• 11/12/2019 2:30 50

Goma: Undi muntu wa 4 bamupimye basanga arwaye EBOLA

Abantu batatu bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola mu mugi wa Goma gusa, kuri uyu wa kane tariki ya 1 Kanama undi muntu yasuzumwe basanga arwaye EBOLA.

Ebola iheruka kwibasira ibihugu byo muri Africa y’Iburengerazuba birimo Liberia ifata abasaga ibihumbi 26 ihitana abarenga ibihumbi 11

Bisa n’aho iki cyorezo gikomeza gukwirakwira vuba cyane mu mugi wa Goma wegereye Rubavu ku ruhande rw’u Rwanda, ukaba utuwe n’abantu basaga miliyoni.

Umuntu watahuweho Ebola, urubuga Actualite.cd rukorera muri Congo Kinshasa ruvuga ko ari umugore w’umugabo uheruka guhitanywa n’iki cyorezo, akaba yaritabye Imana ku wa gatatu tariki 31 Nyakanga.

Akana k’agakobwa ko muri uyu muryango na ko katahuweho Ebola, gahita kitaba  Imana.

Radio Okapi yo ivuga ko uwatahuweho Ebola ari umwe mu bana b’abakobwa bo muri uriya muryango wa nyakwigendera wari umucukuzi w’amabuye y’agaciro. Cyongeraho ko ari umuntu wagatatu utahuweho Ebola mu mujyi wa Goma.

Minisiteri y’Ubuzima muri Congo Kinshasa yatangaje ko umuntu urwaye Ebola yaeze i Goma tariki 14 Nyakanga 2019, yari Umupasiteri uvuye i Butembo kubwiriza Ijambo ry’Imana, nyuma yaje guhitanwa n’iyi ndwara.

Kuva taliki ya 01 Kanama, 2018 Ebola imaze kwica abantu barenga 1655 muri Congo Kinshasa, yavuzwe cyane mu gace karimo imirwano ka Ituri.

UMUSEKE.RW

3 Ibitekerezo

  • Mu gihe Ebola iri guca ibintu i Goma mu marembo ya Gisenyi, uwitwa Tom Ndahiro yasohoye inyandiko isobanura ko hagati yo kurwanya Ebola no kurwanya Ingabire Victoire, abanyarwanda bakwiye kumva ko ikihutirwa ari ukubanza kurwanya no guha akato Ingabire Victoire, ibya Ebola bikaza nyuma. Mbega u Rwanda mbega abanyarwanda!!!

  • Biragaragara ko Paditoro wazanye Ebola i Goma ibyo yari avuyemo ntaho bihuriye n’Imana

  • None se Gusenga we kuba yaravuyeyo akuyeyo ebola ni cyo cyemeza ko ibyari byamujyanyeyo atari iby’Imana?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *