Gusiga ibirungo ‘makeup’ ntibisaba ngo ube uzi gushushanya  – Milly Umuhoza

Umuhoza Milly ni umukobwa w’imyaka 25, atunzwe no gusiga abantu ibirungo ibizwi nka ‘Makeup’. Atangaza ko yagiye muri uyu mwuga n’ubusanzwe azi gushushanya, ariko ngo gukora umwuga nk’uwe ntibisaba kub uzi gushanya.

Usibye gusiga abandi ibirungo ngo nawe arabyisiga

Uyu mwuga yawutangiye byeruye muri 2016 ariko mbere yari atunzwe no gushushanya. Nyuma yo gufata amasomo y’ibanze ku rubuga rwa Youtube yahisemo gutangira akazi ko gusiga ibirungo ‘makeup’, ni byo akora umnsi ku wundi.

Yagize ati “Natangiye gusiga abantu ibirungo mu mpera ya 2016. Inshuti n’umuryango nyuma yo kubona ko ibyo nari maze kwihuguramo kuri Youtube ntangiye kubimenya bansabye kubitangira nkabikora kinyamwuga.”

Mbere y’uko atangira gukora makeup no kubyiga kuri Youtube ngo yari asanzwe ashushanya. Akavuga ko ibi biri mu byamufashije no guhita yisanga cyane muri aka kazi.

Ati “Si ihame ko umuntu uzi gushushanya ari we usiga abantu ibirungo, icya mbere iyo ubikunze kandi ukabyihugura wabimenya. Ariko by’umwihariko hari ubwo bigusaba gushushanya ku muntu kugira ngo umuremere ‘makeup’ nziza ijyanye n’ingohe ze, amaso, umunwa, amazuru n’ibindi.”

Umuhoza ngo ajya gutangira akazi ke yahereye ku bikoresho bisanzwe byifashishwa muri aka kazi.

Abakora aka kazi bakunze guhura n’imbogamizi z’aho gukorera, imyumvire y’abantu ikiri hasi ku bijyanye no kwisiga ibirungo, ibyo ngo biri mu bishobora gutuma ukora makeup adahabwa agaciro cyangwa rimwe na rimwe akamburwa amafaranga yakoreye.

Mu zindi mbogamizi ziboneka muri aka kazi ngo ni igihe bifata umuntu kumenyekana.

Umuhoza ati “Hari igihe ushobora kuba wifitemo impano kandi unakora neza ariko kugira ngo abantu bakumenye bifata igihe kirekire cyane  ndetse hari nubwo ucika intege ukumva wabivamo.”

We ngo agitangira uyu mwuga yakoreraga abageni gusa ariko ubu akorana n’abantu b’ingeri zose, abagiye muri gahunda bwite, abitabiriye ibirori na buri wese wifuza gusa neza.

Mu byamushimishije muri aka kazi ngo ni ugufungura studio bwite yaho asigira makeup.

Abo amaze gusiga ibirungo ni benshi barimo n’ibyamamare nka Knowless, Charly na Nina, The Ben n’abandi. Mu 2017 nabwo ngo yari mu bahatanira ibihembo bya Abryanz Style and Fashion Awards mu cyiciro cy’abazi gusiga neza abantu ‘makeup’.

Nta gihembo yegukanye, gusa ngo byamufunguye amaso bituma akora cyane ari byo byamufashije kureka gukorera mu rugo no kuri telephone afungura Studio ya makeup.

Milly Umuhozi ukora akazi ko gusiga abantu makeup
Mu byo Milly yagezeho muri aka kazi ngo harimo nogufungura studio ya makeup
Bimwe mu bikoresho akoresha muri aka kazi

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

2 Ibitekerezo

  • milly, ubwo utungenjute koko unanirwe no kwikorera publicite itangazamakuru ryagusuye?
    ukorera he? umuntu yakwaka rendez vous gute nta contact washyizeho?mbega wowe?

  • Hallo, courage mwana wi wacu ihangire imirimo tukuri inyuma turaguteza imbere vuba aho muri chic 1st flw.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *