• 24/01/2020 1:47 37

Guhinga no korora bijyane n’imirire myiza – PM Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente yibukije abahinzi bo mu Karere ka Rulindo ko umurimo bakora ugomba kunozwa bakagira  imibereho myiza ishingiye ku mirire myiza.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yifatanya n’abaturage gutera imbuto y’ibigori

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Nzeri 2019, ubwo yifatanyaga n’abatuye Akagari ka Ndarage mu Murenge wa Buyoga, mu Karere ka Rulindo mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro igihembwe k’ihinga cya 2020 A.

Yababwiye ko ubuhinzi n’ubworozi iyo bikozwe neza bifasha umuryango kwirinda ibibazo bishamikiye ku mirire mibi birimo bwaki n’igwingira ry’abana.

Ati “Uhinze neza akeza ariko ntagaburire abana be bakarwara bwaki ntacyo aba yarakoze. Twumve ko guhinga no korora bijyana no gushaka imibereho myiza irimo no kugaburira imiryango yacu mu buryo bukwiriye abana ntibarwaragurike cyangwa ngo bagwingire.”

Ngirente yasabye abahinzi kwitabira gahunda yo guhuza ubutaka kandi bagashyira imbaraga mu kwiyandikisha mu buryo bugezweho bw’ikoranabuhanga kugira ngo gahunda zibunganira zirimo izo kubaha imbuto n’inyongera musaruro zijye zibageraho ku gihe.

Ati: “Uruhare rw’umuhinzi ruzakomeza kugira ngo Leta imwunganire mu byo azaba yakoze nk’umuhinzi n’umworozi.”

Yagaragaje ko ubuhinzi bugenda butera imbere kuko mu gihembwe cya 2019 A umusaruro wiyongereyeho 4% mu gihe mu gihembwe cya 2019 B wazamutse ku kigero cya 5%.

Abahinzi bijejwe ko Leta izakomeza kubunganira iborohereza uburyo bwo kubona imbuto, kandi ko igiye gushyira imbaraga mu kongera inyongeramusaruro yageraga ku bahinzi.

Akimana Vestine ukora umwuga w’ubuhinzi avuga ko bagiye gukangukira kwitabira gahunda za Guverinoma zunganira abahinzi kugira ngo bakomeze kwagura ibikorwa byabo.

Avuga ko imbogamizi bafite nk’abahinzi harimo iy’uko uburyo bwo kuhira imyaka butaragezwa kuri buri wese, asaba ko bishyizwemo imbaraga byarushaho gutanga umusaruro.

Hatangijwe iki gihembwe k’ihinga haterwa imbuto y’ibigori kuri hegitari eshanu ziherereye mu butaka bw’icyanya cyuhirwa cya Buyanza.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yerekera abandi uko batera ku murongo. Iruhande rwe hari Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru JMV Gatabazi
Abaturage basabwe guhinga bakeza ariko bakanigaburira neza

Dieudonnée NSHIMIYIMANA

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *