• 29/01/2020 10:43 17

Gospel: Rureshya uba muri USA ngo indirimbo ze zizafasha Abanyarwanda

Umunyarwanda Zawadi Rureshya ukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana muri Leta Zunze Ubumwe za America, asezeranya Abanyarwanda kuzajya abaha ibihangano bikubiyemo ubutumwa bubohora imitima.

Rureshya avuga ko nubwo aba muri USA ariko indirimbo ze zigenewe Abanyarwanda

Rureshya yagiye akorana n’abahanzi baririmba indirimbo z’Imana nka Adrien Misigaro na Alexis Dusabe.

Yamenyekanye cyane mu gucuranga piano na guitar mu bitaramo by’abahanzi nka Richard Ngendahayo.

Ngo yajyaga yandika akanatunganya indirimbo akaziha abandi bahanzi, ubu na we yatangiye gushyira hane izi ndirimbo yiyandikira akanaziririmba.

nyuma yaje gufata umwanzuro wo kujya nawe azisohora zikamwitirirwa.

Ati “Harimo n’iyo nakoranye na Adrien Misigaro yitwa Ntuhinduka ari nayo namenyekaniyeho binanyongerera imbaraga zo gukora izindi.”

Aherutse gushyira hanze iyitwa Zirakumvira irimo ubutumwa buhumuriza abari mu bibazo.

Uyu muhanzi avuga ko nubwo ari muri Leta Zunze za America ariko ibihangano byose ashyira hanze biba bigamije gufasha Abanyarwanda kwegerana n’Imana.

Ati “Birambangamira gato kubera ko ndi kure y’Abanyarwanda kandi nshaka kubaha umuziki wange neza gusa ikoranabuhanga ryarabyoroheje umuntu akora uko ashoboye.”

Asaba Abanyarwanda gukunda ibihangano by’abahanzi babo kuko bizazamura urwego bariho bagakomeza kubaha ubutumwa.

Bonaventure KUBWIMANA
UM– USEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *