• 08/12/2019 10:31 02

Guinée: Umunyeshuri yafashwe n’ibise ari mu kizamini amaze kubyara asubirayo

Fatoumata Kourouma umunyeshuri w’Umugore wari uri mu kizamini cya Leta muri Guinee yafashwe n’ibise bamujyana kwa muganga ngo abyare, amaze kwibaruka asubira gukora ikizamini.

Yafashwe n’ibise ari mu kizamini amaze kubyara ahita agisubiramo

Uyu mwana w’umukobwa wafatiwe n’inda mu cyumba k’ikizamini yamaze kubyara  umwana w’umuhungu nyuma y’iminota 30 asubira mu kizamini  k’igifaranza  na physique

Yavuze ko yumvaga afite ububabare mu nda kuva ku wambere ariko ntamenye ko ari igihe cyo kubyara cyageze

Ati “Nishyizemo akanyabugabo njya gukora ikizamini ntakintu mbwiye umugabo wange  cyangwa abari bashinzwe ibizamini bya leta  kuko nari mfite ubwoba ko bambuza gukora ikizamini cyangwa bakantegeka kujya kwa muganga.”

Uyu mukobwa ngo yagaragaje ibimenyetso mu gitondo saa mbiri ushinzwe ibizamini ahita amwohereza kwa muganga

Akigera kwa muganga yahise abyara, nyuma yo kubyara yasigiye ababyeyi be umwana asubira mu kizamini

Ati “Nahageze ikizamini cyatangiye ariko uwakoreshaga ibizamini yarandetse ndinjira nanjye ndakora, igitekerezo cyo gusubira mu kizamini ni njye ubwanjye wakigiriye.”

Uyu mukobwa avuga ko amaze kubyara yumvaga ameze neza nta bubabare afite  ari na yo mpamvu yasubiye gukora ikizamini ke.

Yamaze umunsi wose mu cyumba cyakorerwagamo ibizamini akora ikizamini ke cya physique n’igifaransa.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

1 Igitekerezo

  • Kubaho ntaho bidahenze,iyi karuvaliyo uyu mwana w’umukobwa yatereye yagirango azabone ka diplome kazamufasha mu bihe bili imbere.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *