• 20/01/2020 2:06 03

Gufunga umupaka wa Gatuna ntibyabujije ubucuruzi gukorwa – Mu7

Kuri uyu wa Gatatu ubwo yagezaga ijambo ku bakuru b’ingabo z’ibihugu bikomeye by’I Burayi na Amerika,  Perezida Museveni yavuze ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka wa Gatuna mu Karere ka Gicumbi, bitabujije ubucuruzi gukomeza gukorwa n’ubwo bwakozwe mu buryo bwa magendu.

Perezida Museveni ubwo yaganirizaga abakuru b’ingabo z’amahanga

Perezida Museveni yabwiye abari bamuteze amatwi ko kuba u Rwanda rwarafunze umupaka munini wanyuragaho ibicuruzwa bitabujije ubucuruzi mu Karere gukomeza gukorwa .

Abakuru b’ingabo bari bamuteze amatwi barimo uhagarariye USA, Ubudage, Ubwongerezam, Ubuholandi, Bolivia n’abandi.

Aba basirikare bari bamaze icyumweru bari mu rugendoshuri muri Uganda biga iterambere ryayo n’imibanire yayo n’amahanga.

Perezida Museveni ati: “Ntushobora guhagarika ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi ubinyujije mu gufunga umupaka. Iyo uwufunze abantu bacuruza magendu.”

Yavuze ko igihe u Rwanda rwafungaga umupaka Uganda yahisemo kohereza ibintu byayo muri Sudani y’Epfo, DR.Congo, Kenya na Tanzania.

Urujya n’uruza ku mupaka wa Gatuna rwaragabanutse nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gusana uwa Gatuna kugira ngo ubuhahirane buwucaho burusheho koroha.

Ibihugu byombi byakomeje guterana amagambo mu binyamakuru, ariko u Rwanda ruvuga ko rutafunze umupaka wa gatuna rugamije guhima Uganda, ahubwo ngo rwabikoze rugamije gukora imirimo yo kuwusana.

Umwuka mubi hagati ya Uganda n’u Rwanda watangiye mu ntangiriro z’uyu mwaka, buri gihugu gishinja ikindi gushaka kugihungabanya.

The ChimpReports

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

14 Ibitekerezo

  • Iyo igihugu gifunze imipaka n’abaturanyi, abaturage bacyo bose baba bahindutse imfungwa mu gihugu cyabo. Kubasobanurira ko byakozwe mu nyungu zabo, biba ari ugucurangira abahetsi, kuko buri gihe ku gihugu nk’iki cyacu kitagera ku nyanja, ibyo abaturage bahomba iyo imipaka ifunzwe biba ari byo byinshi kurusha ibyo bunguka. Ibi bintu ariko tujya tubyibazaho?

    • Ubivuze neza muri ino nkuru aho bavugango basannye umupaka kugirango ubuhahirane buwucaho burusheho koroha yibagiwe ko leta yahise ibuza n’abaturage kujya muri Uganda wahura nabasilikare utabumviye bakakurasa. Mwibuke wa mudamu wahasize ubuzima nuriya mugabo barashe bagahusha agashoborta kubacika ubu akaba yivuriza ayo masasu Uganda. Mbisubiremo ntabwo ari ugusana umupaka Leta yakumiriye ibicuruzwa bijya Uganda binyuze kuruyu mupaka. Ndetse bikaba bibujijwe ubu kujya muri Uganda.

  • Mu kibazo nk’iki cyo gufunga imipaka, nibwo uhita ubona ko badepite bacu ari ab’umurimbo atari intumwa za rubanda. Nta n’umwe uratinyuka kuzamura ijwi ngo abaze iki kibazo. Bajye bacungana n’imbehe zabo bareke kudushushanya.

    • Thank you Mr GAHINDA.Koko Abadepite bacu ni ab’umurimbo gusa ntabwo ari intumwa za rubanda.Ubundi se ni nde uhomba?Ni Uganda cyangwa ni u Rwanda?Mbere naryaga AGAHUNGA karyoshye from Uganda,none ndarya Agahunga kabishye from Rwanda.Muzarebe Isabune “made in Rwanda” uko isa!!! SIMA yaruriye.Ntabwo Politicians badukunda.Bareba inyungu zabo gusa,twe ntacyo tubabwiye.Nyamara bakaririmba ko aribo bakunda igihugu.

    • @Kirenga, uri kirenge kweri, iyo uba BWENGE, si ibyo wari kuvuga. Ubonye abantu bava muri prisons, ababuze abagore nubu bafungiweyo, abaje bishwe n´amashanyarazi n´ibindi bakoresheje mw´iyica rubozo ikindi bari kubaza ni iki? Wowe wabibaza ngo werekane ko uri kuruhande rurwanya Leta(Abantu bateye imbere nti barwanya leta zabo, ahubwo bagira ibitekerezo bitandukanye n´ibya leta; Abo bazungu babashyuka bo bakoresha umunwa, politik…mwe mukoresha Karshnikov, imipanga….Reba abaheruka gutera muri Sud-West..y´Urwanda) ni ko kuri wowe politic ikwiye gukorwa?Ba depite bakirirwa bavuga ubusa, ibyo bakora ko ataribyo ushaka babuze akazi, ntacyo bakora ni abanyabwoba.

      • NONESE JEAN JACQUES IBYO UVUGA NIBYO PE NANJYE NARUMIWE MBONYE ABANTU BAVA YUGANDA BARASHIRIRIJWE KUMASHANYARAZI NDETSE ABANDI BARAKOBAGUWE BIKOMEYE…..ARIKO NANONE TWIBAZE DUHARANIRA KUZASIGA IGIHUGU KIZA KIZA ICYAMAHORO KUBANA BACU,NJYE NDIBAZA NGO NIKI KITAGENDA NEZA MUBATURANYI BACU ESE KOKO NIRYASHYARI BATUGIRIRA RYUKO TURI GUTERA IMBERE CYANE????YEEEEE KURI UGANDA NABYEMERA PE KUKO UREBYE UMUGI WA KAMPALA NUMWANDA UHATUMA NTIWAWUGERERANYA NA KIGALI….ARIKO SE TANZANIA YIRUKANYE ABANYARWANDA NTANU RWARA RWOKWISHIMA BAFITE,IBUJUMBURA UMUNYARWANDA AFATWA NKIGICIBWA UHAGEZE BAKWICA,UGANDA NUKO MURI CONGO NUKWIKANDAGIRA BITERWA NAGACE URIMO IBYO BITURUKA KUKI NSHUTI ZANJYE MUNSOBANURIRE?????

  • Ariko umenya Mu7 yamenya no gutera urwenya. Ibintu avuga iyo ubisesenguye usanga harimo na byenda gusetsa…

  • M7 icyo mfa nawe arishongora cyane agakabya.ntacyo ubwo niba byinjira magendu abacuruzi bacu babyungukiyemo.Leta nayo ubwo izashakira ahandi.M7 nadaca bugufi ngo aganire na Kagame nkeka ko ntacyiza twakwitega vuba aha.ibyatsi natwe twitegure kuzahara bikomeye.

  • Nkiri umwana iyo Mama yankubitaga umunyafu nakosheje, nahitaga njya kuryama rimwe na rimwe izuba ritararenga, bampamagara kurya nijoro nkabyanga, kandi nshonje. Kugira ngo Mama ababare ntazongere kunkubita. Bugacya anyinginga ngo ndye, nkabimiragura mbere yo kujya ishuri. Ariko nakongera gukosa akongera akampyatura. Kugeza igihe nshyize ubwenge ku gihe icyo ambujije singikore, icyo antegetse gukora mu nyungu za family nkagikora. Ngayo nguko!! Ntihagire umbaza ngo bihuriye hehe n’inkuru. Utabyumva azabyumva ashaje.

  • Sha uracyakeneye byinshi mukumenya gukora inkuru, ntugapfe gushyira inkuru nkiyi hariya uko ubyumva utabanje kwibaza niba ari inkuru abantu bazasoma ikabamenyesha neza ibiriho itabateye kwibaza ibibazo iyo nkuru idafitiye ibisubizo kuko nk’ibibazo abantu bakubajije muri comment sinigeze mbona hari nakimwe wasubije kandi njye sinongeyeho ibyo nayibonyemo, nk’umunyamakuru ugomba kumenya ko ibyo utangaza bigera kure hashoboka binatuma igitangazamakuru cyanyu cyimenyekana kigakundwa ndatekereza ko ariyo nyungu yanyu nibata atariko bimeze ibyo mukora njye ndumva byaba bidakwiriye byanatuma abasomyi bacyanga bati iki kinyamakuru ntakigenda

    • UMUSEKE.RW NUWAMBERE BROTHER NIBA USHAKA BYABINYAKURU BIHORA MURI NDAKURAMUTSA MARIYA EHHHHH NAKO NDAKURAMUTSE LETA UJYE UBIJYAHO ARIKO UREKE UMUSEKE…NI PROFESSIONALE WANGU UGOMBA KUGIRA UMUCO WOKUNENGA TUKANENGA TWIYUBAKA KANDI DUTANGA IBITEKEREZO BYUBAHAKA KUBITAGENDA NEZA.AMAHORO

  • ibyo mu 7avuga 100%

  • @rutangayisonga uzacyange wenyine. Iki nicyo kinyamakuru dufite byibura kigerageza gukora kinyamwuga. Naho ibibazo ntabwo umunyamakuru ashinzwe gusubiza ibibazo wanditse. Niba kandi wumva wamukosora ndakeka akazi katakugwa nabi nawe wagasaba ukajya wandika uko ubishaka .

  • mberakurora we ntamwana ntamubyeyi baraha ,hari abaturanyi babiri Hari ushaka gusuzugura undi ashaka no kumutegeka murugo rwe ashaka kumwereka ko ariwe utunze abana bumuturanyi we noneho hakaba nuwanze agasuzuguro akabuza abanabe kujyayo yarangiza akabasaba kurya ubyo bafite murugo mugihe abahahira ibindi aho kurya mumihana bakanabasuzugura.Ubwose murabo bagabo ninde wanenga ari wasuzuguye umuturanyi agashaka kumutegeka murugo rwe nuwanze agasuzuguro

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *