• 11/12/2019 10:28 32

Haburanywe ubujurire bw’Ubushinjacyaha ku bayoboye REB barekuwe

Ku rukiko rwisumbuye rwa Gasabo haburanywe ikirego cy’ubujurire cyatanzwe n’Ubushinjacyaha busaba Urukiko gutesha agaciro ikemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwagize abere abari abayobozi b’Ikigo k’Igihugu cy’Uburezi (REB) baregwa kunyereza asaga miliyoni 196, rugategeka ko barekurwa.

Muri Werurwe 2019 nibwo Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha RIB rwavuze ko rwataye muri yombi aba bagabo nyuma baza kuba abere bafarafungurwa

Ubushinjacyaha buhagarariwe na Me Prudence Biraboneye bwabwiye Urukiko ko bitumvikana ukuntu Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo rwafashe ikemezo cyo gufungura bariya bagabo bayoboye REB, ari bo Dr John  Rutayisire, Gasana Ismail Janvier,  Harerimana Ali, Rusatsi Ngemanyi Juvenal na Bagaya Rutaha.

Bagizwe abere n’Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ku wa 09/04/2019 rutegeka ko barekurwa.

Yavuze ko Ubushinjacyaha bwari bwatanze ibimenyetso byose byerekana ibyaha bariya bari bafunze bakoze, ariko bikaza guteshwa agaciro n’Urukiko.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikiranyeho bariya bari abayobozi ba REB kwishyura amafaranga y’ubwishingizi butigeze bufatwa.

Gasana Janvier wari witabye Urukiko yavuze ko ibyo Ubushinjacyaha bwavuze byose nta shingiro bufite kuko imibare y’amafaranga bwakomeje gutanga ngo ari ukujijisha Urukiko, ngo nta bwishingizi bafashe bw’ibikoresho ahubwo hakodeshejwe inzu bibikwamo.

Yavuze ko nta gihombo na kimwe Leta yagize kubera we, bityo ngo mpamvu zatuma afungwa, ndetse avuga ko afite uburwayi bwemejwe na Muganga ku buryo afunzwe atakwitabwaho.

Ubushinjacyaha bwari bwabwiye Urukiko ko nta mwirondoro Gasana Janvier afite, ariko yavuze ko ari umuntu wakoze imirimo itandukanye n’ubu akaba ari Umuyobozi wungirije wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, ngo abaturage ntibamugirira ikizere cyo kumutora atari umuntu uzwi.

Abandi bareganwa na we ari bo Dr Rutayisire John, Harerimana Ali, na Rusatsi  Ngemanyi Juvenal na bo bahawe umwanya wo kwisobanura bose bavuga ko ikirego cy’ubujurire Ubushinjacyaha bwatanze kitahabwa agaciro kuko ngo ibyo bakoze byose byari bikurikije amategeko.

Rusatsi  Ngemanyi  Juvenal wari ushinzwe Ingengo y’Imari ya REB yasabye Umucamanza ko kumukura muri Dosiye kuko we ngo inshingano yari afite nta kemezo yafataga cyo gusohora amafranga, yari ashinzwe kureba niba ibyishyuzwa byuzuye gusa.

Dr Rutayisire John wasimbuwe na Gasana Janvier ku buyobozi bwa REB, yabwiye Umucamanza ko imashini za Laptop REB yatumije zose zageze aho zikwiye kugera.

Me Bayingana Janvier wunganira Dr Rutayisire yabwiye Urukiko ko ibyo Ubushinjacyaha busaba Urukiko bidakurikije amategeko.

Yabwiye Urukiko ko ukwezi bwasabaga ko Dr Rutayisire afungwa kwarangiye kandi iperereza bwashakaga gukora rikaba na ryo ryarakozwe ngo nta hantu ryerekana uruhare rwa Rutayisire mu gutwara amafranga yavuzwe.

Iburanisha ryamaze amasaha ane, Umucamanza avuga ko isomwa ry’urubanza kuri ubu bujurire bw’Ubushinjachaha rizaba ku wa 17/05/2019 saa kenda.

Abaregwa bakurikiranyweho kunyereza amafaranga ya Leta asaga miliyoni 196.6 byagaragaye ko yaburiwe irengero muri Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta ya 2015.

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW

4 Ibitekerezo

  • Uwo mucamanza wo mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo yarabogamye.

    Ubujurire bw’ubushinjacyaha mu rukiko rwisumbuye bufite ishingiro.

    Imicungire y’umutungo muri REB yarimo ibibazo by’insobe, bityo rero bigomba gusobanurwa mu rukiko, uwabigizemo uruhare uwo ariwe wese akabiryozwa.

    Raporo y’ubugenzuzi ya Auditor General yerekanye ibibazo binyuranye mu micungire y’amafaranga yo muri REB yagiye asohorwa mu buryo budasobanutse. Ibyo rwose birazwi. Na PAC yatumije kenshi abo bayobozi ngo bisobanure kuri ibyo bibazo nyamara ibisubizo byatanzwe ntibyayinyuze.

    Every Head of Institution should be accountable for financial mismanagement that occurred during his/her tenure.

  • Iby’imicungire y’amafaranga n’itangwa ry’amasoko muri REB muri icyo gihe uwabicukumbura yabona byinshi.

    Birababaje ko ikigo nka REB cyakagombye gutanga urugero rwiza mu burezi bw’abanyarwanda Ku micungire y’ibya rubanda, aricyo cyisiga umwanda ugeze hariya.

  • Iby’imicungire y’amafaranga n’itangwa ry’amasoko muri REB muri icyo gihe uwabicukumbura yabona byinshi.

    Birababaje ko ikigo nka REB cyakagombye gutanga urugero rwiza mu burezi bw’abanyarwanda Ku micungire y’ibya rubanda, aricyo cyisiga umwanda ugeze hariya.

  • Ariko murahangara kweli, umuntu utinyuka gucira uyu Rutayisire John urubanza ! Na minister ntiyajyaga amutinyuka, njye nabanje kugirango niwe president Kagame uyobora igihugu ! Umuntu aragenda agapima toni yose, ariko bikarangira asubiye ku bilo 50 ! Yewe, ngo Imfizi icugita isi ni Bihogo bya Birahinduka koko !

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *