Haburijwemo umugambi wo guhitana Perezida wa Madagascar - UMUSEKE

Haburijwemo umugambi wo guhitana Perezida wa Madagascar

Ukeneye kwamamaza! Gusobanuza! Gutanga amakuru? Hamagara 0788772818

Leta ya Madagascar yatangaje ko yaburijemo umugambi wo kwirenza Perezida Andry Rajoelina.

Andry Rajoelina w’imyaka 47 ni Perezida wa Madagascar kuva muri Mutarama 2019

Umushinjacyaha Mukuru yavuze mu itangazo ko hari abantu bafite ubwenegihugu bwa Madagascar n’abanyamahanga batawe muri yombi muri iki Cyumweru, mu iperereza rikorwa ku mugambi wo kwica Perezida warimo ucurwa.

Itangazo rivuga ko abari muri uriya mugambi bashakaga kwica abantu atatangaje muri Madagascar.

Mu kwezi gushize mu birori byo kwizihiza Umunsi Mukuru w’Ubwigenge muri Madagascar ubuyobozi bwatangaje ko haburijwemo umugambi wo guhitana Umuyobozi Mukuru Polisi, General Richard Ravalomanana.

Uku kugerageza kwica Perezida wa Madagascar kubaye mu gihe tariki 20 Nyakanga 2021 Mali yatangaje hari abasore bashakaga gutera icyuma Perezida wayo, Col. Assimi Goïta.

General Richard Ravalomanana uyobora Polisi muri Madagascar

REBA YouTube Channel UMUSEKE TV video nziza nk’iyi. UKORA LIKE SHARE na COMMENT

UMUSEKE.RW

1 Rikumbi nicyo gitekerezo kimaze gutangwa

  • Umuyobozi w’igihugu wese kw’isi utayoboka gahunda ya Covid, bagomba kumucishaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *