Gitifu w’Umurenge n’ushinzwe uburezi bahagaritswe amezi 3 badahembwa kubera ibihumbi 78 | UMUSEKE
  • 18/01/2021 12:52 26

Gitifu w’Umurenge n’ushinzwe uburezi bahagaritswe amezi 3 badahembwa kubera ibihumbi 78

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma n’umukozi w’Umurenge wa Busoro ushinzwe uburezi mu Karere ka Nyanza bahagaritswe ku kazi mu gihe cy’amezi atatu badahembwa kubera Frw 78,000 yari yagenewe abarimu ku munsi mukuru wabo ariko ntibayahabwa.

Ibiro by’Umurenge wa Rwabicuma

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye Umuseke ko umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwabicuma, Ingabire Claire n’uwo bahoze bakorana mu Murenge wa Rwabicuma ashinzwe uburezi Jabo Emile (Ubu akora mu Murenge wa Busoro) bombi bazize kudakoresha neza imari ya Leta.

Ati “Bahawe igihano cyo guhagarikwa amezi atatu badahembwa kuko bakoze amakosa mu kazi yo gucunga nabi umutungo wa Leta.”

Ntazinda avuga ko hari amafaranga yari yagenewe abarimu ibihumbi 78Frw y’u Rwanda ku munsi mukuru wa mwarimu wizihizwa tariki ya 05 Ukwakira, yari gufasha abarimu kwiyakira nyuma bigaragara ko ayo mafaranga atageze ku barimu.

Ati “Ayo mafaranga bemera ko yacunzwe nabi kuko yanagarutse kuri Konti z’Akarere ariko nyine igihano nticyari kubura.”

Aba bakozi b’imirenge babazagaruka mu kazi muri Mutarama 2021 si bo ba mbere bavuzweho imicungire n’imikoreshereze bitaboneye by’imari.

Uwahoze ari umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo muri Nyanza, Nsengiyumva Alfred na we yaketsweho kunyereza amafaranga y’itike yari yagenewe abanyeshuri bari barangije amashuri bari mu itorero, bimuviramo kwirukanwa mu kazi ndetse na dosiye ye ikaba yararegewe urukiko.

Mu mwaka ushize wa 2019 kandi uwahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro muri aka Karere ka Nyanza, Muganamfura Slyvestre na we yakatiwe n’inkiko kubera kunyereza umutungo wa Leta

Photo: Theogene NSHIMIYIMANA

Jean Paul NKUNDINEZA
UMUSEKE.RW/NYANZA

4 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • 80$ ? Ariko ni nzara cg numuzimu wa duteye ? Nawawundi wariye ruswa yibihumbi 500.

  • Icyakiza umuntu ku giti cye Ruswa aho akorera hose ,ni Umwami Yesu gusa ,kwimwimika mu bugingo bwacu ,naho ubundi ‘iyo utary Ruswa wakwiba cyangwa ugakora ibindi bibi byose bigamije kukuzanira amafaranga arenze ayo baguhemba.Nyamuneka Dusabe Imana iduhe imbaraga zo kurwanya Uwo muzimu ugenda mu buzima bwacu

  • Pole mwana kere!

  • leta ibirebeho neza sibo bonyine Niba ari umunsi wabaye hati guma my rugo natwe kigarama ya kirehe nta munsi wakozwe ubwo hakibazwa aho yagiye murakoze

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *