• 14/12/2019 2:32 20

Hari abantu bacu batazaboneka mu nama y’i Kampala, twasabye ko isubikwa- Nduhungirehe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe yabwiye Umuseke ko u Rwanda rutazitabira inama yari iteganyijwe kubera muri Uganda taliki 18 Ugushyingo, 2019 kubera ko hari zimwe mu ntumwa zarwo zizaba ziri mu kandi kazi kareba igihugu.

Ndungirehe avuga ko u Rwanda rutazitabira kubera ko hari intumwa zarwo zizaba ziri mu zindi nshingano

Avuga ko babimenyesheje Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Uganda ku wa Kane mu gitondo, ariko ngo nta gisubizo u Rwanda rurahabwa.

Iyi ni inshuro ya kabiri iyi nama isubitswe kuko taliki 16 Ukwakira, 2019 nibwo yagombaga kuba ariko Uganda ivuga ko itayitumiza kandi hari intumwa zo muri Angola na DRC zari zabamenyesheje ko zitazayitabira.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa aherutse kubwira abanyamakuru ko Uganda ifite ubushake bw’uko iriya nama iba ariko iza gukomwa mu nkokora n’uko bariya bayobozi bo muri Angola na Repubulika ya Demukarasi ya Kongo batabonetse.

Icyo gihe yaboneyeho kuvuga ko inama yimuriwe ku wa Mbere taliki 18 Ugushyingo, 2019. Nyuma yo kumenyeshwa iyi taliki, mu nkuru ya mbere twabagejejeho Amb. Nduhungirehe Olivier yari yabwiye Umuseke ko u Rwanda rwiteguye kuyitabira.

Amb. Nduhungirehe Olivier kuri uyu wa gatanu yabwiye Umuseke na none ko byabaye ngombwa ko u Rwanda rumenyesha Uganda ko ishaka indi taliki ibiganiro bizaberaho kuko, ku wa mbere tariki 18 Ugushyingo 2019 bitakorohera abagize itsinda ry’u Rwanda kuboneka bose kuko hari indi mirimo ikomeye bazaba barimo mu gihugu.

Ati: “Impamvu twasabye ko bayigiza imbere ni uko hari bamwe mu bagize ‘delegation’ yacu batazayitabira kubera izindi nshingano bafite. Niyo mpamvu twasabye Uganda ko ishaka indi taliki twakumvikanaho inama ikazaterana.”

Avuga ko icyo u Rwanda rwifuza ari uko ikibazo cyabonerwa umuti bityo akavuga ko igihe cyose Uganda izabamenyeshereza italiki yemeje bazayitabira.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

21 Ibitekerezo

  • Niyo yari kuba ntacyo yari kugeraho kuko ikigaragara haracyari urugendo rurerure.ibyatsi twihangane nitwe dukomeje kuzahara mugihe inzovu zikirwana.

    • Nkuko Umufaransa witwaga Voltaire yigeze kuvuga,”Politike ni ubuhanga bwo kubeshya abantu” (La Politique c’est l’art de mentir). Dore ingero nkeya: Muribuka president Habyarimana amaze gusinya amasezerano ya Arusha muli August 1993,yagera I Kigali akavuga ati:” Amasezerano se ni iki?Si ibipapuro??”.Mwibuke president Museveni asinya amasezerano na General Tito Okello muli 1986,i Nairobi.Yahise amuca inyuma afata Kampala. Muribuka president Mobutu abeshya abakongomani ngo “mu mwaka wa 1980 bose bazaba bafite imodoka” (objectif 80).Muli Politike haberamo ibintu byinshi bibi:Kubeshyana,amacakubiri,amacenga,amatiku, ruswa,ubwicanyi,inzangano,kwikubira,etc…Niyo mpamvu abakristu nyakuri banga kuyijyamo,bakizera kandi bagashaka Ubwami bw’Imana buzaza ku munsi w’imperuka,bugakuraho ubutegetsi bw’abantu akaba aribwo butegeka isi nkuko Daniel 2,umurongo wa 44 havuga.Niyo mpamvu Yesu yadusabye gusenga dusaba Imana ngo:”Ubwami bwawe nibuze” (Let your Kingdom Come). Nibuza kandi buri hafi,buzadukiza ibibazo byose isi ifite.

  • Nubundi ikibazo kiri simple singombwa kwica amafaranga y’amatike yindege no kuryama muma Hotels ahenze Kampala kandi ari iikibazo bakemurira kumurongo wa Telephone. Abayobozi bakuru bibihugu byombi bakoze phone call ya 30 min byahitaa birangira ariko nibbakomeza iby’amasezerano ya Luanda azaba ibipapuro nkuko andi yose yagiye aba ntagire icyo ageraho. Gusa icyonzicyo u Rwanda na Uganda ni abavandimwe nibashaka bazareke dukomeze duhahirane tunasabane nka abavandimwe

  • Amacenga ya Arusha na Dar Es Alam nimuyagerageza kuri Museveni ntacyo azatanga. Arayabarusha kuko ari mu bakoreye Capacity Building RPF kuri iyo ngingo ikiri mu ishyamba, ndetse na nyuma. Kuko habayeho Arusha y’imishyikirano habaho na Arusha ya ICTR/TPIR. Ayo macenga akubiye muri principe/principle imwe yimakajwe n’uwitwa Napoleon Bonaparte: parler paix et agir guerre (talk of peace and wage war).

  • None se ubu ari Biruta ari na Nduhungirehe uyoboye ministeri y’ububanyi n’amahanga ni nde? Izo nama zo gutwika amafranga y’igihugu no kujijisha abaturage nimuzishyire iruhande, muhangane kuko ari byo mushyize imbere, kugeza igihe uzumva agamburijwe azayamanika.

  • Umunsi hagize kaminuza ishyiraho PHD muri diplomacy ikorerwa muri bitangazamakuru, Olivier Nduhungirehe niwe ukwiye kuzafata iya mbere muri iyo kaminuza.

  • Hhhhhhh,Ntago byoroshye.ibyo byose barimo ibibazo bijya gutangira ntabwo byatangiriy mu mpapuro basinya;!cg izo Nama bajyamo ibibazo bijya gutangira izo Nama ndatekerezak ntazigeze zibaho.so sinibaza ukuntu izo nzira Arizo bashakiramo ibisubizo, kdi ibibazo atariho byahereye !ibyo bapfa barabizi.so rro nibabona ko Ari ngombwa ko bikemuka bizakorwa,naho ibyo bindi nuguofusha amafranga yi Gihugu ubusa!Ariko ntacyo bitwaye,ntayo muba mwavunikiye,nimushaka ko Ni Nama ibera In Europe Muzajyeyo.gusa Ntagahora gahanze,nkuko twumva Amateka yi byahise,igihe kizagera namwe Iyi Mikino murimo ihiknduke Amateka.!

  • Ambassadeur Nduhungirehe ariho aradukorera akazi keza cyane muri iki kibazo na Uganda. Nk’ako Pasteur Bizimungu na Kanyarengwe bakoreye Arusha. Uru rugamba tuzarutsinda nta shiti, na Nduhungirehe abone ingororano imukwiye.

  • Hejuru y’amabanga menshi cyane tuziranyeho na Museveni ku ntambara zabaye muri Uganda, mu Rwanda no muri Kongo, mbona dukwiye kumvikana nawe mu maguru mashya, kuko dukomeje gushwana tukabishyira hanze twese twabihomberamo.

  • Nduhungirehe, ba witegura Mageragere! Naho uwo shobuja wamaze abavandimwe be nabe yitegura! umutwe be bagiye kuwumena. Amarira abapfakazi ba Rwigema, Bayingana, Muvunanyambo, Mucyo, ,Sendashonga, Bunyenyezi n’abandi banyarwanda barize agiye guhanagurwa. Yanze kureka kumena amaraso y’inzirakarengane. None nawe bamuteye umwambi uboshye uhiga impongo!!! Abe ntibazaba bahari ngo bamwiraburire! Ni uko Nyiyngabo abishaka!!

  • Nduhungirehe, ba witegura Mageragere! Naho uwo shobuja wamaze abavandimwe be nabe yitegura! umutwe be bagiye kuwumena. Amarira abapfakazi ba Rwigema, Bayingana, Muvunanyambo, Mucyo, ,Sendashonga, Bunyenyezi n’abandi banyarwanda barize agiye guhanagurwa. Yanze kureka kumena amaraso y’inzirakarengane. None nawe bamuteye umwambi uboshye uhiga impongo!!! Abe ntibazaba bahari ngo bamwiraburire! Ni uko Nyiringabo abishaka!!

  • Natangiye kera mpamunura ko iyi nama itazaba. Reka dukurikire umukino turebe.Gusa leta ya Uganda irusha ubusaza leta yu Rwanda Museveni yigeze kubivuga mu mugani sinabyemera ndumva hashize nk’umwaka.Ngo leta ya Kongo yareze u Rwanda, Burundi na Uganda kubera gusahurwa mu ntambara ya mbere ya Kongo Kabila Laurent arega ibyo bihugu 3 nyuma y’iyicwa rya Muzee Kongo ivana ikirego ku Rwanda no ku Burundi igikomeza kuri Uganda Uganda ngo yaratsinzwe igomba miliyari 10 z’amadolari.Nizereko icyo kirego batazakibyutsa ku Rwanda.Ibaze bakibyukije ku Burundi noneho bose bahita bahungira mu mahanga hagasigaramo Nkurunziza wenyine.

  • ariko ibi bijyinga biba bivuga iki? Umutekano wacu tuzawurinda naho mwe mubunza ibigambo bidafite epfo n ruguru ntacyo muzageraho. Mukomeze mukurikirane abari gufatwa no kugwa mu ntambara nibwo muzamenya H>E uwo ariwe. Nuwo mukangisha aramuzi kandi ibyo apanga byose binamenyekana akibitekereza mujye mwibuka uwamuhaga amakuru uwo ariwe

    • Nkawe Paul wize amashuli angahe koko?

  • Iyo igihugu kigusabye ngo mufatanye gukora iperereza kubaturage bacyo bishwe barasiwe iwawe ukabyanga ubwo ntabwo uba uri kwitsinda icy’umutwe koko? Aha twakwibutsako Uganda yo itigeze ibuza abaturage bayo kuza mu Rwanda. Cyangwa ngo ikumire abanyarwanda bambuka umupaka.Aba sleyiqeen bacu benshi bibera Kampala nta kibazo bafite yewe hari n’imitungo abayobozi bacu bafite Uganda izwi itigeze ivogerwa doreko bahafite myinshi kuko benshi bari kizigenza muricyo gihugu ibyo nta numwe usigaye ubuvuga.Ubwami bw’imana buzaze buvaneho ubutegetsi bw’abantu bw’imike ubwayo.

  • Baraziranye bihagije mubareke ,umufundi n’umwiko,umuhinzi n’isuka
    buri munyarwanda yihaze mu biribwa biriya uko byaje niko bizangenda…

  • Machiavel we Ibi uvuga nkaho ubizi kandi usa naho nawe ucengana, ufite gihamya?
    Hanyuma se ubona iki kibazo kizakemurwa gite ? RNC na RUD urunana, FDLR?

  • Machiavel we Ibi uvuga nkaho ubizi kandi usa naho nawe ucengana, ufite gihamya?
    Hanyuma se ubona iki kibazo kizakemurwa gite ? RNC na RUD urunana, FDLR?

  • Machiavel we Ibi uvuga nkaho ubizi kandi usa naho nawe ucengana, ufite gihamya?
    Hanyuma se ubona iki kibazo kizakemurwa gite ? RNC na RUD urunana, FDLR?

  • Nonese iyo nama ya Kampala yo si akazi kareba igihugu ? Iki gisobanuro ntabwo gihagije.

  • Noneho abo bapfakazi muzabarongora! ubwenge bwanyu ninkubw’ifuku kabisa.muvuge ibyo mushaka ariko muraza kutubona. Sehene bakwise uko ukwiye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *