• 28/11/2020 1:42 03

Gukorana n’ubwumvikane byadufasha gukemura ibibazo by’Umutekano- P.Kagame mu nama yarimo Evariste, Tshisekedi,…

Perezida Kagame Paul uyu munsi witabiriye inama ya munani y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Ibiyaga Bigari (ICGLR/ International Conference on the Great Lakes Region), yavuze ko uburyo bwo gukorana no guhuza ibikorwa bwatanga umusaruro mu gushakira umuti ibibazo biri mu Karere.

Perezida Kagame Paul uyu munsi mu ihuriro rya munani rya ICGLR

Iyi nama yabaye kuri uyu wa Gatanu Tariki 20 Ugushyingo 2020, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bigize ICGLR nk’uw’u Burundi, Evariste Ndayishimiye; Perezida Felix Tshisekedi wa DRC; João Lourenço wa Angola na Perezida Denis Sassou Nguesso wa Congo.

Iyi nama ibaye mu gihe mu karere hamaze iminsi havugwa ibibazo by’umutekano mucye n’ubundi byakunze kugaragara muri aka gace biterwa n’imitwe y’abarwanyi iri mu mashyamba yiganjemo iri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Perezida Kagame yagarutse kuri ibi bibazo by’umutekano mucye, avuga ko uburyo bw’imikoranire no guhuza ibikorwa ari yo nzira yatanga umusaruro mwiza mu gushaka umuti w’iki kibazo.

Yagize ati “Ubufatanye n’inzira y’ubwumvikane ni bwo buryo bwiza bwo gukemura inzitizi zikibangamiye umutekano n’ituze rusange byugarije Akarere k’Ibiyaga Bigari.”

Iri huriro rya munani kandi ribaye mu gihe muri bimwe mu bihugu by’akarere k’ibiyaga bigari bitabanye neza kubera ibibazo by’umutekano wanagarutsweho muri iyi nama.

Nk’u Rwanda n’u Burundi, umubano w’ibi bihugu umaze imyaka itanu urimo igitotsi cyaturutse ku kuba hari ibyo u Burundi bwagiye bushinja u Rwanda ubwo habagaho igikorwa cyo kugerageza guhirika ku butegetsi nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza.

Icyo gihe u Burundi bwavugaga ko u Rwanda rwakiriye bamwe mu bashatse gukora ririya hirika ndetse rukaba ngo rwaragerageje no kubafasha ngo basubireyeho guhungabanya umutekano wa kiriya gihugu. Gusa u Rwanda rwo rwakomeje kugaragaza ko ibi birego bidafite ishingiro.

U Rwanda na rwo kandi rushinja kiriya gihugu kuba ubu gicumbikiye bamwe mu barwanyi b’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ndetse bimwe mu bimenyetso biheruka, ari abaherutse kugaba igitero mu Majyepfo y’u Rwanda cyaguyemo bamwe muri bo bagasanganwa ibikoresho by’igisirikare cy’u Burundi.

Perezida Evariste Ndayishimiye uyobora u Burundi uyu munsi witabiriye iri huriro rya munani rya ICGLR, mu minsi ishize yari yanatumiwe na mugenzi we Felix Tshisekedi wa DRC mu nama yahuje aba bombi na Perezida Kagame na João Lourenço wa Angola gusa uriya mukuru w’igihugu cy’u Burundi ntiyitabiriye biriya biganiro.

Abakuru b’ibihugu bitabiriye ibi biganiro

UMUSEKE.RW

2 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Birababaje kuva muri 1990 tukivuga ikibazo cy’umutekano mu biyaga bigali. Ababigizemo uruhare bose kwisi yose imana izabahane yihanukiriye.

    • Mr President,Ubwumvikane bisaba kuvugana n’abo mutavuga rumwe (political opponents).Nyamara nta president n’umwe wa Afrika ushaka kuvugana n’abo batavuga rumwe.Niryo kosa Kinani yakoze ryatumye ava ku butegetsi.Ni n’ayo mpamvu muli Afrika hahora intambara.Umutekano uzaboneka aruko abantu bumvikanye,bakagabana neza ubukungu bw’igihugu.Igihe cyose Mwarimu azahembwa 42000 Frw ku kwezi,Nyakubahwa biganye ahembwa 5 millions ku kwezi,nta mahoro azaba mu gihugu.Igihe cyose abahoze batuye Kangondo (Bannyahe) barira ntihagire ushaka kubumva,ahubwo bagafungwa,nta mahoro azaba mu gihugu.Izo ni ingero 2 ntanze.Hari izindi nyinshi cyane zituma abantu batumvikana.Abaririmba Good Governance,nyamara ari Bad Governance,nibahumuke,barengere umuturage.Nibwo UBWUMVIKANE buzabaho.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *