasabye abakiri bato kuzirinda gucengezwamo ibitekero by’urwango n’abantu bakuru babonye cyangwa bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uko amasaha yicumaga n’abantu bakomeje kwiyongera muri uyu muhango wo Kwibuka
Depite Nyirarukundo ati “Abantu bingingira kuza kwibuka bazanabihorere haze ababishaka”
Depite Nyirarukundo Ignacienne wari umushyitsi mukuru, yavuze ko kwibuka ari intwaro ikomeye ituma amateka yabaye mu gihugu adashobora kongera kuba.
Yasobanuye ko igikorwa cyo kwibuka kugikora biba bidasobanuye ko abantu babuze ibyo bakora, ashimangira ko biri mu nshingano za buri wese.
Gusa yavuze ko hari abakingingirwa kwibuka, ko bidakwiye, ahubwo byazajya bikorwa n’abumva babishaka.
Ati “Kwibuka ntabwo ari uko abantu babuze icyo bakora. Ibi bintu biri ku mupangu, bifite gahunda, bifite ikerekezo, bifite icyo bigamije. Bigamije gukumira nk’uko ubutabera bwafashije kurwanya ingengabitekerezo, no kwibuka ni intwaro ikomeye. Kuko nituzana ibyo kwibagirwa bishobora kugaruka.”
Yunzemo ati “Kandi noneho abantu bingingira kuza kwibuka bazanabihorere hage haza ababishaka ariko nagira ngo mbabwire icyo navuga yenda ntazasubiraho, kuza kwibuka ni ukwirengera wowe n’abana bawe. Iki gihugu urakibyariramo, nta uzi uko ejo bizaba bimeze, ni yo mpamvu ugomba kwirengera.”
Yanavuze ko mu myaka ya kera havugwaga cyane Jenoside yakorewe Abayahudi, nyuma haza kuba iyakorewe Abatutsi, agasanga atari abo yagenewe n’abandi ngo ishobora kubageraho mu gihe baba batayikumiriye.
Ati “Ariko ntabwo Jenoside yaremewe Abatutsi nta n’ubwo yaremewe Abayahudi, ishobora kugera ku wo ari we wese ni yo mpamvu kwirinda biruta igishoboka cyose.”
Yavuze ko ujya kwibuka babimuhatiye akwiye kujya yiyicarira mu rugo, ariko ngo inama ni uko Kwibuka ari inshingano ya buri Munyarwanda wese.
Ati “Utaribwa ntarinda, igihugu ni icyacu, tugomba kugikoreramo kandi tukanakibamo tukanagituramo neza.”

Hon Nyirarukundo avuga ko kwingingira abaturage kuza kwibuka bishatse byahagarara
Dr Bizimana yerekanye ko kuba imanza za Gacaca n’izindi zaburanishijwe nyuma ya Jenoside zarerekanye ko abahamwe n’icyaha cya Jenoside bo mu rwego rwa ruharwa bagera ku 31 453 bigaragaza ubukana yakoranywe.
Muri ba ruharwa harimo kandi abantu bize, bafashe iya mbere mu gukangurira Interahamwe kwica Abatutsi. Umwe muri bo ngo yari Bukibaruta Laurent wari Perefe wa Gikongoro wagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwabereye muri kariya gace, akaba afungiye i Arusha.
Mbere y’uko umuhango nyirizina utangira abawitabiriye babanje gushyira indabo ku mugezi wa Mwogo bibuka Abatutsi bawujugunywemo.
Rindiro Chrisostome warokokeye muri aka gace yavuze inzira y’umusaraba yanyuzemo kugira ngo arokoke avuga ukuntu barumuna be na se bishwe areba. Anashimira umugore witwa Liberatha wamubereye Malayika Murinzi aramuhisha kugeza arokotse.
Abenshi muri bo babaga bavuye mu Nkegero, i Kaduha n’ahandi bashaka guhungira mu byahoze ari Komini Musange na Nyabisindu.
Muri uyu muhango hashyinguwe imibiri 12 yabonetse muri tumwe mu tugari tw’Umurenge wa Musange. Urwibutso rwa Musange rushyinguwemo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside irenga ibihumbi 26.

Ubwitabire bw’abaturage bo muri kariya gace ngo bwari buke ugereranyije n’iyo baje gutanga ibibazo byabo

Abari baturutse i Kigali n’ahandi baje kwibuka ababo biciwe mu cyahoze ari Ubunyambiriri

Gushyingura uwawe biranezeza

Umuhango wo kwibuka wabimburiwe no gushyira indabo mu mugezi wa Mwogo
Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

7 Ibitekerezo
Kwica umuntu waremwe mu ishusho y’Imana,ni ubucucu.Nkuko Ibyakozwe igice cya 17,umurongo wa 26 havuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe.Icyo Imana yizeza abantu,nuko mu isi nshya dusoma muli 2 Petero igice cya 3,umurongo wa 13,nta Ronda-bwoko rizabamo,kubera ko ku munsi wa nyuma,Imana izakura mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,igasigaza abuyumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Icyo Imana idusaba twese,nuko tutahera mu gushaka ibyisi gusa,ahubwo tukabifatanya no gushaka Imana,mbere yuko uwo munsi w’imperuka uza.Abibera mu byisi gusa,Imana ibita abanzi bayo nkuko Yakobo 4:4 havuga.Bisobanura ko itazabaha ubuzima bw’iteka muli paradizo.Tukibuka yuko ku munsi wa nyuma Imana izazura abantu bapfuye bayumvira nkuko Yesu yavuze muli Yohana 6 umurongo wa 40.It is a matter of time kandi si kera,kubera ko Imana itajya ibeshya.
Dr Bizimana ngo mu muco w’Abanyarwanda muri rusange nta kwica byabagamo!! Babishyiraga mu byivugo byabo batabikora se? Ibinyita Karinga yari itamirije byari ibya za ruhaya cyangwa ibimasa se? Abahabwaga imidende n’impotore n’abacanaga uruti berekanaga gihamya y’umubare w’abanzi bishe bate se? Si ibishahu byabo bamurikaga? Bivuga ngo ikitwa imfungwa z’intambara ni ikitarabagaho mu Rwanda rwa mbere y’ubukoloni. Guca inzigo harya ubwo ntabyo Dr Bizimana yigeze yumva mu mikorere y’ubucamanza bw’umwami (kurimbura umuryango wose w’uwo umwami yakatiye urwo gupfa)? Harya abami banyeshwaga amata kuko bazanye imvi, kugira ngo bave mu nzira basimburwe, nuko babaga batagishaka kubaho? Za Rucunshu harya zaratugwiririye?
Nibyo koko, ni ikibazo gikomeye iyo abenshi mu baturage batitabira umuhango wo kwibuka nk’uriya, kandi barawumenyeshejwe. Ariko turamutse twibeshya ku mpamvu zituma batitabira batabihatiwe, twakomeza no kwibeshya ku bikwiye gukorwa kugira ngo abantu bafate abandi mu mugongo.
Abenshi mu baturage batahigwaga muri 1994 mu yahoze ari prefecture ya Gikongoro, iyo babonye aho Dr Bizimana wa CNLG ahingutse, cyangwa bakamenya ko azaza mu gace batuyemo, baranyegera, bamwe bakirwaza bakajya mu buriri, abandi bakajya mu ngendo batari barateganyije. N’abaje ugasanga bamwe baratitira mu gihe bategereje kumva ibyo ari bubabwire. Nta gitangaza rero kuba abitabiriye uriya muhango yari yagiyemo ari bakeya. Nawe impamvu arayizi neza.
Uyu mugabo nanjye menye ko aza gutanga imbwirwaruhame ntabwo naza kwifatanya nabandi.
Uyu kandi ngo yari hafi gubwa ubupadiri. Mwibaze Kbs
Dr Bizimana uhamya ko kwica bitabaga mu muco w’abanyarwanda, yatubwira icyo iyi migani itandatu isobanura n’igihe yaziye mu kinyarwanda:
Nyir’akarimi karekare yatanze umurozi gupfa;
Kayica iva mu kanwa ka nyirayo;
Uruvuze umugore ruvuga umuhoro;
Ingoma idahoora yitwa igicuma;
Akaboko gafashe ingoma kayirekura bagaciye…
Namurondorera n’indi imwereka ko abanyarwanda batigeze baba abamalayika mu mateka yabo.