• 26/01/2020 10:19 23

Gitifu uregwa ubusambanyi ubujurire bwe bwaburanishijwe mu muhezo, we yashakaga mu ruhame

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Muhanga, Ntezirembo Jean Claude uregwa gushaka kwanduza indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina umukobwa baryamanye, uyu munsi Urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaburanishije mu muhezo ubujurire bwe mu gihe we yashakaga ko urubanza rubera mu ruhame.

Ntezirembo Jean Claude ushinjwa gukoresha imibonano mpuzabitsina idakingiye umukobwa bahuriye mu kabari, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyamabuye ruherutse gutegeka ko akurikiranwa afunze by’agateganyo iminsi 30.

Uyu muyobozi yahise ajurira kiriya kemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ngo kuko hari ibimenyetso bimushinjura byirengagijwe.

Abantu benshi barimo n’Itangazamakuru bari baje gukurikirana iri buranisha, Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga, bwavuze ko  usibye Uregwa, abunganizi, abacamanza, n’Umukobwa urega ari bo bemerewe gukurikirana iburanisha.

Ubushinjacyaha  kandi bwavuze ko impamvu iri buranisha rigomba kubera mu muhezo kuko Uwakorewe icyaha ari umwari, kandi akaba ateganya kugira ejo heza hazaza bityo kuburanishiriza mu ruhame bishobora kumugiraho ingaruka.

Bwavuze kandi ko Ntezirembo kumuburanishiriza mu muhezo ari bwo buryo bwiza kugira ngo na we bitamugiraho ingaruka ruramutse ruburanishirijwe mu ruhame.

Umuseke ufite inyandiko y’Umukozi wo mu Kabari ishinjura Ntezirembo, ikaba  igaragaza ko ubuhamya  Ubushinjacyaha bwamutanzeho mu rukiko rw’ibanze budahuye n’ubwo  yatanze mbere abazwa.

Umuseke kandi ufite inyandiko Mayor wa Muhanga yandikiye Ntezirembo imusaba guhagarika akazi by’agateganyo.

Izi baruwa zombi zagarutsweho mu iburanisha ryabaye uyu munsi ngo kuko ziri mu byo uregwa yashingiyeho buriya bujurire bwe.

Ngo uregwa kandi yagaragaje imbogamizi zijyanye n’ubuzima bwe, avuga ko atarahabwa imiti kandi ubwo bajyaga kumupimisha bamusanzemo ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’izindi ndwara zanduriria mu mibonano mpuzabitsina.

Urukiko rwanzuye ko urubanza ruzasomwa kuri uyu wa kane taliki ya 05 Nzeli 2019 saa munani n’igice z’amanywa.

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE RW/Muhanga

3 Ibitekerezo

  • Ubwose baracyahisha kindi ki? Ko byose byanditse hano mui iki kinyamakuru.

    • Kubera iki uyu mugabo ashaka kuburanira mu ruhame kandi yarasambanye mu muhezo??? Nubwo abasambana babikora bihishe,bajye bibuka ko Imana ibareba kandi izabahanisha igihano gisumba ibindi byose.Imana yaduhaye sex kugirango tuyihe umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Millions and millions z’abantu basambana,ntabwo bemera ko ari icyaha kizatuma babura ubuzima bw’iteka muli paradizo dutegereje ivugwa muli Petero wa 2,igice cya 3,umurongo wa 13.Ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.

  • kuki batamuhaye imiti koko ya prophylaxie post exposition/

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *