• 28/11/2020 12:16 28

Gorilla FC izamutse mu kiciro cya mbere itsinze Etoile del’Est kuri penaliti

Gorilla FC yatsinze Etoile del’Est kuri penaliti 4-3 ibona itike yo kwerekeza mu Kiciro cya Mbere, ikurikiye Rutsiro FC yo yatsinze Vision FC.

Nsengimana Richard wa Gorila umwe mu bagoye Etoile del’Est

Nyuma yo gutsinda, Gorilla FC na Rutsiro FC zizakina umukino wa nyuma kuri uyu wa Gatandatu.

Umukino wabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Ugushyingo 2020, kuri Sitade ya Kigali Gorilla FC yageze ku mukino wa nyuma w’igikombe cya Shampiyona y’ikiciro cya kabiri.

Ni umukino iminota 90’ yangiye amakipe anganyije 0-0, biyambaza penaliti Gorilla FC itsinda 4-3 za Etoile del’Est.

 

Uko umukino wagenze

Igice cya mbere nta mahirwe akomeye yabonetsemo, impande zombi zagerageraje ariko abasore nka Amini Muzerwa na Gisa Egide ku ruhande rwa Etoile del’Est ntibabyaje umusaruro amahirwe make babonye.

Gorilla FC yasatiraga cyane banyuze ku ruhande rw’iburyo rwanyuragaho Pekeyake ariko ntibaremye uburyo bwinshi byatumye ba rutahizamu barimo Rutsiro batabona imipira myinshi.

Igice cya mbere cyarangiye ari 0-0.

Ku munota wa 68 Amini Muzerwa wa Etoile yateye ishoti rikomeye ariko umunyezamu Ntaribi Steven wa Gorilla FC arikuramo.

Aya mahirwe yakurikiwe n’andi akomeye yongeye kubona ku mupira yacomekewe na Hadji ariko na none Ntaribi Steven arawumutanga.

Gorilla FC na yo yasatiriye, ku munota wa 74 Rutsiro atera ishoti rikomeye ariko rinyura inyuma y’izamu.

Ntaribi Steven yongeye gukora akazi gakomeye akuramo ishoti rikomeye ryatewe na Niyonkuru Aboubakar ku munota wa 89. Hadji na we yongejemo irindi rikomeye na ryo Ntaribi arikuramo.

Umukino warangiye ari 0-0.

Byahise biba ngombwa ko hitabazwa penaliti Gorilla FC ihita izamuka mu cyiciro cya mbere itsinze 4-3.

Gorilla FC izakina na Rutsiro ku mukino wa nyuma, aya ni yo makipe azazamuka mu cyiciro cya mbere.

Etoile de l’Est yongeye ku garukira ku mwamba, birangira itinjiye mu Kiciro cya Mbere

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *