• 12/12/2019 2:10 44

Hakizimana amaze imyaka 26 yifungishije burundu. Inkuru ye, inyungu ze, inama ze…

Ubu afite imyaka 62, kwifungisha kwe byasabye imyaka itatu y’ibiganiro, kubikora ngo byari byoroshye nko guhandura ivunja. Kuki yifungishije? kuki abagabo bakibitinya? Ab’ubu ngo batinya kwifungisha kubera ingeso z’ubusambanyi n’amakenga adafite ishingiro rikomeye, aratubwira n’inyungu yabibonyemo….

Hakizimana kwifungisha burundu byanamurinze ubusambanyi kuko umugore we yahoranye itoto
Hakizimana kwifungisha burundu byanamurinze ubusambanyi kuko umugore we yahoranye itoto

François Hakizimana yifungishije tariki 12 Ukuboza 1993, yari amaze kubyara gatatu, rimwe harimo impanga ariko zitagize amahirwe yo kubaho. Yasigaraganye umwana w’umukobwa n’umuhungu umuto muri bo yavutse mu 1990. Yifungishije afite imyaka 36 gusa.

Twamusuye aho atuye i Rubavu, atubwira ko icyatumye yifungisha burundu ari impamvu ebyiri; kwanga ko yabyara abana benshi bakaba impfubyi nk’uko na we yakuze ari yo, ndetse no gufasha umugore we wagiraga ibibazo bikomeye by’ubuzima igihe atwite no kubyara.

Umugore we yari yaranze

Hakizimana yakuze ari impfubyi, ntiyihanganiraga gutekereza ko abana be baba impfubyi nka we kuko umubyeyi wabo (nyina) agira ibibazo bikomeye atwite no mu kubyara. Agirira impuhwe abana n’umugore we.

Abagore bamwe na bamwe bagira ibibazo by’ubuzima igihe basamye cyangwa igihe cyo kubyara, cyangwa mu bihe byombi, bibashyira mu kaga kugeza no ku rupfu. Gusa hari abakomeza kubyara abana benshi hejuru y’ibi.

Hakizimana ati “mbonye ibibazo agira numvise ko gukomeza kubyara byazatuma abana banjye baba impfubyi mpitamo, kugumana umuhungu n’umukobwa twari twarabyaye, uretse ko nanatekerezaga ko no kurera abana benshi bitoroshye mu gihe nta bushobozi buhagije.”

Yanogeje umugambi muri we wo kwifungisha burundu, maze mu 1990 abibwiye umugore we arabyanga cyane.

Ati “mu biganiro na bagenzi be bamwimvishaga ko iyo umugabo bamufunze nta mugabo uba ukimurimo.”

Byafashe imyaka itatu kugira ngo we, abaganga n’abani bajyanama babumvishe ko gufunga umugabo nta ngaruka bigira ku bushobozi bwe mu guhuza imibiri kw’abashakanye. Nyuma umugore we arabyumva anemera ko bafunga umugabo we burundu.

Byihuse nko guhandura ivunja

Yaganiriye n’abakozi ba ONAPO kuri iki gikorwa kugeza agiye kugikorerwa ku bitaro bya Ruhengeri.

Ati “nagiye umugore azi ko ndara kwa muganga, ariko naragiye babona uwo munsi ndagarutse. Nanjye  natangajwe n’uburyo byoroshye, guhandura ivunja birakomeye!”

Hakizimana ariko avuga ko imyumvire yari hasi cyane ku bantu benshi kuri iki gikorwa muri icyo gihe, ndetse n’ubu hari abakiyifite, kuko ngo nka bagenzi be wasangaga bamuserereza ngo yabaye ‘inkone’ ntacyo yamarira umugore. Nyamara ibi ngo si uko bimeze kuva icyo gihe kugeza ubu nta bushobozi yatakaje mu nshingano z’ibanga ry’abashakanye, kereka yenda izijyana n’imyaka.

Uwinama washakanye na Hakizimana avuga ko yungukiye byinshi mu kwifungisha k'umugabo we
Uwinama washakanye na Hakizimana avuga ko yungukiye byinshi mu kwifungisha k’umugabo we

Inyungu ze, inama ze

Byahaye amahirwe ye amahirwe yo kurera abana bacye kandi bashoboye kurera no kwitaho neza. Icyo ni cyo gikomeye ku muryango we wari uciriritse ufite amikoro macye.

Hakizimana avuga ko byarinze umugore we ibyago yashoboraga guhura na byo mu gutwita no kubyara ubu akaba ari muzima akomeye arera abana be.

Yungamo ati “Byanandinze ubusambanyi kuko umugore wanjye kubera kudahora mu mbyaro nyinsh n’uburwayi ngo asaze imburagihe yahoranye itoto. Ibyo bituma umuntu atagira irari ry’abandi bagore kuko uwanjye asa neza, kandi nanjye urabonako nkiri umusore n’umugore wanjye tumaranye imyaka 36 aracyari inkumi”.

Hakizimana avuga ko hari abashakanye muri iki gihe banga kuboneza urubyaro burundu cyangwa n’igihe gito kubera ubusambanyi bwafashe indi ntera.

Ati “hari abatinya ko bafunga uwo bashakanye ejo akabyara ahandi kuko uwo bashakanye atakibyara cyangwa uwifungishije akishora mu ubusambanyi kuko aziko atazabyara ngo afatwe yirengagije indwara azazanira mugenzi we’’.

Umugore we ntitwabashije kuganira byinshi kubera uturimo yari ahugiyemo mu rugo, mu mwanya muto yaduhaye yatubwiye ko kwifungisha k’umugabo we byamugiriye akamaro kanini kuko byatumye arera neza bacye yabyaye no kubaha iby’ibanze bakenera.

Yemeza ko yabanje kubitinya no kubyangira umugabo kubera ibihuha yumvanaga abandi ariko yagize amahirwe y’uko umugabo ari we wafashe iya mbere akanabimwumvisha bikaba byarabafashije kubaka neza umuryango wabo.

Hakizimana avuga ko kubyara abo ushoboye kurera bitorohereza wowe n’umuryango wawe gusa ahubwo bunorohereza igihugu bikirinda abana barenga ubushobozi bw’imiryango bagahinduka umutwaro w’igihugu.

Asanga inyigisho z’ababashije kwifungisha zaba ingero nziza ku miryango mito n’abateganya kubaka ingo kuko kwifungisha burundu k’umugabo ngo ntibikwiye gukomeza kuba ikintu kidasanzwe.

KAGAME KABERUKA Alain
UM– USEKE.RW/Rubavu

6 Ibitekerezo

  • Ko mbona shenge muri abakene nkanjye aha
    Ubu uradushishikariza iki koko
    Yewe yewe
    Isi igeze ku muherezo
    Nta nyungu mbonye aho
    Ibi nu ugutayanjwa

    • Ngo ni ugutayanjwa!!?!
      Ahubwo ni wowe uri gutayanjwa, ngaho muri ubwo bukene bwawe komeza ubyareeee wuzuze isi nk’uko Bibiliya ibigusaba!!
      Uzashiduka uri kuzuza imihanda y’i Kigali na Gisenyi ahubwo.
      Mbiswa

  • Nawe gira umufashe mkomeze mutayanjweeeeee
    Kubyara bake ntawe ubyanze
    Ariko
    Kwifata ukikona uri umugabo
    Uba ufite mental problem
    Nababikubeira nabo niba baba batagushunga baba bameze nkawe
    Ubuse iyi tuba twese twarakonwe nkuko
    Bamwe mu bishaka
    Haba hasigaye iki???
    Ndaguha urigero kuri bazivamo
    Ko bamwiciye umugore na abana bose bagashira
    Ubu iyo bamukona
    Aba yarashibutse
    Yohh ntibakabashuke sha
    Buriya abana be bapfuye nibwo wabona ikibazo agira
    Ntawancira ubugabo
    Cyangwa ngo amfunge burundu
    Kandi ndabona ari umutindi nyakujya
    Nibo babeshya bakemera
    Ntari ikiremba cyangwa ngo ndubure
    Nzabyara abo nshoboye
    Ariko ntawuzankona sinditungo
    Twese twarize
    Ntibakaturagire
    Muzanshakire umuyoboxi wikonesheje
    Abana banjye nta muhanda bazajyamo
    Wowe umbwira gutyo iririre sha
    Ntundirire
    Kuko iki nikibazo muri gukorana ubuswa mureba abagabo
    Tukazabura urubyaro rwejo hazaza

  • Isega yacitse umurizo ikajya ibwira izindi ko ari style nshya yadukanye! Ishaka ko nizindi zica imirizo yazo! Sinjye wahera

  • Najye numva nakwifungisha ariko iyo wumvise ko intanga zawe zaba amahuri ukagira ubwoba. Muzi ingo ziki gihe ugize umwaku umugore akagenda mwarumvikanye abana 2. Washaka agakumi kandi kifuza wenda akana 1 , utakamuhaye urumva ko muba mwubatse kumusenyi. Nzagumana imbuto zajye uwo niwo mutungo kamere nibitseho. Haligihe zakwitabazwa zigafasha ingo zabuze imbyaro kdi zifite ubushobozi.

  • Yego rata stosten
    Ni mubike pe ubwo ni ubutunzi
    Ahubwo se Minisante yakoze Bank ya sperm
    Ubundi tukajya tujya no kuzigurira
    Ko hari abifuza kubyara batagira abagabo
    Uziko waba umushinga mwiza
    Naho bo bari mu mishinga yo guca imyato burundu
    Ujye wigisha abantu kwirinda ikintu kibashahura
    Ejo haba umutingito
    Ukadusakuma tugashira
    Waba nta mugabo wasigaranye wabigira ute
    Waba nta laboratoire wibitseho sperme wabigira gute
    Ko abagore utadukira iyo tudafite abana ko tugira depression irenga iya abagabo
    Urwanda rwubatswe na abagore
    1994 irangiye ubihakana ambwire
    Mbikubwire neza nari akana kakibyiruka ndabyibuka neza
    Iyo batagira ubatera inda ubu tuba turi hehe
    Nti bari gukora nta bana bakorera ndakurahiye
    Depression ntiyari gutuma bikorera itafari
    Ariko umwana wawe ukijije ku bibero byawe aguha ikizere cyejo hazaza
    Ibyo byo gukina ni ibintu abazungu bashakaga kutugabanya
    Twarabamenye
    Mwe mujye mwigisha abagabo kwiyakana
    Bakiri bato
    Mwigishe na abagore
    Mwigishe prudence
    Mwigishe ni ibindi byinshi bitarimo hormone zaba compatibilite ni iyo hormone yawe
    Ariko mwibagira inkoni pe
    Kuko na abagore rega nabo baziko nta kiza nko kwigirira umugabo wuzuye kuko uriya ntaba yuzuye

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *