• 28/01/2020 10:07 07

Hamwe n’Imana Rayon Sports izatwara igikombe – Claude Muhawenimana

Umuyobozi w’Abafana ba Rayon Sports, Claude Muhawenimana avuga ko shampiyona y’uyu mwaka yakomereye iyi kipe cyane, ariko ngo akurikije uko yitwaye mu mikino iheruka hamwe n’Imana ishobora guterura igikombere iheruka muri 2017.

Claude Muhawenimana ukuriye abafana ba Rayon Sports aganira n’umutoza w’iyo kipe Roberto Oliviera Goncalves (bita Robertinho)

Avuga ko ibyagezweho muri iyi shampiyona babikesha “Ubutatu Butagatifu” bw’aba-Rayon, Abafana, Abakinnyi n’abayobozi.

Ngo abafana bakoraga ibyo basabwa byo guhemba abakinnyi no kubaba inyuma, bagasaba abakinnyi gukora akazi ko gutsinda ibitego. Muhawenimana avuga ko bitoroshye kuva inyuma y’amanota 12 APR FC yigeze kubarusha bakayakuramo bakaba basigaye bayirusha inota rimwe.

Nyuma y’aho ku cyumweru tariki 5 Gicurasi Rayon Sports yatsinze Police FC 1-0, wari umukino wa 16 idatsindwa itananganya.

Claude Muhayimana ukuriye abafana ba Rayon Sports ati “Ni ibintu bitoroshye ariko byose biri muri bwa bufatanye bwacu n’Imana ahari, kuko nkunze kuvuga ko turi kumwe n’Imana kuko ugereranyije n’abo duhanganye, n’imikino imwe n’imwe n’ibiyiberamo bitangaje, …. Natwe twagiye dushyiramo ingufu zacu kugera uyu munsi turishimwe, hari ibibazo twabashije gukemura, ibindi Imana turi kumwe irabikemura.”

Mu byo avuga Imana yakemuye ngo ni ukuba benshi mu bakinnyi ba Kiyovu Sport byarageze ku mukino bari bafitanye na APR FC benshi bakavuga ko barwaye, hagakina abakiri bato ariko bakanganya na APR FC. Ngo no ku mukino wa As Kigali na APR FC mu minota ya nyuma habaye ibidasobanutse ariko na bwo ngo Imana ituma banganya (2-2), kuri ibyo ngo nyacyo Rayon Sports yashoboraga kubikoraho.

Avuga ko imikino ine isigaye, hari ikizere ko Rayon Sports izitwara neza ariko ngo biracyakomeye.

Ati “Iyi shampiyona ntiyatworoheye, ubu tugeze aho rukomeye, twahuye n’ibizazane, tubura amafaranga twari twizeye, ariko Rayon Sports iyobowe n’abagabo, mu bibazo barigaragaza.”

Abafana ba Rayon Sports ngo bazagura undi mukinnyi ukomeye niba yatwaye igikombe cya Shampiyona

Uretse Imana ngo Rayon Sports yabawe hafi n’abafana kuko ngo hari fan-club 32 zari inyuma ya Rayon Sports, ariko ngo n’izindi 12 zari zacitse intege zinditse zisaba gusubira mu murongo nyuma y’aho Rayon Sports yari imaze gutsinda APR FC 1-0.

Claude Muhawenimana avuga ko Abafana ba Rayon Sports baguze umukinnyi witwa Radu na Prosper, ariko ngo barashaka kugura umukinnyi uzaba ugezweho igihe iyi kipe izaba yatwaye igikombe cya Shampiona yitegura gukina imikino Nyafurika.

Umutoza wa Rayon Sports amaze gutsinda umukino wa Espoir FC (4-0) wari umukino wa 15 atsinze yikurikiranya, yavuze ko yishimiye umwuka uri muri iyi kipe.

Ati “Iyo ikipe itsinda ni akazi gakomeye ariko umwuka (morale) ni mwiza, turishimye.”

Umutoza wa Rayon Sports, Roberto Oliviera Goncalves (bita Robertinho) avuga ko azakomeza guha amahirwe abana bafite impano yo gukina kuko ngo gukina umukino ushimishije nirwo rwego umupira w’amaguru ugezeho ku Isi hose.

Ku rundi ruhande, Umutoza wa APR FC uheruka kunganya imikino yikurikiranya, uwa Kiyovu, na As Kigali, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa gatanu w’icyumweru gishize yavuze ko ababajwe n’uko ikipe ye ihusha amahirwe menshi mu kibuga.

Zlatko Krmpotić avuga ko bitarangiye kurekura igikombe, ngo nubwo yanganyije iriya mikino nta kidashoboka.

Mu gihe Shampiyona y’u Rwanda isigaje imikino ine, Rayon Sport ifite amanota 60 naho APR FC ifite amanota 59.

Rayon Sports isigaje Amagaju FC, Musanze FC, Kirehe na Marines FC. APR FC isigaje gukina na Gicumbi FC, As Muhanga, Espoir FC na Police FC.

Umutoza wa APR FC avuga ko nubwo aheruka kunganya ndetse agatakaza umwanya wa mbere agifite ikizere cyo gutwara igikombe cya Shampiyona
Abafana ba Rayon Sports bagaruye ikizere cyo kuyifana, baba bishushanyijeho igikombe, uyu ni uwitwa Wanyanza
Roberto Oliviera Goncalves (bita Robertinho) avuga ko morale y’ikipe iri hejuru
Kunganya 2-2 hagati ya APR FC na As Kigali byongereye cyane amahirwe Rayon Sports
Mugiraneza Jean Baptiste bita Migi na bagenzi be ba APR FC ntako batagize ngo batsinde As Kigali ariko birananirana baranganya
Bamwe mu bafana ba Rayon Sports ntibagisiba ku mikino yayo
Uwo ni Radu uheruka kugurwa n’abafana ba Rayon Sports, afasha ikipe yabo cyane
Abayobozi ba Rayon Sports ngo na bo bashyize hamwe biri mu bituma yitwara neza muri iyi minsi
Gufana byafashe indi sura, uwo ni umwe mu bitwa Abahuriga ba Rayon Sports
APR FC yatakaje umwanya wa mbere birayisaba kutongera gukora ikosa ryo kunganya mu mikino isigaranye

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

5 Ibitekerezo

  • Ndabaza kandi abazi bibiliya munsubize.Uyu Claude aravuga ngo:” Hamwe n’Imana Rayon Sports izatwara igikombe”.Ikibazo cyange ni iki:Ese koko imana yivanga mu mupira w’amaguru?Niyo ituma ikipe itwara igikombe cyangwa ni ubuhanga bw’abakinnyi?Ibyo byaba bisobanura ko imana yaba ikunda Messi na Ronaldo kuruta abandi,cyangwa ni ubuhanga bwabo?Jye nkeka ko biriya byo gusenga mu kibuga ari uguta igihe.Impamvu Afrika itabona Ballon d’or,si ukubera ko imana itwanga,ahubwo nuko turi abaswa mu mupira.Niba koko imana ariyo ikora byose,noneho twareka gukora,imana ikaduha byose twiyicariye.

  • Ndasubiza wowe Sendanyoye nkuko wabisabye.Ntabwo ari Imana ituma ikipe itsinda cyangwa Messi na Ronaldo batwara Ballon d’or,ahubwo ni UBUHANGA bwabo.Amasengesho mu mupira ntacyo avuze.Reka nguhe urugero rwiza:CHINA ni igihugu cya 2 gikize ku isi.Nyamara ntabwo bemera Imana kandi ntibasenga,ahubwo “barakora cyane” bagakira.Aba bakire ubona batwaye za V8,abenshi ntibasenga,ahubwo “barakora” bagakira.Mu gihe abitwa Abarokore abenshi ari abakene,nyamara bamwe barara basenga.Messi na Ronaldo,batwara Ballon d’or kubera ko bavutse bazi umupira.Ntibayitwara kubera ko basenga cyane.Urundi rugero,Yesu n’Abigishwa be bari abakene cyane.Nyamara basengaga kuturusha!!! Igihembo Imana izahemba abantu bayumvira kandi bakayishaka bashyizeho umwete,ni “ubuzima bw’iteka muli paradizo,kandi ikazabazura ku munsi wa nyuma”.Ntabwo ari ubukire cyangwa igikombe cy’umupira.

    • Bavandimwe gusenga mbere y’umukino ni ngombwa buriya umukino habamo events zitadukanye zishobora gutuma umukino ugenda nkuko mwawuteguye nkanjye ndi mubasengaga tugiye mu kibuga nsaba imana kuturinda imvune,gushyirahamwe n’ibindi bibazo bishobora gutuma mutsindwa ntabwo basenga bashaka intsinzi gusa!!!

  • Mwakoze gutanga ibitekerezo byanyu uko mubyumva!Ariko uko kwemera mwirinde kukugira ihame. Imana iriho kandi irafasha! Ni byiza gusenga mbere yo gukina!Ariko kandi ukibuka ko Imana ifasha uwifashije”le bon Dieu se sert de nos moyens pour nous sauver” “God helps who helps himself” Burya gukina ni urugamba nk’urundi ugiye wizeye imbaraga zawe gusa watsindwa .Imana idufasha iki rero? Turushaho kwizera intsinzi kuko Imana iri kumwe natwe.Ariko twirinda gutegeka Imana kuko aba tuba dukin nabo ni abayo kandi nabo baba basenze! Ariko uge wibuka ko iko turi mu rusengero,mu musigiti cyangwa se mu kiriziya ,burya twese ntabwo tuba duhagaze neza imbere y’Imana.
    Uzitegereze abakinnyi bensh nyuma y’insinzi bareba hejuru nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana!

  • Ku bwange Imana. Wayisaba kutavunika Mu kibuga ariko ntiwayisaba gutsinda uri umuswa ntacyo wakoze hari abandi babiharaniye.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *