• 12/12/2019 10:06 28

Guv. Munyantwari yahuye n’uwa Kivu y’Amajyepfo baganira kuri Ebola n’ubuhahirane

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba ku ruhande rw’u Rwanda yaraye abonanye n’uw’Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Théo NGWABIDJE KASI baganira ibijyanye n’uko ubuhahirane bwakomeza kubaho kandi bagafatanya gukumira icyorezo cya Ebola.

Guverineri Théo NGWABIDJE KASI wa Kivu y’Amajyepfo ahana umukono na Guverineri Munyantwali Alphonse w’Intara y’Iburengerazuba

Uru ruzinduko MUNYANTWALI Alphonse yarukoze ku wa gatatu tariki 21 Kanama 2019, i Bukavu mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga ko uruzinduko rwa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba mu Rwanda rwari rugamije gushimangira umubano no kuganira ku bibazo intara zombi zihuriyeho, cyane kurushaho kunoza imikoranire ku mipaka ibahuza mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Ebola, no gukomeza gushimangira urujya n’uruza rw’abaturage.

Mu byo baganiriye ngo harimo ingamba zihuriweho zigamije kwirinda no kurwanya Ebola hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ubuzima w’u Rwanda na mugenzi we wa Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ku itariki ya 6 Kanama 2019 i Rubavu mu Rwanda.

Itangazo rivuga ko “Nyuma y’iyo nama, intumwa z’impande zombi zongeye gushimangira ubushake bwo gukomeza korohereza urujya n’uruza rw’abaturage n’ibicuruzwa no gukomeza gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda no gukumira Ebola”

Kivu y’Amajyepfo n’Intara y’Iburengerazuba y’u Rwanda bumvikanye ko bagomba guhana amakuru mu rwego rwo gukomeza gukorana bya hafi ku byatera ikibazo cyose cyabangamira inyungu z’impande zombi.

Ibi ngo birareba by’umwihariko guhana urutonde rw’abantu bahuye n’abarwaye cyangwa abishwe n’icyorezo cya Ebola.

Abaganga batagira imipaka (Doctors Without Borders/Médecins Sans Frontières, MSF) mu mibare basohoye tariki 18 Kanama bayikesha Minisiteri y’Ubuzima muri DR.Congo igaragaza ko abakekwaho ku banduye Ebola kuva iyakwaduka muri 2018 bamaze kuba 2,888. Abo byemejwe ko barwaye Ebola ni 2794, abagera kuri 94 harimo kubashidikanyaho.

Abantu bikekwa ko Ebola imaze guhitana muri DR.Congo bagera ku 1 938, abo byemejwe ko bishwe na Ebola ni 1 844 naho abapfuye bigakekwa ko ari yo yabishe ni 94.

Guverineri Munyantwari aganira n’abo yasanze muri Kivu y’Amajyepfo
Basinye amasezerano yo gukomeza gufatanya mu gukumira Ebola no gukomeza urujya n’uruza rw’abantu ku mipaka Intara zihana
Inama yabereye i Bukavu

UMUSEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • WOW NIBYIZA CYANE GUKUMIRA ICTOREZO KITARAHAGERA.

  • WOW NIBYIZA CYANE GUKUMIRA ICYOREZO KITARAHAGERA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *