• 07/12/2019 10:12 04

Guhohotera mugenzi wawe si umuco w’Abanyarwanda – P Kagame

Kuri uyu wa Gatandatu ubwo yafunguraga inama ya Biro Politiki y’Umuryango FPR Inkotanyi, yabereye ku kicaro cyayo mu Murenge wa  Rusororo mu Karere ka Gasabo, Perezida Paul Kagame yavuze ko umuco wa Kinyarwanda guhohotera umuntu uwo ari we wese bitabamo. Guhohotera umubyeyi byo ngo ni ikindi kindi. Yasabye ko ihohotera n’ibindi byaha birimo gutwara ibinyabiziga abantu basinze byahagurukirwa vuba.

Perezida Kagame avuga ko mu muco wa Kinyarwanda kizira guhohotera umugore n’undi uwo ari we wese

Iyi ni ingingo Umukuru w’Igihugu yagarutseho muri iyi nama ya Biro politiki ya RPF-Inkotanyi, Perezida Kagame mu ijambo rye yagarutse ku iterambere u Rwanda rwagezeho mu bukungu buzamuka umwaka ku wundi kandi ibi ngo byagizwemo uruhare rugaragara n’abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bafatanyije n’abandi Banyarwanda.

Nyuma yo kuvuga kuri iri terambere Perezida Kagame yavuze ko kuba u Rwanda rutera imbere ku muvuduko uri hejuru ya 8.6% ari urugero rw’ibyo Abanyarwanda bashoboye kwigezaho.

Kuri we ngo bagombye gukora byinshi mu buryo budasanzwe bakagera kuri byinshi kurushaho kandi ngo birashoboka.

Perezida Kagame ati: “Ibi tubona ni ibintu bihambaye  ndetse by’ibitangaza ariko ibyo biratwereka ibishoboka. Kuki tutakomeza kubigeraho kuko tunabikeneye? U Rwanda rurabikeneye, rukeneye gutera imbere, rukeneye imirimo y’urubyiruko n’abandi.”

Asanga igikenewe ari ugukora cyane abantu bagakorana bakungurana inama ku byateza imbere u Rwanda.

Perezida Kagame yagarutse ku byerekeye iyegura ry’abayobozi b’Uturere mu Rwanda byavuzwe mu byumweru bibiri bishize.

Ngo n’ubwo hari ababyise ‘byacitse’ kuri we ngo ni ibisanzwe ko udakora neza abisa abandi bagakora ku nyungu z’Abanyarwanda.

Uweguye na we ngo aba ashobora kujya gukora ibindi ahandi.

Ati “Kuvaho ni ibintu byumvikana {logical conclusion}.  Niho bikwiriye kuganisha n’ubundi, byacitse yaba ari uko wagira umubare wa ba Mayor uko ungana kose badakora ibyo bari bakwiriye gukora cyangwa se batabikora uko bakwiriye kubikora.

Icyo ni cyo kibazo cya mbere kandi icyo kibazo iyo ugikemuye bwa bukungu burakura n’ibindi byose Abanyarwanda bifuza byabateza imbere bikaboneka.”

Umukuru w’Igihugu avuga ko ikiza kurushaho kandi ku nyungu z’Abanyarwana ari uko udakora neza yajya avaho hakiri kare.

Sen Tito Rutaremara umwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi b’Imena
Iyi nteko ya Biro Politiki yabereye ku kicaro cya FPR Inkoranyi kiri mu Murenge wa Rusororo mu Karere ka Gasabo

Bateze amatwi Perezida Kagame
Abanyamuryango basabwe kurushaho gukurikiza indangagaciro nyarwanda zirimo kubaha umugore

Photos@Urugwiro Village

Kanda hano urebe video:

Daddy SADIKI RUBANGURA
UMUSEKE.RW

19 Ibitekerezo

  • Yes your Excellecy, abanzi b’igihugu bbarwanywe aho bari hose!!

    • Abatanze Comments hafi ya bose bavuze ko gukomera mu bya gisirikare bidakuraho ibibazo biri mu gihugu.Icyo nongeraho gusa nuko Imana yonyine ariyo izakemura ibibazo isi yikoreye,n’u Rwanda rurimo.Ku munsi w’imperuka utari kure,imana izazana Ubwami bwayo,nukuvuga Ubutegetsi bwayo,bubanze bukureho abategetsi bose bo mu isi.Nkuko Zaburi 46,umurongo wa 9 havuga,ubwo butegetsi bw’imana buzatwika intwaro zose zo ku isi,bukureho intambara ku isi hose.Ikindi kandi,muli Matayo 26 umurongo wa 52,Yesu yavuze ko abantu bose barwana bazicwa ku munsi w’imperuka.

    • War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira.Nkuko Zaburi 5 umurongo wa 6 havuga,Imana yanga abantu bose bamena amaraso y’abandi.Nkuko Bible ivuga,Intwaro y’abakristu nyakuri ni Bible.Bayirwanisha bajya mu nzira bakabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

    • Iyo muhinduye inkuru mujye munahindura comments zakozwe kuyo musibye, yose cyangwa igice.

  • Nibyo RDF ifite ingufu nyinshi cyane. Ariko iranazikoresha abanyarwanda bagiye babibona, nko mu ntambara za Kongo no muy’abacengezi. Barabibona iyo buri munsi abasirikare bambariye urugamba bazengurutse imijyi n’imdugudu minini yose y’igihugu kuva ku manywa kugeza ijoro rinishye. Ariko ikibazo gihari, ni ugufata abanenga ibitagenda mu guhugu nk’abanzi b’iguhugu bagomba kurwanywa hakoreshejwe ingufu za gisirikare, kandi na bene ubwite biyemerera ko hari ibitagenda. Urugero ni bariya bayobozi bavanwaho kuko batujuje neza inshingano zabo. Abaturage bo ntibaba babibona se? Kuki batabivuga ngo batabarwe vuba amazi atararenga inkombe?. Kuyoboza abaturage imbunda ni ukubapfuka umunwa. Nta mahoro arambye ashobora kuvamo. Niyo mpamvu no muri iyo RDF hariho havumbukamo abantu benshi batavuga rumwe na Leta, barimo n’abajenerali cyangwa abahoze muri Republican Guard, birirwa bateza ubwega mu itangazanakuru.. Please open up political space and embrace freedom of speech. There is no other way to sustainable peace.

    • Nibyo koko,ntabwo imbunda zakemura ibibazo byo mu gihugu.Na Amerika ifite atomic bombs yananiwe gutsinda Al Qaeda n’aba Talibans.Ntabwo isasu,indege cyangwa missiles byashobora kurasa akarengane,ikenewabo,ubusumbane bukabije,ruswa,etc…Ibyo nibyo bituma abaturage b’igihugu batishima,niyo cyaba gifite ama Etages maremare cyangwa indice y’iterambere ya 20%.Urugero,Libya yari ikize cyane.Ariko abaturage bafashe imbunda kubera ko nta freedom bagiraga.Uwavugaga baramufungaga cyangwa bakamwica.

      • @ mwanaichi , ndabona ibyo wifitiye mu mutwe ubivanga n’ijambo rya Président ukumva ari ukuri !!? Ngo abayobozi bananiwe ishingano zabo begujwe n’ingufu za gisirikare !!? Ibyo byarabaye ? Abayobozi b’ibanze nka meya kumanuka beguzwa na ministre ufite uturere mu shingano ze kandi iyo umuntu adashoboye areguzwa kw’isi yose impamvu ibigize icyaha.Urugero ejo bundi Trump yeguje umuyobozi kubera hari inshingano atuzuzaga .Gerageza ureke guhuza amafahongo ari mu mutwe wawe n’uburyo igihugu kigambwa koyoborwa

        • Mwavuye ibuzimu mukajya ibuntu! Gihe ubona yavanze ko analyse akoze ishingiye kubyo Nyakubahwa yavuga kandi biri mu buzima busanzwe rubanda ibayeho.
          Nari muto ariko nabonye ikinani gihumwa amaso na derives za bene wabo kugeza igihe batangiye gusubiranamo nyamara cyaragiyebo ngo kizanye ihumure waaah!
          Kuri ubu mbona amateka asa nagenda yisubiramo aho ahari mu kizu nabo batangiye gake gake!
          Umutekano ni ingenzi ariko no gutega amatwi abanyuranije imyumvire n’ibitekerezo nawe ni ingenzi kuko biragukebura cyangwa bikaguha gukosora ibitagenda, naho burya n’ingirabwoba zari zikomeye mu gihe cyazo ntibyakuyeho ko zisembera nka bihehe zububa na n’ubu… ndumva zivuga ko zatsinzwe no kubura amasasu nyamara zari zinaniwe bitewe n’amatwi atumva kubera umurengwe

      • @ KENGO rwose ubeshyeye Mwanainchi.Nta hantu na hamwe yavuze ko “abayobozi bananiwe ishingano zabo begujwe n’ingufu za gisirikare”.Yavuze ko kuba abo bayobozi beguzwa byerekana ko mu Rwanda hari ibintu bitegenda neza.Yongeyeho ko “ikibazo gihari ari ugufata abanenga ibitagenda mu guhugu nk’abanzi b’iguhugu bagomba kurwanywa hakoreshejwe ingufu za gisirikare”.Rwose musabe imbabazi wamubeshyeye.

        • @ sezikeye , soma neza ibyo mwanaichi yanditse ureke amarangatima .

          • Ntabwo nge nawe tubyumva kimwe.Niba hari undi usoma ibyo twembi twanditse,ndamusaba ko yadukiza,akatubwira uko we abyumva.
            Please help us and thank you.

  • Mu mateka y’isi, nta na rimwe ibibazo bya politiki bijya bikemurwa n’ingufu za gisirikare. Bishoboka mu nzira imwe gusa: kumaraho abavuga ko hari ibitagenda cyangwa abaharanira uburenganzira bwabo aho kuganira nabo no kumvikana nabo. Abakoze jenoside muri 1994 niyo nzira bari bahisemo. Uko byagenze yabara umupfu. Nizere ko u Rwanda rwamaze kubona ububi bw’iyo nzira butazongera kuyihitamo.

  • @ Machiaval , u Rwanda ruratuje hari amahoro ndetse n’iterambere kandi uwariwewese uzashaka kutusubiza 94 aho mwumvaga mufite uburenganzira bwo kwica no gusahura abo mudasangaye amoko ingufu za gisirikare zikoreshejwe ariko u Rwanda rugatuza ndumva nta cyiza nkacyo hanyuma abo bose bifitiye inzangano z’amacakubiri ushingikiye bibaye ngobwa ingufu za gisirikare zizakoreshwe kuko benshi bakeneye amahoro ntabwo dukeneye abo mwita abatavugarumwe na leta nka victoire ingabire ushingikiye akavuyo n’amacakubiri bazadusubiza aho twavuye 94

    • @Neno, urakoze cyane kutumenyesha ko kwica no gusahura mu Rwanda bisigaye ari amateka.

  • Iyaba uko RPF ivuga iijambo “URUBYIRUKO” ari nako yarushakiraga imirimo, igihugu kiba kigeze kure gicyemura ibibazo by’ubushomeri bwabaye ndanze mu Rwanda!

    Ubu se aba ba Mayor “begura ku mpamvu bwite zabo” iyaba abaturage aribo babaga babashyiraho, ntibaba bavanwaho ndetse amakosa bakoze bakayaryozwa? FPR ijya hariya ikirirwa yitakuma ngo abantu badakora….bagomba kuvanwaho ngo ntibyagombye gutangaza abantu! Abo bidatangaza ni abo baba baziranyeho kumabanga yabo! Kucyi se begura icyabegujwe kigasigara kizwi gusa na FPR(ubuyobozi bukuru bwayo gusa,)?!

    Ibi bihita bigaragaza ko abaturage nta ruhare bagira kugushyiraho ba Mayors kimwe ko kubakuraho.

    FPR ikwiye gufasha abanyarwanda bagatandukana n’impfu za hato na hato zidasobanutse, izindi zigaterwa na pression abantu basigaye bakoreraho. Imisanzu kimwe n’imisoro by’umurengera byakwa abanyarwanda bigakurwaho. Abantu bagahabwa ituze bagahahirana n’ibihugu baturanye nabyo nta guhora hafungwa imipaka bwije bwacyeye. Ibintu byo kujarajaza no kubyinisha muzunga abantu bigahagarara.

  • Uwo mugenzi wawe niwe bituma tuguma mu rujijo. Umunyarwanda wo mu Rwanda uraswa nundi munyarwanda mu kico ese aba ari mugenzi wawe cyangwa?

  • Guhohotera mugenzi wawe si umuco w’abanyarwanda. Wa mugani wa wa mufarisayo, harya mugenzi wanjye ni nde?

  • Ninjye nawe.

  • ibi byavuzwe muli video s’ukuli,iyo byaba byemewe byakwerekanwa ukuntu atarukuli.
    ukuli iteka kwirukana ikinyoma:niba harabavuga kw’ibi byavuzwe arubusa, kuki bitemewe ko batanga ibitekerezo byabo noneho “ukuli kwavuzwe muliyi video” kukirukana ikinyoma cyabavuga ibitandukanye?
    mubyukuli kwanga izo mpaka’debat),n’ukwemera kuba utari mukuli,ndetse bikerekana k’atari “kwibeshya” ahubwo ar’iricyemezo gishyitse.
    kuki gdp growth ivugwa kuko ibinyamakuru by’amahanga biba byayivuzeho, kandi abanyarwanda nabo bafite icyo bayivugaho?nigiki gifite agaciro ? ibitekerezo n’isesengura ry’abanyarwanda, cyangwa icyo umumwanditsi w’imunyaburayi avuga?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *