• 14/12/2019 4:43 01

Gusomera abaregwa iterabwoba byasubitswe

Amajyepfo – Urukiko Rukuru urugereko rwa Nyanza ahaburanishirijwe urubanza ruregwamo abantu 45 bakekwaho ibikorwa by’iterabwoba, uyu munsi byari biteganyijwe ko basomerwa umwanzuro w’Urukiko ariko birasubikwa.

Abaregwa bakiburanira i Kigali
Abaregwa bakiburanira i Kigali. Photo/MartinNiyonkuru/Umuseke

Baburanye ku byaha by’iterabwoba, gukorana n’umutwe wa Islamic State no kuwushyira abagomba kuwujyamo no kuwufasha mu bikorwa byawo.

Byari biteganyijwe ko rusomwa saa yine z’iki gitondo,  saa tanu zibura Urukiko rwatangaje ko isomwa ry’uru rubanza ryimuwe kuko ikiruhuko cy’ubucamanza giheruka gusozwa cyatumye abacamanza batabona umwanya uhagije wo gusesengura ibyaburanywe byose ngo banzure.

Bavuze ko uru ari urubanza runini rusaba igihe.

Ku rukiko abaregwa ntibari baje, hari abantu benshi bo mu miryango yabo biganjemo abaturutse i Kigali.

Bamwe bitotombeye uyu mwanzuro wo kwimura isomwa kuko ngo byari bikwiye gutangazwa mbere ntibirirwe baza ku rukiko.

Urubanza rw’aba baregwa rwatangiye kuburanishirizwa i Kigali mu ntangiriro z’umwaka ushize. Nyuma rushyirwa mu muhezo.

Mu rukiko habaga hari abantu benshi bo mu miryango yabo
Mu rukiko habaga hari abantu benshi bo mu miryango yabo.Photo/MartinNiyonkuru/Umuseke

Aba baregwa ibyaha by’iterabwoba birimo kujyana abantu mu mutwe wa Islamic State igendera ku matwara y’ubuhezanguni bita aya Islam, batangiye kuvugwa muri 2016.

Isomwa ryarwo ryimuriwe tariki 28 Gashyantare 2018 aha ku Rukiko rukuru urugereko rwa Nyanza.

Ku rukiko rukuru i Nyanza muri iki gitondo
Ku rukiko rukuru i Nyanza muri iki gitondo
Bamwe mu bo mu miryango y'abaregwa bari bitabiriye iri somwa rigahita risubikwa
Bamwe mu bo mu miryango y’abaregwa bari bitabiriye iri somwa rigahita risubikwa

MUHIZI Elisée
UM– USEKE.RW/Nyanza

0 Igitekerezo

  • Ibi bintu abanyamerika n’abanyaburayi bajye babyumva baduhe inkunga zose dukeneye, kuko tubafatiye runini mu rugamba rwo kurwanya Islamic State.

    • @Muhakwa: Abanyaburayi se ugirango nibo bonyine bahura n’ingaruka z’ibikorwa by’izi ndindagizi? Ikibazo kirareba abatuye isi twese kuko iyi myumvire y’aba bantu (bo bita imyemerere) nidafatirwa ingamba zikaze tuzashira twese. Nge sindasobanukirwa iyo mana barwanirira iyo ariyo ariko nsanga abo basangiye idini bakwiye rwose gufata iya mbere bakarwanya ubwo buhezanguni.

    • Birababaje kubona abantu bitwikira IKOROWANI na BIBLE bagakora amahano.Nawe ndebera Boko Haram,Al Qaeda,Al Shabab,Al Aqmi,etc…Gusa ntabwo ari Abaslamu gusa.N’Abakristu nuko.Bush wicishije abanya Irak barenga 1 Million,yitwaga Umurokore kubera ko atanywaga inzoga.President Nkurunziza ukuriye Imbonerakure,nawe yiyita Umurokore.Ndetse aherutse kuvuga ko n’Imana ari Imbonerakure.Intambara zo muli Angola,Burundi,Rwanda,RDC,etc…ahanini zirwanwa n’Abakristu.Adolf Hitler wateje intambara ya 2 y’isi,hamwe n’Abasirikare be,bari Abakristu.Benito Mussolini na General Franco,Jonas Savimbi,bali Abakristu.Umukristu nyakuri,umubwirwa nuko ativanga mu ntambara z’isi.Isi ifite ibibazo kubera abantu bakora ibyo Imana itubuza.Bararwana,baricana,bariba,bacuranwa ibyisi,barasambana,barabeshya,etc…Nkuko Imigani 2 imirongo ya 21 na 22 havuga,abameze gutyo bose Imana izabakura mu isi ku munsi w’imperuka,isigaze abantu bayumvira gusa.Niwo muti rukumbi.Utugofero,Amashapule,icyacumi,etc…sibyo bitugira abantu beza.Ni Etiquette gusa.

      • Ako kantu urangirijeho niko cyane!

  • UHM IYO MUMENYA KO ABO BANYABURAYI NABO BANYAMERIKA ARIBO SOKO N’INTANDARO YIYO MITWE AKABA ARIBO BABIRI INYUMA KUBERA INYUNGU Z’UBUKUNGU NO GUKOMEZA UBUKORONI BWABO

  • Njye mbona bazaba abere kuko nta mu islamu utiny Imana wakora iterabwoba.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *