• 13/12/2019 10:03 47

Gucunga nabi ibya Leta muri RAB ni imikorere mibi iganisha ku bujura – Sen. Chrysologue

Kuri uyu wa gatatu tariki 16 Mutarama, mu kiganiro Abasenateri bagiranye n’ikigo Gishinzwe Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku bibazo by’imicungire mibi y’umutungo wa Leta bikivugwaho, Senateri Karangwa Chrysologue yavuze ko imikorere mibi muri RAB yihishe inyuma y’ubujura bw’umutungo wa Leta.

Senateri Karangwa Chrysologue ngo yayoboye ibigo azi ko habamo abiba Leta

RAB, kimwe n’ibindi bigo 12 byatunzwe agatoki muri Raporo z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kuva muri 2014-2017 byatangiye kwitaba Abasenateri bo muri Komisiyo ya Sena  ishinzwe iterambere, ubukungu n’imari bagahatwa ibibazo kuva ku wa mbere w’iki cyumweru, aho bahereye kuri Kaminuza y’u Rwanda.

Umuyobozi w’ikigo k’igihugu gishinzwe ubuhinzi  n’ubworozi (RAB),  Dr Karangwa Patrick yabwiye Abasenateri ko hari abakozi benshi bagize uruhare mu micungire mibi y’umutungo, bamwe ngo barahanwe hari n’abakiri gukurikiranwa.

Ati “Hari n’abakubwira ko byahozeho, akavuga ngo kumuhana birakumarira iki? Hari  n’uwo twumva bitunguranye ko yagize uruhare mu kudindiza umushinga, ukamara imyaka itanu wagombaga kumara ibiri kandi ari we wari ushinzwe gukurikirana amasezerano, wamubaza impamvu akakubwira ko umurenganya.”

Bagaragaje ko muri RAB ngo hari imwe mu mishinga ifitiye abaturage akamaro kanini, nk’uwo kuhira imyaka barwanya amapfa, ariko uko ishyirwa mu bikorwa birimo kudindira gukabije kubera umukozi wateguye nabi impapuro zitegura isoko ryo kuyishyira mu bikorwa.

Dr Karangwa Patrick yavuze kandi ko hari ubwo amasoko asubirwamo kubera amakosa y’uko atangwa n’uko ategurwa bitewe n’ababishinzwe batita ku nshingano zabo.

Ati “Ntabwo muri RAB higeze gushyirwa imbaraga zo guhana abantu ku makosa menshi ahagaragara nko kutuzuza ibyo yagombaga gukora, ubu twashyizemo imbaraga umuntu agomba kujya abibizwa.”

Yatanze urugero rw’umushinga wa miliyoni 120$ yagujijwe Bank y’Abahinde ukaba umaze imyaka itanu udashyirwa mu bikorwa kandi Leta izatangira kwishyura iyo nguzanyo muri 2020.

Senateri Prof Karangwa Chrysologue avuga ko mu bugenzuzi bakoze mu Kigo RAB muri gahunda barimo ya Komisiyo ya Sena  ishinzwe iterambere, ubukungu n’imari muri RAB bababwiye ko babuze amafaranga yo gukora ubushakashatsi.

Ati “Twaraje turatakamba kuri Leta ngo ubuhinzi burapfuye kuko RAB yabuze amafaranga yo gukora ubushakashatsi, amafaranga barayabaha ariko namwe mumbwire ukuntu  abaterankunga bazana amafaranga atagira ingano akamara umwaka adakoreshejwe warangiza ugahindukira uti “nabuze urumiya rwo gukora ubushakashatsi?”

Prof Karangwa ati:“Nayoboye ibigo ndabizi icyo bivuze, ni uko baba bagishakisha uko bavanamo utwabo niba batarabibona amafaranga akaba aryamye hariya.

Avuga ko mu gihe mu mushinga runaka ugiye gukorwa baba batarakuramo inyungu bwite, baryamisha iyo mishinga aho ngaho.

Ati “Ntabwo ari ubushobozi buke bw’umukozi ahubwo harimo ikibazo cy’ubuhanga buganisha mu kwiba, ni naho hakomoka amakimbirane yuzuye muri RAB.”

Umugenzuzi Mukuru wungirije w’Imari ya Leta avuga ko muri raporo zose bakose imicungire y’umutungo ya RAB yagiye isohoka irimo amakosa y’imicungire mibi.

Ati “Hari aho navuga ko amakosa yagiye akorwa ubona ko atari ngombwa.”

Ibyo ngo bigaragaza ko hagiye hashyirwamo intege nke mu gushyira mu bikorwa inama z’Umugenzuzi Mukuru.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Ibi bintu bisigaye bisa no kwikirigita ugaseka. Inteko y’abadepite kimwe na SENA byananiwe gutumiza umushinjacyaha mukuru cg munistre w’ubutabera ngo bumuhe gasopo ya nyuma mu kurebera abacunga nabi ibya tubanda badashyikirzwa inkiko. Ahubwo amakuru duhabwa ni aya gitifu w’qkagali wakiriye ruswa!…,

    Mukomeze mwikorere ikinamico. Umunsi uzqba umwe.

  • Ariko jye mbona hari imishinga ijya muri RAB itakagombye. Nihabeho kuvugurura RAB. Isigarane gusa ibijyanye n’ubushakashatsi nyiri zina. Naho imishinga igamije gutanga umusaruro, igaruke MINAGRI nkuko za RSSP, PASP n’indi bimeze. Maze buri mushinga ugire Fonctionnaire dirigeant, auwushinzwe, uwubazwa umunsi ku wundi.Uyu yajya abazwa ibyawo na MINISITIRI ufite inshingano mu buhinzi. Ubwo ntimubona ko RAB yabaye MINISTERE muyindi?

  • (Njya nibuka Karangwa Chrysologue atubwira muri UNR ngo abakora muri computer lab bahagize nko mu mwobo w’intare! Ngo ubona ibijyayo, ariko ntuzigera ubona igisohokayo!)
    Naho ubundi hanze aha mu nzego zimwe hari ikibazo kigora benshi cya TIME MANAGEMENT. Koko umuntu X aryamisha idossier (umushinga) iminsi, ibyumweru, amezi, imyaka, bikarangiriraho pe! Byaba byiza rya tegeko rihana kwimana amakuru (information) ryitabajwe.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *