• 15/12/2019 10:51 15

Hari abacuruzi binubira abaguzi bakandakanda imbuto zabo-RSB

Umukozi w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuziranenge Anaclet Muriro ubwo yahuguraga abakora ubuhinzi bugamije ubucuruzi muri gahunda yiswe ‘Zamukana ubuziranenge’ yavuze ko hari bamwe mu bacuruzi binubira abaguzi basimburanwa mu gukanda imbuto ngo bumve ko zihiye neza. Ngo kuzikanda bituma zita ubuziranenge, zimwe zikabora.

Abahaha muri za Supermarket ngo hari ubwo bahombya abacuruzi kubera gukora imbuto ngo bumve niba zihiye neza
Abahaha muri za Supermarket ngo hari ubwo bahombya abacuruzi kubera gukora imbuto ngo bumve niba zihiye neza

Yavuze ko ubusanzwe ubuziranenge burebwa na buri wese haba uwahinze, uwasaruye, uwagemuye, uwaranguye n’uwaguze.

Muriro avuga ko kubera ko abantu bakunda ndetse bakagura ibintu bitandukanye bituma babihitamo mu buryo bitandukanye

Ku byerekeye imbuto ngo abenshi mbere yo kugura avoka cyangwa umuneke babanza kuyikanda.

Kubera iyi mpamvu ngo zimwe mu mbuto zirabora bigahombya abacuruzi

Avuga ko burya abantu bagura cyangwa bakita ku kintu mu buryo bitandukanye

Ati: “Hari abantu bakunda ikintu bitewe  n’aho cyavuye. Hari abemera ibyavuye Japan, Germany,…Hari n’abandi bagura ikintu bamaze kumva ireme ryacyo bigatuma bagikanda.”

Avuga ko ubusanzwe ubuziranenge ari uruhererekane rw’ibikorwa ikintu runaka cyaciyemo kugeza cyuzuye.

Ku rundi ruhande ariko ngo kugira ngo ikintu kose kibe kemewe ko gifite ubuziranenge kigomba kuba gihuye nicyo ibwiriza ry’ubuziranenge riteganya.

Ikindi kandi ngo ntiwavuga ko inzoga ari iy’ibitoki kandi ibiyigize bidafite 60% by’ibitoki.

Gahunda ya ‘Zamukana ubuziranenge’ yatangijwe na RSB taliki 31, Kanama, 2017 igamije gufasha ba rwiyemeza mirimo bato, abaciriritse n’abandi kugira ubumenyi buzabafasha mu gukora ibintu bifite ubuziranenge guhera ku rwego rw’ibanze kugeza kirangiye.

Aya mahugurwa yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ubuziranenge gifatanyije na USAID.

Anaclet Muriro asobanurira abakora business y’ibikomoka ku buhinzi uko ubuziranenge bukorwa

Jean Pierre NIZEYIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *