• 26/01/2020 5:32 01

Gufungura imipaka y’u Rwanda na Uganda bizavugirwa i Kampala mu yindi nama

  • Uganda n’u Rwanda byasabwe guhagarika ubushotoranyi bwo kuri murandasi,
  • Sam Kutesa ati “Nta nyungu uganda yakura mu guhuhabanya u Rwanda.”

Komisiyo yashyiriweho kwiga ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Uganda yiriwe mu biganiro, yafashe imyanzuro isaba ibihugu byombi guhagarika ibikorwa by’ubushotoranyi bikorerwa kuri internet, gufungura abanyarwanda bafungiye ubusa muri Uganda, naho ibyo gufungura imipaka byo ngo bizaganirwaho mu nama izabera i Kampala mu minsi 30. 

U Rwanda na Uganda hari ibyo biyemeje

Intumwa z’ibihugu byombi zisohotse mu nama, ndetse bageza itangazo ku banyamakuru, rivuga ko Uganda yasabwe kurekura Abanyarwanda badafite ibyo bashinjwa bakava mu nzu z’ibanga bafungiyemo, abandi bafite ibyo bashinjwa bakagezwa mu butabera.

U Rwanda rwahaye Uganda urutonde rw’abantu 209 bafungiyeyo. Uganda yavuze ko igiye kugenzura urwo rutonde ikamenya abo bafungiye ubusa n’abafite ibyo baregwa bagashyikirizwa inzego z’Ubutabera.

Byiyemeje kandi koroshya urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu, ariko ibyo gufungura imipaka byo ngo bizaganirwaho mu nama itaha izabera i Kampala mu minsi 30 iri imbere ubwo hazaba hamaze gukorwa isuzuma ry’ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yafashwe uyu munsi.

Ibihugu byombi byiyemeje kureba uko byashyiraho uburyo bwo guhererekanya abanyabyaha babihungiyemo bavuye muri kimwe muri byo.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa avuga ko ubuyobozi bw’igihugu ke bwiyemeje gukemura iki kibazo buzakoresha uburyo bwose bwashoboka bwemewe n’amategeko.

Sam Kutesa kandi yagarutse ku byo u Rwanda rushinja igihugu ke ko gitera inkunga imitwe ishaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, yavuze ko nk’uko yakunze kubivuga ko Uganda itigeze ihungabanya umutekano w’u Rwanda, itazabikora ndetse ko itazatiza umurindi icyo ari cyo cyose cyahunganya iki gihugu k’igituranyi.

Avuga ko uwo ari we wese uzaba ari ku butaka bwa Uganda ashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda azakurikiranwa binyuze mu masezerano y’ubwumvikane ibi bihugu bifite.

Ati “Igihari ni uko nta kintu na kimwe dufite cyo kungukira mu guhungabanya umutekano w’u Rwanda kandi ndakeka ko no ku ruhande rw’u Rwanda nta nyungu rufite mu guhungabanya Uganda.”

 

Gasasa inzobe byagezweho…

Ubwo yatangizaga iyi nama, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Amb Nduhungirehe Olivier yari yavuze ko bagiye gusasa inzobe bakavuga ukuri ku muzi w’ibibazo.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru, Amb Nduhungirehe yavuze ko ibi biganiro byaranzwe no kuvugisha ukuri, abantu batanga amakuru yari akenewe.

Ibi biganiro byanitabiriwe n’abayobozi baturutse mu bihugu byagize uruhare mu guhuza u Rwanda na Uganda, barimo abo muri DRC na Angola, bije bikurikira amasezerano yashyizweho umukono na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Museveni wa Uganda.

Ibibazo by’u Rwanda na Uganda byafashe indi sura muri Werurwe uyu mwaka, icyo gihe abakuru b’ibihugu byombi batambukije imbwirwaruhame zisa nko gusuzibizanya, Museveni yari yagize ati “Duhagurutse ntawarokoka.”, Perezida Kagame na we ati “Nta muntu napfukamira.”

Photo: Adrien Kubwayo

Martin NIYONKURU
UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Hum!! None se Uganda niyo yafunze umupaka?

    • These are useless talks.Ikibazo ntabwo ari Gufunga imipaka no Gufunga abanyarwanda.
      Hari ikindi gikomeye kibyihishe inyuma twebwe tutazi.Urugero,kuki Rwanda Air itajya gufata abagenzi ku kibuga cya Entebbe?Kuki M7 atakitabira inama zibera mu Rwanda hamwe n’abandi ba Presidents?Wa mugani,Politike ni ubuhanga bwo kubeshyana.Nta mukristu nyakuri wajya muli politike,kubera ko haberamo ibintu byinshi bibi: Kubeshyana,kwica,gufunga,inzangano,etc…
      Nubwo abayijyamo ibakiza vuba.Ariko nabyo ni icyaha mu maso y’imana,kubera ko uba ucura abandi bene gihugu kandi mwembi muli abakozi ba Leta imwe.

      • Uzarebe neza uperereze rwandair ibya Kampala buri munsi inshuro ziregeze kuri 3 nibaza ko iba itwaye abantu ikahakura n’abandi keretse niba ari imiyaga. Naho amacenga aba bagabo barimo bazi aho bushingiye n’uburyo byakemuka

    • Gufunga imipaka,ni u Rwanda ruhomba cyane hamwe n’abaturage barwo.Uganda ntacyo idusaba.Niba Leta ikunda abaturage bayo,nireke “ababishaka” bajye guhaha muli Uganda.Uzagira ibyago bazamufunga.Aho kwicwa n’inzara wakicwa na gereza.

  • Hahahaaa … Ukuri nuko izi nama ntacyo zizakemura . Ngo i Kampala ? Ryari se ? Uwafunze imipaka ni nde ?

  • Hhhhhh!Sam Kuteesa rwose!na Kanaka…… ajya kuvaho Museveni yari yaramubwiye ko ntawamutera aturutse iwe..!nne na Sam Nyumvira nibyo avuze!aaaah Let us wait and see

    • @ Peter we,menya nyine ko politics ari ubuhanga bwo kubeshya.Witinya kubivuga,ni Museveni wabwiye Habyarimana yuko “nta muntu uzatera u Rwanda aturutse muli Uganda”!!! Politike iragatsindwa.N’umwana wange ntazayijyamo,kugirango itazamubuza paradizo.

  • Reka turebe ko za Rushyashya haricyo zikosoraho noneho ndetse nibindi binyamakuru ntavuze. Ibi bintu byari biteye inkenke usibyeko ntazi ibirangarizwa muri Uganda.

  • Nibatatureka ngo tubaneke nta nkomyi, tugenzure ibyo impunzi z’abanyarwanda ziriyo zikora, izo tugomba kugarura tuzigarure, izo tugomba ku….. nabyo tubikore, nk’uko twabigenje hakurya y’umupaka mu majyaruguru no mu Burasirazuba, ntabwo rizarema rwose.

  • Ikibazo nyamukuru kiri hagati y’ubuyobozi bw’u Rwanda n’ubwa Uganda, ni ukumenya ugomba kuba urutugu n’ugomba kuba ijosi. Imishyikirano idashobora kugera kuri win-win situation nta kidasanzwe kivamo. Biba ari ugukomeza ihangana mu bundi buryo. Napoleon yabyitaga “parler paix et agir guerre / talk of peace and wage war. Ariko impande zombi zibiziranyeho.

  • Abataramenye uburyo imishyikirano ya Arusha yagenze n’uburyo yari “jeu de poker menteur”, bajye bareba uko iyingiyi igenda. Bizabaha agashusho k’ibyo batamenye.

    • Ariko nanjye reka mbaze,minisitiri Sezibera yagiyehe?aho namahoro?ntahantu nahamwe akigaragara.Nyamara birabe ibyuya da

    • Ibya Arusha hari benshi tutamenyaga amacenga n’amananiza abirimo, ariko kuri ubu kubera itumanaho n’ikoranabuhanga byose biri ku mugaragaro uwigiza nkana n’ucabiranya biroroshye kumwibwira. Hari abakibeshya ko tukiri mu myaka ya za 90 !! Uwafunze imipaka nayifungure kandi n’uteza umutekano mu baturanyi nashyikirizwe ubutabera. Igihe cyo kwigira bajeyi cyararangiye burya si buno.

  • Ese ujejwe MINAFFET ari he ko yabuze muri izi nama kandi mbona bigeze aha arebwa nabyo by’umwihariko? Cyangwa yavuyeho ntitwabimenya.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *