• 13/12/2019 8:13 24

Gitifu wa Nyamagabe mu rwisumbuye nyuma y’iminsi 2 ajuriye

Mu mpuzankano y’abafunze bakekwaho ibyaha mu Rwanda, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe Twayituriki Emmanuel uyu munsi yagiye mu rukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe kujuririra icyemezo cy’urw’ibanze rwa Gasaka rwamukatiye gufungwa by’agateganyo ku byaha aregwa birimo birimo kwiha inyungu binyuranyije n’amategeko.

Guhera saa tanu batangiye gusobanura impamvu z'ubujurire bwabo
Guhera saa tanu batangiye gusobanura impamvu z’ubujurire bwabo

Mu cyumba cy’Urukiko rwisumbuye harimo abantu bacye baje gukurikirana uru rubanza.

Ubujurire bwe bwihutishijwe cyane kuko urw’ibanze rwamukatiye kuwa mbere arajurira, nyuma y’iminsi ibiri uyu munsi ubujurire bwe buhita buburanishwa.

Byari biteganyijwe ko uru rubanza rutangira saa mbili z’igitondo ariko rwatangiye kuburanishwa hafi saa tanu kuko hari abarebwa n’uru rubanza batinze kuhagera.

Twayituriki yatangiye avuga ko impamvu yajuriye ari uko Urukiko rw’ibanze rwa Gasaka rwirengagije impamvu yatanze rwanzura ko afungwa by’agateganyo iminsi 30.

Yasubiyemo ko atigeze agora ubutabera igihe cyose inzego z’ubugenzacyaha zamukeneye. Ati “hari nubwo bambazaga bakageza saa tanu z’ijoro.N’ubwo nafatwaga nari nabitabye i Kigali.”

Uregwa yavuze ko amaze umwaka urenga ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyamagabe aho yayoboraga ingengo y’imari igera kuri miliyari 15. Ati “sinajya rero kwiba ibihumbi mirongo ine (40 000Frw)”

Umwunganizi we yongeyeho ko ‘ordres de mission’ ashinjwa ari akagambane k’abashaka kumuvutsa akazi ke kuko zasinyweho n’abantu batandatu bo mu karere.

Perezida w’Urukiko yahise amubwira ko hano bataje kuburana akagambane baje kuburana ku cyemezo cy’Urukiko rwamufunze.

Me Steven wunganira Twayituriki yavuze ko umukiriya we akwiye kurekurwa kuko n’ubundi hari hashize amezi ane (4) akurikiranwa ari hanze kandi nta rwego na rumwe yigeze ananiza. Ingingo n’ubundi uruhande rw’uregwa rwari rwatanze mu rukiko rw’ibanze rwa Gasaka.

Urukiko rwahise rutangira kuburanisha ubujurire bwe nyuma y'iminsi ibiri gusa
Urukiko rwahise rutangira kuburanisha ubujurire bwe nyuma y’iminsi ibiri gusa

Umushinjacyaha yavuze ko nubwo umwunganizi wa Twayituriki yavuze ko hari ingingo z’amtegeko zituma umukiriya we aburana adafunze yirengagije ko hari n’ingingo zituma agomba kuburana afunze ngo ari nazo Urukiko rw’ibanze rwashingiyeho.

Umushinjacyaha avuga ko uregwa adafunzwe n’akagambane ahubwo afunzwe kubera ibyaha bitatu aregwa anabigarukaho.

Yavuze ko kandi ko amabwiriza bafite ari uko ubu abakozi ba Leta bose nta uhabwa mission mu gihe aho agiye hatari urugendo rurengeje 30Km, nyamara ngo uregwa afite Ordre de Mission yo kujya i Huye kandi hagati ya Nyamagabe na Huye hari 28Km.

Ku byavuzwe n’uregwa ko izi ‘Ordres de mission’ ari impimbano, Umushinjacyaha yavuze ko bakiri mu iperereza kuri ibi kandi ko nibasanga ari byo koko uwo bazasanga yarabikoze azabihanirwa n’amategeko.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu muyobozi aramutse arekuwe yatoroka ubutabera kubera uburemere bw’ibyaha aregwa cyangwa ngo agatera igitutu abamushinja barimo na bamwe mu bo bakorana.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bugiye guperereza no gucukumbura bukareba niba nta wakoze inyandiko mpimbano zashingiweho haregwa Twayituriki Emmanuel .

Nyuama y’isaha imwe n’igice Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe rwumva impande zombi rwavuze ko uru rubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri Twayituriki ruzasomwa kuwa gatatu tariki 03 Nyakanga 2018.

Me Steven n'umukiriya we Twayituriki Emmanuel imbere y'Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe muri iki gitondo
Me Steven n’umukiriya we Twayituriki Emmanuel imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe muri iki gitondo

Jean Paul NKUNDINEZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Umuntu ujurira mu minsi ibiri agasubira imbere y’urukiko no kurekurwa abyizere. Hari abategereza n’amezi atandatu agashira ubujurire bwabo buri mu kirere!!

  • Ahubwo njyewe ndabona urukiko rutanze ikiraka nibinjire muri za ordre de mission z,aka karere barebe nimba ntababa barazihawe bajya huye cyane ko bivugwa ko aribyo byiberayo ? Rwose uyu gitifu nasobanurire icyo Apfa na Lambert na DIM arekurwe kuko amakuru ariho nibo basinye izi ordre de mission baranazishyura baba ari nabo bamurega kuki RIB rwose idakora akazi kayo ngo ijagajage amaordre de mission yaza huye nibadasangamo iza DIM na Lambert , Lambert we wasanga yaranazisinyiraga agiye kureba inzu ye huye cyane ko yivugiye ko ntayoo agira kuri ubu butaka rw’urwanda RIB rwose ikore akazi kayo kuko amakuru Lambert yayitangiye rwose amaordre de mission ya Huye yo arabamariramo rwose RIB nigende ijagajage muri Nyamagabe ifate byibuze ordre de mission z’uyu mwaka ubundi mwirebe aka Nyamagabe nabagambabnyi baho Muzabaze ibyo bari bakoreye Gitifu wa Kibirizi bagira ngo bamusimbuze murumuna wa Lambet Vice mayor yarakosheje ariko amagambo Lambert yivugiye arkabije

  • Ayiweee mbega umugabo urengana!!!! Basi Imana imurenganure peeee aka ni akagambane ,,,, nyamagabe mubiganza byawe manaaa!!! Ubu se umuntu ucunga milliyali 15 yingengo yimali,,, afite umushahara ahembwa, none ngo azire 40000frw ,,, ibi nikinamico yo muri akakarere peeeee !!! Gusa Imana yigaragaze inkozizibibi zihanwe peee !

  • hhhhhhhhhhh ndumiwe kbsa ngo kubera uburemere bwibyaha aregwa ngo arekuwe yatoroka? konjya numva bavugako inkiko zigira akazi kenshi nkaba ndeba abangaba bafite umwanya wogupfusha ubusa? abanyereza zamilion barigaramiye none mwe murapfa ubusa mukurikirana inyangamugayo?

  • NYAMAGABE Hari akarengane gakomeye, Kandi hari RIB nitabare ikore iperereza mugufungwa kumaze uiminsi mubayobozi bakarere kuko nibikomeza gutya ntaterambere rizahagera harimo amatitu ateye ubwobwa kerereka Nyabahwa perezida wa Repuburika Yishyiriyeho abakurikirana njyanama na nyobozi byakarere, kuko Nyuma yuko Guverinere MUNYANTWARI yahava bagatora MUGISHA Philibert Ntamahoro ayor yagize bitewe nabataramushakaga bakorana byahafi, akeshi usanga hariomo ibyo bashaga gukora bitemewe namategeko akabyanga bituma bamwikoma , harimo V/ MAYORS NA DM , ninaho harikuva ifungwa ryakagambane gusa nibihimbano , niba Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yu Rwanda ashaka igihugu kizira amakimbirane , icyenewabo numwijyane , tugashyirahamwe tukubaka igihugu twibonamo twese, nikigituma abayobozi bomunzego zibanze batabikozwa !! birabaje biteye nagahinda, ifungwa ryabantu riri nyamagabe, bakore REform na audit yihariye nyamagabe , kuko ino ngengo yimari ije barayicaniramo mureba, aho umuyobozi umwe yirukanisha undi kugirango umwanya arimo azawugemo!!! aho abantu bamwe bashaka kwiba reta abandi bakabyanga bakabaswhakira ikibafungisha kimbimbano birababaje, Gusa ndasaba umuntu waba ashobora kubwira imbona nkubone Nyakubahwa Intero izirusha intambwe ,kudutabara akadufunguriza abafunzwe bazira ubusa bakoraga mu karere ka Nyamagabe , Bagakurikirano ikibazo cyubugambanyi kiri muri Nyobozi na njyanama ya karere. ubundi tugakorana umurava tugatera imbere. Murakoze

  • Ariko nanga amarangamutima yabantu ni gute abantu bakomeza kugaragara amarangamutima ngo umuntu ucunga za miliyari ngo ntiyahemukira ibihumbi 40,000 , muve mumarangamutima mureke inkiko zikore akazi kazo. ibindi ubundi!!!!

    • Niba wowe utagira amarangamutima ngaho babwire bakurikirane abariye Rukarara. Ikiremwamuntu cyemerewe kugira amarangamutima ntabwo turi robots !! uyu muntu ararengana full stop

  • Gitifu we wowe aho uri icyo usabwa nikimwe nsenga Imana irikorera umurimo wayo kandi uraza kumera nkamorodekayi hari ba Ester bari kugusengera biyiriz ubusa bazamuka imisozi bamanuka indi Imana nimanuka kugutabara ntawurayifata munkokora komera ku Mana wamenye na Mandera yavuyemo aba president , Yozefu yavyemo aba igikomangoma kwa Farawo wowe guma kumwami wamenye ibindi Tuberekere imana abacamanza bakubera ariko Imana ntibera irakuzi Hiumura iraje ibigenze neza ihindure ibyanze guhinduka byabayeho Farawo yiruka kubwoko bwayo ingabo ze zishirira muruzi tubereke Imana itabera itarenganya nimba hari naho wakosheje ikubarire natwe turagusabira imbabazi ku Mana ntawudakosa. ariko urwo bakwanga rurazwi tegereza?

    • Ubwiwe niki ko arengana? none se ko urukiko rumurega ko yasinyishije ordre de mission 2 kumatariki amwe kandi zose zikishyurwa ubwo urumva nta cyaha kirimo niba aribyo koko? njye si ndumucamanza sindumushinjacyaha wabikurikiranye ariko ukurikije amarangamutima ari murizi comments wabona ko harimo ikintu kitagenda muraka karere. Icyo bivuze nuko murakarere haramatiku akomeye cyane harimo ibice 2 harabari kuruhande rwa GITIFU na GROUPE YABOBITA BA LAMBERT NA DM BOSCO nkatwe tutazi ibyo murako karere tutabizi ntitwamenya ngo abafite ukuri cg abarimukuri nabahe? gusa igihe tugezemo mu Rwanda nubuyobozi bwiza burangajwe imbere na NYAKUBAHWA President KAGAME ibintu nkibi ntibyakagombye kuba bikibabaho. Aka Karere gakwiye gukurikiranirwa hafi simvuze ngo ni nde ufite amakosa cg se ninde uri mukuri ariko comments ziraha ziragaragaza ko harikibazo gikomeye Nyamagabe. Murakoze

  • Niyo yaba ifaranga 1 ni aya leta, aragaruzwa nta wubyanze !ariko ikitumvikana aha ni imikorere y’Umuvunyi na RIB yo kureba umuntu umwe akaba ariwe ukurikiranwa niba koko icyo cyari ikibazo bari kuza bagakora audit iki bakakireba mu buryo bwagutse , bashingiye ku marangamutima y’ababashyiriye izo OM tukabona koko ko bahagurukiye ibyuho byose byo kwigwizaho imitungo! , ese ko wumva yari amaze amezi 4 abazwa, iperereza ry’icyo gihe ryarangiye ryerekanye iki mwa bashinjacyaha mwe???? iminsi 30 niyo igiye kubafasha cyangwa muragira ngo mumuhezemo ku maherere abure n’akazi!Gusa aho gukorana n’abagome nk’ab’iNyamagabe wakora ibindi bitari aka leta, ivanguramoko n’irondakarere nahabonye niba uwo Gitifu atari umututsi imfura ya Nyamagabe cg Nyaruguru ntiyatera kabiri imbere ya Lambert na Bosco na Prisca mperuka aribo bayoboye!Mbabazwa na biriya bimodoka babegekaho n’inguzanyo za banks, ibi ni ugusenya abantu mu mizi kandi political systems zikora gutya niko zisenya n’ubukungu bw’igihugu mu bintu byamafuti nk’ibi. ese Njyanama ko nta cyo ivuga aho ntiyaguye mu matsa???!!!!

  • Njye nshimiye ubutabera butanze serivisi nziza akajurira bagahita bamwakira. Byumvikane siwe gusa bakiriye kuko mu rukiko hari n’abandi benshi baburanye uyu munsi. Bravo. Naho ibya Nyamagabe byo n’umwana wihitira arabizi. Gusa nibutse abakora biriya igihango igihugu cyacu cyahanye n’Abanyarwanda: guca akarengane. Kwishyura umuntu amafaranga warindirije ko inyandiko ziba nyinshi kugira ngo ucomekemo impimbano! Ubuse impamvu ikomeye ubushinjacyaha buvuga bushingiraho ni iyihe? u Rwanda ruyobowe neza, dufite ubuyobozi bureba kure abahimba ibyaha bakwiye kumenya ko iterambere tugezeho ritagezweho hatariho kureba kure! Abanyamatiku niborohe bafatanye n’abandi gukorera igihugu naho kuzana umwiryane ntibyubaka kandi abanyarwanda tubyumva cyane kuruta abandi

  • Humura GITIFU Imana usenga ntiyakwibagirwa iraje yigaragaze.

  • HHHH ARIKO IZIBANZE WE! UBWO SE NIWE WENYINE MURI AKO KARERE UFITE ORDRE DE MISSION ZAGIYE HUYE GUSA? ISENGERE IMANA MWENE DA UMUNYARWANDA YARAVUZE URWAGWA RUMWISHE ATI NASEKWA NUTARARUTEYE NANJYE NAWE WASEKWA NUTARI MUZIBANZE! NANGWA NAWE WABAGA WANAGEZEYO KO HARI NAHO BAZOHEREZAYO KUZISINYISHA BATANAHAKANDAGIYE. IYI SI WE!!

  • muraje mube inkoni imana igiye gukubita Lambert na DIM bosco mwafungishije benshi uwo muramuzira murabazira kabisa dore aho ndi hano Lambert .DIM kuki mudatinya Imana koko ese mubona Imana itabareba ubwoko ntibukora mugihugu ngo mwaturutse Nyaruguru murashaka gukora akazu Nyamagabe mbabaza naprisca muroho mumuriro ashaje buriya Imana izamwakira nagarukire hariya ibyo mwakoze birahagije Imana itabanika Ntawarushije Muzuka gukora ariko se ubu arikuyobo Manda yambere ya Mugisha akarere kateraga imbere aho MUnyentwari agendeye akarere Lambert na DIm bagahinduye isibaniro ngizo ruswa zibitsina ngizo ruswa mugutanga akazi ? ese ko numvise avuga ngo ntanzu agira amafaranga ahembwa ayo yiba ,ayo aKURA muri za ruswa ayashyirahe aho ntiyaba akorana nababantu bohanze barwanye leta umuntu utagira inzu kubutaka bw’urwanda ,Umuvunyi RIB ihagarare yaragiye akajya yirwa ashuka inzego z’umutekano wavuga ukuri bagafunga aha tubitege amaso? Ikindi nibaza RIB nyamagabe ntikora raaa? sinumva ukuntu umvunyi yamanutse kujya gufata gitifu nako bamufatiye kigali ese koko Abom bamugambanira babihaye RIB Nyamagabe irabyanga mbere yo kurenga inzego birukanka kigali? Gitifu wee Imana ntiribwemere urengana abari kugusengera baruta ubwinshi kure abakugambaniye nirirwa mundaya reka umwana wamenye Imana murebe icyo Imana ikora Ntimwamenye uwo mugereka urusyo?

  • Ngo uburemere bw’icyaha?40000frw?abanyereza za miliyali ntibakorwaho kko atali icyaha kiremereye!!!hahhhhh,mu Rda icyaha kiremera bitewe nuwagikoze??,ubwo nyine ntiyarazi ko imbwa yigannye inka kunnya murugo irabizira!!umushinga wa Rukarara hariwe amamiliyali ntawuzabavuga kko byakozwe nabakibamba nyine

  • Nimureke ubutabera bukore akazi kabwo gusa njye sinemeranywa n’uyu mushinjacyaha uvuga ko hagati ya Nyamagabe na Huye hari km 28 bityo bikaba icyaha cyo kurihwa ‘ordre de mission” yaho. Aho hagati ya Nyamagabe na Huye avuga ni ukuva he ukagera he? Yakabaye atanga “precision” akavuga urugendo Gitifu yakoze uko rureshya naho kuvuga ko Hagati ya Nyamagabe na Huye hari km 28 sibyo njye nashingiraho kuko ushobora kuva Nyamagabe (mu karere kamwe) ukagera Huye (mu kandi karere) ugenze km zirenga 50 bitewe n’aho uhagurukiye n’aho ugiye.

  • Ariko imiyobirere y igihugu cyacu turayizera n ubutabera bugerageza ibishoboka uyu Gitifu najye ndamuzi yanakoze muburenganzira bwa muntu igihe kinini kdi hano benshi babivuzeho amafuti y abayobozi ba nyamagabe , icyo nasaba inzego zindi z ubuyobozi zo hejuru zinjire muriki kibazo kuko uwakwica ubutabera yaba atesheje agaciro ibyagezweho, nigute umushinjacyaha avuga ngo bagiye kureba ko OM Atari mpimbano kuki bashinja ibyo badahagazeho(batari sure) rwose mureke kurenganya abantu nyamagabe ikeneye iterambere mureke abayobozi bakore ibyo bemereye abaturage abo PAC irega ntibirirwa bid3gembya ntawe ubavugaho miliyari barazinyereje rwose mureke twubake urwanda rwuzuye amahoro n ituze

  • Yewe icyemezo nicy’umucamanza koko. Harya abayobozi ba ADEPR bashinjwaga miliyali zirenga 2 ko umucamanza yabarekuye ngo baburane badafunze ubwo ari izo miliyali 2 na mission ya 40,000FRW ikibabaje umucamanza ni ikihe? cyangwa nuko yo yari ay’idini naho andi akaza ari aya Akarere? Ngo uvuye Nyamagabe ujya Huye nta mission ahabwa!!!!!!!! Aribyo bafunga benshi ntawasigara ndetse nuwo mucamanza uri guca urwo rubanza ntekereza ko atasigara!!!! Neba mbeshya ngaho nibakore iperereza.

    • Ariko se uyu muntu yisinyiye OM araniyishyura?

  • njye sinzi uyu gitifu ariko iyi nkuru nayikurikiranye mu binyamakuru

    icyo nabonye ni uko arumuhanga pe kandi akaba n’indakemwa mu mico kuko gukorana n’abantu bagutega imitego mu nshingano nk’iza gitifu tuzi uko ari nyinshi kandi zigoye bakabura icyo bakurega bakagushinja amafuti nk’aya
    njye aho ari hose ndamuha bravo azigurire pe

    uyu ahubwo abareba kure bashatse bamuhereza inshingano zikomeye kuko afite ubwenge n’imyitwarire dukeneye cyane mu kwesa imihigo ya nyakubahwa President wa repuburika

    naho ibibazo bya Nyamagabe byo uwabyumva yagirango ni akarere kahawe ubuzima gatozi bwo kwikorera icyo bishakiye muri uru Rwanda bari hejuru y’amategeko atugenga kuko wumva ibibazo byabo bimaze igihe bagahemukira inzirakarengane nk’uyu gitifu ubuyobozi bukabiha umugisha bagashimwako bakora neza

    system ihana inzirakarengane igakingira abanyamafuti numva ikwiriye guhanwa yihanukiriye kuko Nyakubahwa President birabitirirwa kandi tubaziho gushyira mu kuri no guharanira agaciro k’igihugu cyacu ni ukubikemura vuba kuko ndabona abanyarwanda benshi iki kibababaje pe

  • AMSA Ibyo uvuze ntabwo aribyo namba pe, ntimugakabye ngo niba GITIFU atarumututsi w’imfura wa Nyamagabe na Nyaruguru ngo ntiyatera kabiri, niba atarumututsi se ko yabonye uwo mwanya wo kuba GITIFU W’Akarere? urumva kuba yarabonye uwo mwanya byonyine bivuga ko ibyo kuba umututsi wa Nyaruguru cg Nyamagabe ntacyo bivuze ndetse bitanaguhesha akazi, ikindi abo uvuga ngo bica bagakiza Nyamagabe iyo baza kuba koko bafite ububasha n’ubushobozi birumvikana ko nkuko ubivuga uwo mwanya batarikuwuha utari mwene wabo unavuka aho bavuka niba koko ariho bose bavuka nkuko wabivuze niba arinaba Tutsi njye ntabyo nzi niba na Gitifu ariwe cg atariwe ntabyo ntanicyo bimaze mugihe tugezemo.
    1. Niba GITIFU YARABASHIJE KUBONA UMWANYA UKOMEYE KURIYA NUKO BYACIYE MU MUCYO SINUMVA IMPAMVU MWESE CG BENSHI BISHIZEMO KO GITIFU YARENGANYE YARAFITE UMWANYA UKOMEYE CYANE MU KARERE UBUNDI BURIYA GITIFU ABA ARI NO 2 MU KARERE MWIMUGIRA RERO NKAHO ARI UMUNTU WARENGANYE UDAFITE UKO AMEZE WAGIRA NGO BAMUFUNGIYE UBUSA AFITE IBYO AREGWA TUREKE INKIKO ZIKORE AKAZI KAZO NIBA ARUMWERE TUZABONA AREKURWA. AYO MARANGAMUTIMA MUYAREKE.

  • Gashugi we wowe urasekeje,Biriya Gitif wa Kibirizi yemeye imbere y’iriya mbaga ko yagize ubugoryi ni Lambert wamushyizeho agahato ngo abyemere? cg niwe wamubwiye ngo asuzugure abamukuriye(Inzego bafatanya)?
    Ngo wasanga Lambert yarisinyiraga missions ntabwo wabihamya ababishinzwe babigenzure basanze aribyo yabihanirwa,ufite urwango rwinshi.

    None se akagambane ka OM za Gitif baramusinyiye bajya no kumusinyishiriza aho yari agiye?

  • Rwose ndumva Utabwira umuntu ngo reka amaranga mutima nukuri uzi ngo reka kukuvuga.Nyamagabe ibibazo byaho ababishoboye nibadufashe babicyemure. Gitifu we rwose nahumure hejuru habyose hari Imana kandi ihora ihoze iraje ibirangize ninyembaraga kandi iyitabaye ntawuyitanga imbere.Dm nabo mufatanyije icyo nababwira nukoIcyinyoma nticyizatsinda ukuri urwango ntaho ruzabageza nimuhinduke twubake Urwanda.

  • Ariko Lambert na DM, murabavuga cyane wasoma ibyo muvuze aho kugirango wibaze kuri abo bayobozi directe ukibaza kuri mwe bitewe n’amagambo mwanditse urabona ko harimo ibintu byinshi !! ko mushaka gukora akazi k’ubushinjacyaha cg kugenza icyaha. Mureke ubutabera bukore akazi kabwo namwe nibakenera nk’abatangabuhamya muzabutanga.

  • Niba koko muziko arengana mwagiye kurukiko mugatanga ubuhamya bumushinjura. Abanyarwanda murasetsa. Urukiko rukunda abagabo! Mwikomezakuvuga ngo ararengana kandi ngomwigumire iwanyu gusa

  • DM wa Nyamagabe na DM wa Gisagara bibereye muri Hotel Galileo i Butare bari kubimenaho amazi ibyo bakoze byatanze umusaruro

  • Murinjira mu buzima bw’umuntu mugakabya,ngo umuntu arara anywa, Ese ntiyishyura!

    Ingengabitekerezo irahanwa muzatange ibimenyetso babibazwe.

  • Gasaka wowe urabizi ushatse wakora raporo menya mukorana kabisa ufite amakuru kuva Ku bwa Munyentwali? Yatange barenganurwe niba ufite gihamya atari amagambo.

  • Ko mbona se Nyamagabe Gikongoro yarasigajwe inyuma namateka bite?

  • Izi ningaruka zo kurunda abana barangije za kie muri 2005-7 maze bakirukana abantu bazi umwuga bari basigayemo ari bake.Izo nsoresore nyinshi nizo usanga mubusambanyi kuko bahise babona cashi batazi ubuzima murebe neza ikibazo naho kiri, ugasanga umuntu ku gasantere ngi niko sha ko utanshuhuje kandi waje mu bwatsi bwanjye? Haruwo nari njyiye gutera urushyi maze gusinda byeri zanjye.

  • Ngo hari uwo wari ugiye gutera urushyi uzabikore ,inzego z’umuutekano n’ubutabera bazagufasha.

    Ubundi burya discipline n’iya mbere reba ibintu uvuze kabisa.

  • DM na Vice Mayor Lambert ndetse na Vice Mayor Prisca, impamvu bavugwa cyane ni uko aribo baantu bagaaragaje ko bakoraa ibyo bashaka byose ku bo badashaka. None se kuki ntawavugaga nabi Munyantwari ntiyayoboye Nyamagabe akayihesha ibikombe ndetse n’ubu tukaba tukimwemera. Ariko wibaze impamvu abantu bakomeje bavuga Lambert, DM na Prisca buriya erega nta nduru ivugira ubusa ku gasozi. Nyamara rwose abantu bakurikirane barebe I Nyamagabe hari ubuyobozi bubi bwa munyangire.

  • Jyewe nasomye ibintu byose byavuzwe hano, nsanga Nyamagabe ifite ibibazo bikomeye pe! ikwiye gusengerwa cyane. Ikigaragara ni uko umuntu witwa DM , Lambert , Prisca bagomba koko kuba bahemukiraa abaturaage cyaane none se wasobanura gute ukuntu Gitifu afungwa, abantu bagakomeza bavuga akarengane bagirirwa n’aba bayobozi, ndabona harimo ikibazo. Aba bayobozi nabo bisuzume barebe rwose niba nta kitagenda. IYI NDABONA ARIYO NKURU YANDITSWEHO CYANE KAANDI IVUGA ABANTU BAMWE BARENGANYA ABO BAYOBORA

  • Icyo nabonye gikomeye ni uko Nyamagabe yasubiye I nyuma pe !! kandi iyo uvuganye n’abakozi bkoramo bagatinyuka kukubwira, iyo batakwishisha ntibashobora kurangizza batavuze umunabi Prisca agira, ntibashobora kurangiza kandi bataakubwiye uburyarya bwa Lambert ndetse n’ubusambo n’ubugome bya DM. Ibi rero bikwiye gukurikiranwa pe kuko nanone kuyoborwa gutya si byiza

  • Ikindi se mutabona cy’akarengane ubundi ni ikihe !! Niba umuntu afungirwa ibihumbi 40 000 Frw ariko Lambert VM we akamara mu nzu y’abarimu imyaka 5 yarabirukanyemo ntawe uvuga, we ntabibazwe ariko akamenya kujyana orders de mission za 40000 frw ku muvunyi. None se we buriya ntiyahombeje abagombaga kuba muri ririya cumbi amafranga arenga ayo bafungiye Gitifu. Rwose tujye tuba abanyakuri, ukomye urusyo akoma n’ingasire, none se urabona hari ukundi kubibwzwa, ubwo se ntiyarenganije insina ngufi !!? yarangiza ngo tagira inzu muri iki gihugu, niba atanayifite ni ukubera ubusinzi ndetse n’abagore yirirwamo we na DM

  • Reka kwikorera DM,Lambert Prisca!!

    Vuga buri muntu n’amakosa ye, naho ibyo urateza urujijo,none uragirango uko utekereza n’abandi niko batekereza!!

    Icyaha ni gatozi.

  • Hagumagatsi,urasobanutse abo bakozi ba Nyamagabe bavuga umunabi wa Prisca,uburyarya n’ubusambo kuri abo bayobozi, kuki batabigaragaza,hari Police,abashinjacyaha n’abandi bafashe begeranye ibimenyetso babiryozwe.

  • Bajye Muhanga barebe ordre de mission hambere. No kuri toy baraziyandikiraga. BARARIIIIIIIIYE IMISHINGA BARAYIMAZE

  • ariko rero uyu mushinjacyaha nawe ibyo avuga rwose sibyo ngo mu minsi 30 nibwo bazasuzuma inyandiko kandi bamaze amezi 4 mu iperereza kuki batazisuzumye kare kose se

    ese wamugani uyu mu gitifu ko wumva bamaze iminsi bamubaza kandi ntanarimwe bamushatse ngo agorane igishya cyabonetse cyatumye afungwa ni ikihe ngo yatoroka ubutabera kubera 40000frw iyo aba utoroka amezi 4 ubu aba ageze iyo ashaka hose nibareke gukabya bakemure ibibazo aho biri mu Rwanda ntibibuze rwose

    wenda batubwire igikomeye cyihishe inyuma y’ibyo bavuga bitabaye ibyo bareke kutujijisha pe

  • U Rwanda twifuza si ururenganya kandi abayobozi bacu barabidusezeranyije tuziko bareba kure

    batumenyere ibyihishe inyuma y’ibi nyabune gusa ikigaragara inzego z’umutekano za Nyamagabe nazo ntizikora akazi kazo neza kuko kugeza aho ibintu bigeza aha abaturage bataka gutya zakabaye zarabibonye cg wenda zirakoreshwa ababishinzwe babirebere hafi wenda nazo zikubitwe akanyafu pe

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *