Hagiye gutangira ibitaramo bizenguruka u Rwanda birimo abahanzi b’ubu n’aba kera
Ni ibitaramo biri mu kiswe Iwacu Muzika Festival bizakorerwa mu Ntara zose z’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali muri gahunda yo kuzamura impano z’abahanzi bakizamuka no kubibutsa ko bafite ababanjirije bagomba kwigiraho.

Buri gitaramo kizajya gukorwa imbona nkubone kandi hakoreshwe ibyuma bya muzika bisanzwe.
Mu Ntara y’Amajyaruguru igitaramo kizabera i Musanze, Mu Burengerazuba kibere i Rubavu, Mu majyepfo kibere i Huye n’aho i Burasirazuba kibere i Ngoma.
Igitaramo gisoza kizabera mu mujyi wa Kigali kuri parking ya Stade Amahoro i Remera.
Muri buri gitaramo hazaba harimo umuhanzi waririmbye indirimbo za kera zakunzwe bita karahanyuze akorana n’undi ukizamuka.
Mu Ntara hose kwinjira bizaba ari ubuntu muri rusange ariko mu cyubahiro bishyura Frw 2000
Mu mujyi wa Kigali ho bose bazishyura ariko igiciro ntikiratangazwa kuko n’abahanzi bazahakora ntibaramenyekana.

Bonaventure KUBWIMANA
UMUSEKE.RW
1 Igitekerezo
Ibi bitaramo by’ubuntu nibyo bitwicira umuziki, sinzi impamvu abahanzi batabona ko nta kigenda ngo babireke… twari tugize Imana dukize PGGSS none ndebera ibindi bazanye