Gitwaza yemeza ko umubyeyi we Léah yagiye mu Ijuru, abamuzi bakavuga ko yakoreye Imana | UMUSEKE

Gitwaza yemeza ko umubyeyi we Léah yagiye mu Ijuru, abamuzi bakavuga ko yakoreye Imana

Intumwa y’Imana Dr Apotle Gitwaza umuyobozi w’amatorero ya Zion Temple ku isi yashimiye abantu bafashije umuryango we guherekeza umubyeyi we, Nyirabasabaga Léah waguye muri Kenya ndetse agashyingurwa yo tariki 28 Gashyantare 2021. 

Gitwaza ahamya ko umubyeyi we yagize mu ijuru

Uyu mubyeyi yaherekejwe n’abantu benshi mu gihugu cya Kenya, inkuru y’urupfu rwe ikaba yaramenyekanye ku wa 22 Gashyantare 2021.

Paul Gitwaza yahamije ko umubyeyi we yagiye mu ijuru kuko yari yararikoreye, yavuze ko yakoreye Imana akiri muto cyane kuko yakiriye agakiza afite imyaka 13 agasezerana imbere y’Imana kubana akaramata n’umugabo we afite imyaka 16.

 Mu butumwa burebure Apôtre Gitwaza yagize ati Hamwe n’umuryango wanjye turabashimira uburyo bwose mwadufashije. Mwabaye abo mu muryango wacu wa bugufi. Kandi mwari hamwe n’abandi bo muryango wacu mugari harimo Ababishopi, Abashumba, Abavugabutumwa, Abakozi b’Imana batandukanye, Abanyamuryango ba Zion ndetse n’inshuti za Zion ku isi hose, muri ibi bihe bikomeye byo kubura umubyeyi wacu, Pastor Lea”

Gitwaza yongeyeho ati “Aba bantu bose babanye natwe, batugaragarije urukundo biciye mu nkunga y’amasengesho ndetse n’ibifatika. Baradufashije birenze, ibitekerezo byacu, ni ukuri ntituzabyibagirwa. Turabashimira amagambo yanyu yo kudukomeza, ariko nanone turabashimira ku bw’ineza yanyu. Inkunga yanyu y’amafaranga yadufashije kwishyura ibitaro.

 Turabashimira nanone ku bw’amasengesho, ku bwo kuhaba ku munsi wo kumusezera ndetse no gufasha mu buryo bwose kugira ngo umuhango wo gushyingura Mama ugende neza. Imana ibahe umugisha.”

 

Mama yari umuntu udasanzwe

Apotre Gitwaza akomeza avuga ati “Mama yari umuntu udasanzwe w’umwihariko cyane ku buzima bwanjye, rero ndabashimira ko mwahabaye mu rugendo rwo kumuherekeza ajya mu ijuru. Mwanyeretse ko munkunda, kuko mwahaye agaciro uwo nkunda. Murakoze.”

 Emera ngusabiye umugisha wa gitambyi ku bwawe no ku bawe.  [Kubara 6: 24-26:] 24 Uwiteka aguhe umugisha akurinde, 25 Uwiteka akumurikishirize mu maso he akugirire neza, 26 Uwiteka akurebe neza, aguhe amahoro.”

 Umubyeyi wanjye yabaye mu nzu y’Imana akiri muto, mu myaka y’ubwangavu bwe. Yakijijwe ndetse abatizwa afite imyaka 13 (1947). Asezerana mu rusengero afite imyaka 16 (1950). Akora umurimo w’Imana hamwe na Data umbyara, imyaka yo kubaho kwe kose.

 Yadutoje kumenya Imana ndetse atumenyereza inzira dukwiriye kunyuramo tukiri abana. Yazanaga umuganura mu nzu y’Imana, ibyacumi, amaturo ndetse n’inkunga zose z’urusengero, ubuzima bwe bwose. Muri make, Mama yari afitanye ubusabane bwiza n’Imana, abaturanyi ndetse n’Itorero. Kuzamurwa kwe mu cyubahiro kubaye mu gihe twinjiye mu nsanganyamatsiko nshya y’uku kwezi kwa Werurwe: “Gusabana n’Itorero”.

 Ndakwifuriza nawe kongera guhembuka, reka umwete n’ishyaka ry’urusengero rwawe byongere bibyuke.”

 

Pasiteri Gatungo Patrick azi neza Nyirabasabaga Léah wabyaye Gitwaza

Uyu mugabo ni umwe mu Bapasiteri babana na Apotre Gitwaza, avuga ko uriya mukecuru Nyirabasabaga Léah yari umubyeyi mwiza kandi bigaragarira ku bana yabyaye, kuko ngo uburere we n’umugabo we babahaye ni byo byatumye Gitwaza aba umugabo uko ari.

Yavuze ko kubera gusenga kwabo, abana babyaye bavukiye mu ivugabutumwa nkabo.

Ati “Yari umubyeyi mwiza ukunda umurimo w’ivugabutumwa. Umugabo we ari mu bantu bakiriye ubutumwa bwiza muri Congo (Kinshasa), ari mu bantu batangije kera na nyuma yaho yari amaze gushaka, akomeza umurimo.”

Pasiteri Gatungo avuga ko umubyeyi wa Gitwaza ari mu bamugiye inama yo gutangira Itorero Zion Temple.

Umubyeyi wa Gitwaza ngo ageze mu Rwanda yatangiye kubwiriza abatuye i Shyorongi, na Kanombe kumenya Imana.

Ati “Nyirabasabaga Léah twari tuzi ko arwaye ababaye arembye, ariko ni inkuru yo gupfa kwe yaratubabaje, kuba tumufite twumvaga ari inkingi, yakoreye Imana mbere, kumugira byadufashaga kubona inama. Yari Umujyanama wa benshi yafashije benshi, yarihiye benshi ishuri.”

AMAFOTO @URUGERO.RW

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Ese koko abantu beza iyo bapfuye bajya mu ijuru?Reka turebe icyo Ijambo ry’Imana ribivugaho.Henshi muli bible,havuga ko “dutegereje IJURU rishya n’ISI nshya”.Soma 2 Petero 3:13.Bisobanura ko abeza bamwe bazajya mu ijuru,abandi bagasigara ku isi nshya izaba Paradizo.Soma Imigani 2:21,22.Abazajya mu ijuru bazakora iki?Ntabwo bazaba bajyanywe no Kuririmba nkuko benshi bavuga.Imana izabaha AKAZI kenshi,nkuko n’Abamarayika nabo bagira akazi kenshi.Abazajya mu ijuru,bazaba Abami n’Abatambyi “bategeke Isi” izaba paradizo.Soma Ibyahishuwe 5:9,10.Iteka Abami baba bafite abo bategeka.Nubwo Yezu yakundana kwigisha Ijuru,yigishaga nuko Abeza bazaba ku isi ya paradizo.Soma Matayo 5:5.Muli Zaburi 37:29,havuga ko “Abakiranutsi bazatura ku isi iteka ryose”.Muli iyo si,nta kibazo na kimwe kizabamo.Ndetse n’Indwara n’Urupfu bizavaho burundu.Bisome muli Ibyahishuwe 21:4.
    Muli make,imana ishaka ko Isi n’Ijuru biturwa.Imana idusaba kudapfa kwemera ibyo batubwiye,ahubwo tukagenzure muli bible niba koko ibyo bigisha aribyo. Abantu benshi basenga,ibyo ntibabikora.

  • Yego rwose.Byose biterwa n’uko benshi aho kwiga bible,bemera ibyo abakuru b’amadini bababwira.Ntibagenzure niba bihuye n’ibyo bibiliya ivuga.Nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40,abantu bapfuye barumviraga Imana bazazuka ku munsi w’imperuka,bahembwe ubuzima bw’iteka.

  • Imana imwakire mu bayo. Ndabona muri iyi minsi, abanyamulenge bagirijwe.Gusa dutangazwa nuko batajya bashyingura ababo mu gace batuyemo. Uriya mubyeyi bashyinguye muri Kenya cyanga se abashyinguwe i Rusororo, bazibukwa bate n’abo babyirukanye mu misozi ya Minembwe? Twabyita se kugwaa ishyanga? Gusa tubasabire biruhukire neza.

  • Gitwaza kubera amafaranga abavanamo ubu yibera USA afite imitungo.Ntangazwa n’ubuswa bwokamye abanyarwanda iyo bigeze no mu bayobozi bitera kwibaza.Niba avuga imana kuki atajya kuyivugira i Mulenge aho akomoka?

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *