• 13/12/2019 9:58 03

Harakibazwa impamvu Kanyandekwe yashoye imodoka mu mugezi kandi yaburiwe

Impanuka yaraye ibereye mu Karere ka Ruhango igahitana abantu batandatu barimo n’uwari utwaye iyo modoka nto ya Benz, witwa Michel Kanyandekwe, n’ubu haribazwa impamvu umukozi wo ku muhanda mu bakora ikiraro yamweretse inzira anyuramo, ntamwumvire ahubwo imodoka atwaye ikava mu muhanda ikajya mu mugezi muto witwa Ruhondo.

Iyi modoka yakoze impanuka ahagana saa 10h00 z’amanywa

Umwe mu bari inyuma y’iriya modoka na we yari atwaye imodoka nto, yatangajwe n’uburyo iyo modoka bari bashoreranye uwari uyitwaye witwa Kanyandekwe Michel yataye umuhanda akayishora mu mazi we ntatinya kuvuga ko ‘hashobora kuba harimo kwiyahura’.

Umuturage wabonye iriya mpanuka ndetse na we wari utwaye imodoka yabwiye Umuseke ati “Nabonye ataye umuhanda we, imvura yari imaze guhita yerekeza mu mugezi w’amazi uri aho hafi, nagize ngo yasaze. Ntabwo byumvikana ukuntu yakomereje mu mugezi kandi umuhanda uhari ntacyo utwaye.”

We n’abandi bari aho ni bo bahise batabara ngo baramire ubuzima bw’abari mu mudoka ariko basanga abarimo bose bapfuye.

Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney avuga ko umukozi wa sosiyete yubaka ikiraro kuri uriya mugezi wa Ruhondo yayoboraga imodoka azereka aho zinyura, ni na ko byagenze kuri Kanyandekwe Michel ariko we ntiyigeze amwumvira ahubwo arakomeza agwa mu mugezi.

Yabwiye Umuseke ati “Igikekwa ni umuvuduko ukabije, umukozi yamweretse ko inzira anyuzemo idashoboka ariko undi yanga guhagarara birangira imodoka ayitaye mu mugezi. Icya mbere twavuga ni umuvuduko ukabije kuko iyo aza kuba afite umuvuduko mukeya yari kubona ko agiye kwinjira mu mugezi agahagarara.”

SSP Ndushabandi Jean Marie Vianney avuga ko kuba umuntu yavuga ko Kanyandekwe yiyahuye agahitana n’ubuzima bw’abantu bari kumwe byaba ari ukumushinja kandi nta gihamya, akavuga ko impanuka iyo ibaye abayiguyemo n’abo yahitanye bifatwa nko kwica umuntu utabigambiriye. Gusa na we yibaza niba uwari utwaye imodoka nta kindi kibazo yari afite.

Ati “Ikindi tutamenya neza ariko ushobora no gutekereza ukibaza, ni umuntu ku manywa y’ihangu, saa ine z’amanywa winjira mu mugezi awureba, umuntu ashobora kwibaza ko hari ibindi bibazo yari afite utahamya ubu ngubu ariko kugira ngo uve mu muhanda cyangwa uwireke uwureba ukomeze mu kayira ko ku ruhande ufite feri, ntuhagarare, ntabwo byoroshye kugira ngo umuntu ahamye ikibazo cyari gihari icyo ari cyo.”

Iriya modoka yagenewe gutwara abantu batanu, ariko abari bayirimo ikora impanuka ni batandatu.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ishami ryo mu muhanda SSP Ndushabandi avuga ko ari ikibazo kubona umuntu yemera gutwara abantu adafitiye ubwishingizi, gusa akavuga ko bazakora dosiye nk’uko biteganywa n’amategeko, igashyikirizwa Ubushinjacyaha, urukiko ruzaregerwa rukazafata umwanzuro ku bijyanye n’abaregera indishyi.

Ndushabandi avuga ko kubahiriza amategeko yo mu muhanda ari cyo cyonyine kirengera ubuzima bw’abari mu muhanda.

Iriya ni imwe mu mpanuka zikomeye cyane zibaye nyuma y’aho Polisi y’Igihugu itangiye ubukangurambaga yise ‘Gerayo amahoro’ buzamara umwaka.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Hhhhhh. Ibi ni ugushaka gukingira FAIR CONSTRUCTION ikibaba ko safety measurement zayo ziri hasi aribyo byatumye abo bantu bapfa. N’amafoto yafashwe arabyerekana ko ibyapa bitari bihagije na mba.
    Ikindi Kandi kuki nta security tape yari ihari cyangwa ubundi buryo ubwo aribwo bwose bwatuma umushoferi abona neza ko agiye ahantu hatariho?
    Rwose mureke gukingira ikibaba FAIR CONSTRUCTION igombe iryozwe urupfu rw’aba baturage. RIB ifatanyije n’inzobere mu bwubatsi nibakore iperereza ryimbitse.
    Njyewe nk’umuhanga mu by’ubwubatsi rwose biragoye kunyemeza ko company yubaka nta burangare yagize Kandi bigaragarira n’impumyi.

    • Rwose wabiteye imboni. Nari ndi kwibaza impamvu yiyi nkuru bikanyobera naho ni ugushaka gukwepa responsabilites . Ubundi se uwashaka kwiyahura yajyana n’abantu 5 icyarimwe ? Bareke gushinyagurira. ababuze ababo muri iyi mpanuka, ahubwo imiryango yabo ishake abanyamategeko baregere indishyi.

  • Ni agahinda ku miryango yabuze gusa bakomeze kwihangana

  • Turabizi neza ko umukindo urusha umuntu agaciro muri police,ark murek guhuma abantu amaso,ese ko ubukangurambaga bwagerayo amahoro bubiriza mumihanda tukababona kuk ahantu hari ikibazo mutahashira ibyapa bihagije biburira abantu,

  • Murakoze kwicira incuro ngo mwatanze amakuru mbega mwebwe!!!!!! Police ko numvise ivuga ngo akana kari kunzira niko kamuburiye ntiyakumvira none mwebwe mwiremeye amakuru mutura aho gusa cyereka niba uwo POLICE watanze amakuru afite indimi 2!!!!!!!!!!!! kweri umuntu yagiye kwiyahura jyana nabamuherekeza nabo ubwabo bari kumuburira umuntu umwe arangaye abandi 5 ntibarera cg ngo bumve!! ubwo FAIR CONSTRUCTION irabiyeguriye nimurangiza ngu muri guca ruswa.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *