• 18/01/2020 8:36 55

Gitwaza ngo amasengesho gusa ntiyatunga umuntu…Asaba abantu kwirinda ubuhanuzi bw’Ibinyoma

Intumwa y’Imana Apotre Dr Gitwaza Paul asaba abakirisitu kwirinda abahanuzi b’ibinyoma bariho muri iki gihe kuko zimwe mu nyigisho zabo ziri  mu bikomeje gutandukanya abashakanye, anasaba abayoboke b’amadini gukunda umurimo kuko amasengesho gusa adashobora gutunga umuntu.

Yasabye abakristu kwirinda abahanuzi b’ibinyoma

Apotre Dr Gitwaza wagiriye uruzinduko rw’ivugabutumwa mu Karere ka Muhanga kuri  iki Cyumweru tariki ya 01 Ugushyingo, yagiranye ikiganiro n’Umuseke asaba abakristu guhora banyotewe n’ijambo ry’Imana kandi bakaryihuguraho bihagije kuko ari yo nzira izabaganisha ku munezero uhoraho.

Gitwaza avuga ko ubu hari bamwe mu bahanuzi b’Ibinyoma, bahabwa indonke bagahanura bihwanye n’amarangamutima yabo.

Akavuga ko hari bamwe mu bashakanye bayobywa n’inyigisho z’aba bahanura ibinyoma, bakagwa mu mutego wo gutandukana birengagije isezerano bagiranye ubwo bashyingiranwaga biyemeza kuba umwe.

Ati “Hakenewe  amahugurwa yihariye cyane ku bakristo bakiri bato mu gakiza, kugira ngo bamenye gushishoza birinda Inyigisho z’ibinyoma.”

Gitwaza avuga kandi ko abaturage bakwiye gukunda umurimo kuko ufite icyo akora adashobora guteshuka ngo age mu bidafite umumaro, ngo ibi bazabifashwamo no gukunda Imana.

Ati “Kuko hari abanga gukora  bagahitamo kwirirwa mu byumba by’amasengesho, babwiwe n’abo bahanuzi ko ntacyo bazaba kuko Imana izabaha ibyo kurya.”

Avuga kandi ko  iyo abashakanye batandukanye cyangwa bakicana  bigira ingaruka ku bana basize.

Ati “Nazanywe no kubwira abantu ko mu Mana ari ho ibyirindiro biri, birinde abahanuzi b’Ibinyoma babasaba amafaranga kugira ngo babahanurire.”

Asaba abakuru b’Amadini n’Amatorero kwibusta abayoboke babo by’Umwihariko n’abandi muri rusange ko abo bahanuzi b’ibinyoma bahari n’uyu munsi kandi bamaze kuyobya no gusenya Imiryango.

Avuga ko abasenya ingo usanga ari abazi Imana.

Apotre Gitwaza yasabye Itorero rishya rya Zion mu Karere ka Muhanga, kubaka ibikorwa by’amajyambere bifasha  imibiri kurushaho kuba mizima.

Avuga ko mu kibanza cy’Urusengero hakwiye kujyamo n’Ivuriro cyangwa ikindi bahitamo gifasha abaturage.

Apotre Girwaza Paul yaherukaga mu Karere ka Muhanga mu mwaka wa 2004 azanywe no kuvuga Ubutumwa.

Yagiriye uruzinduko rw’amasengezo i Muhanga
Batashye itorero rya Zion rishya i Muhanga
Bamwe mu bayobozi ba Zion i Muhanga
Yanigishije abakristu
Abakristu bishimiye kwakira iyi ntumwa

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

5 Ibitekerezo

  • Uku kwezi ariko ni NZERI ntabwo.ari UGUSHYINGO….
    Ayo mahugurwa n’izo nyigisho byo birakenewe pe…. ingo zirasenyuka birenze, abata akazi n’amashuri biteye ubwoba.
    Imana itabare abanyarwanda..

    • Abanyamadini basigaye bapingana,bakitana “Abahanuzi b’ibinyoma”.Gusa ndi mu bantu batemera ubuhanuzi bwa Gitwaza,kimwe n’abandi biyita Abahanuzi.Dore UBUHANUZI bumwe bwa Gitwaza.Mwibaze namwe niba koko ari Ubuhanuzi,cyangwa niba ari “ukwishakira abayoboke bazana Icyacumi”: Muli uyu mwaka,yaravuze ngo Imana yamweretse ko u Burundi bugiye kuba Dubai ya Africa.Umwaka ushize,yahanuye ko Izuba rizijima.Nyamara ntibyabaye.Ngo Imana yamweretse ko Umuhungu we witwa David azaba president wa Amerika.Le 23/09/2018,yavuze ko ariwe muhanuzi w’Imana wa mbere muli Afrika.Imana idusaba guhunga abahanuzi b’ibinyoma.
      Ariko kubera ko bagenda babeshya abantu ngo Imana yaberetse ko ugiye gukira,kubona imodoka nziza,etaje,V8,etc….,bituma abantu babaha Icyacumi gitubutse bagakira vuba,abana babo bakajya kwiga muli America,n’abagore babo bakajya kubyarira yo.Abahanuzi nyakuri b’Imana,urugero nka Yesaya,Daniel,Yeremiya,Pawulo,Yohana,Yona,Zefaniya,etc…,nta na rimwe basabaga Icyacumi.Barikoreraga bakitunga mu bukene bwabo.Muli Matayo 10 umurongo wa 8,Yesu yasabye abakristu nyakuri “gukorera Imana ku buntu”,badasaba amafaranga.Nicyo kizakubwira Umukristu Nyakuri.

  • Abagore b’abakire utabahanuriye ntiwabona amaturo n’ibyacumi bitubutse.
    Abapastors benshi bigaramiye mumazu meza bahawe nabagore kubuntu nyuma yokubigisha nyine…..hhhhhhh

    • Amazu meza gusa se ahubwo? No mu ngutiya zabo ntibahatangwa!!!

  • Ye ye ye ye ngo no mungutiya bageramo mbwira shahu nge kwiyigira ubu pasiteri

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *