• 11/12/2019 7:48 59

GroupTrezzor iti: ‘Tubona itsinda Active ariryo rikwiye igihembo mubo duhanganye’

Itsinda rya Trezzor riri muyandi ahatanira kuzahembwa muri Salax Awards bavuga ko  babaye ari bo batanga igihembo ku itsinda riryakoze neza umwaka ushize mu yandi ari guhatanira Salax Awards bagiha Active.

Group Trezzor yemera ko Active ariyo ikwiye igihembo

Iri tsinda ryamenyekaniye muri Kaminuza y’ u Rwanda i Butare, rigizwe na Yves Kana na Hategekimana Bertrand bose bafite ubuhanga mu gucuranga ibikoresho bya muzika ndetse no kuririmba.

Aba basore nubwo bari basanganywe inganzo ariko ngo indirimbo yabo ya mbere niyo bise ‘Njyewe nawe’ basohoye uyu mwaka.

Ni indirimbo y’ urukundo yacuranzwe n’ umuturage wo muri Uganda ariko itungwanya na Producer witwa Track Slayer muri Studio ya Touch Entertainment.

Itsinda rya Trezzor ni rimwe muyahatanye mu kiciro cy’ amatsinda yakoze neza muri 2018 ari mu irushanwa rya Salax Awards.

Nubwo bari mu bahawe amahirwe yo guhatanira igihembo cya Salax Awards uyu mwaka ngo bo basanga kiriya gihembo gikwiye kuzahabwa itsinda Active.

Ngo burya iyo uzi gushyira mu gaciro ushima uwakoze.

Umwe muribo  avuga ko mu by’ukuri itsinda Active ariryo rikwiye kwegukana igihembo cy’itsinda ryakoze neza.

Ati “ Biragoye cyane ko Salax twayegukana ntakubeshye ari ntatwe tuyitanga twayiha Active kuko bakoze indirimbo zakunzwe. Niba umuntu yarakoze neza reka tujye tubishima nawe abimenye natwe nubwo twakoze ariko bo baraturushije ntabwo twabatsinda.”

Ikiciro cy’amatsinda ari guhatanira igikombe cya Salax Awards harimo Active,Just Family, The Same , Group Trezzor na Yemba Voice

 Bonaventure KUBWIMANA

UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *