• 01/11/2020 3:00 53

‘Gitifu’ uregwa gukubita umuturage, Avoka wamwunganiraga yabivuyemo

  • Ngo ntiyari azi ko avoka we atakimwunganira
  • Urubaza rwongeye gusubikwa.

Sebashotsi Gasasira Jean Paul wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze ubu akaba ari gukurikiranwaho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa, uwamwunganira mu mategeko yabwiye Urukiko ko adashaka gukomeza kumwunganira kubera impamvu ze bwite.

Sebashotsi wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Cyuve ubu ari mu nkiko

Mu cyumweru gishize ubwo uru rubanza rwagombaga gusubukurwa, Sebashotsi Gasasira Jean Paul ntiyari yitabye urukiko ngo kuko yari arwaye nk’uko byari byasobanuwe na Me Kamanzi Cyiza Benjamin wunganiraga uyu mugabo wahose ari umuyobozi akaza gusimburwa.

Uyu munyamategeko, uyu munsi yabwiye Urukiko ko adashaka gukomeza kunganira Sebashotsi Gasasira Jean Paul ku mpamvu ze bwite ndetse ashyikiriza urukiko ibaruwa ikubiyemo iki cyifuzo cye.

Uregwa yahise abwira Urukiko ko atunguwe n’iki cyemezo cy’uwari umunyamtegeko we kuko atari azi ko atakimwunganira ndetse ko yaje mu gitondo yiteguye kuburana.

Gusa yahise asaba urukiko ko ataburana kuko atunganiwe, asaba guhabwa umwanya agashaka undi munyamategeko uzamwunganira.

Muri uru rubanza kandi, havutse inzitizi za Me Habiyakare Emmanuel wunganira bamwe mu barengwa wandikiye urukiko arumenyesha ko atabashije kwitabira iburanisha rya none kuko arwaye ndetse anarugaragariza impapuzo zo kwa munga zigaragza ko afite ikiruhuko cy’imiti kizageza ku wa 06 Nyakanga.

Ubushinjacyaha bwavuze ko kuba uriya munyamategeko atabonetse, abaregwa bagombaga gushaka umusimbura kuko bari bazi neza ko uyu munsi bagomba kuburana.

Urukiko rwanzuye ko Sebashotsi ashaka undi mwunganizi, rwimurira urubanza tariki ya 07. Urukiko rwabwiye abaregwa ko uru rubanza rutazongera gusubikwa.

Muri uru rubanza ruregwamo abandi bahoze bashinzwe umutekano bazwi nka DASSO, ubwo rwaherukaga mu cyumweru gishize, hari hiyongereyemo abandi bantu barimo babiri bagaragaye mu mashusho bakubitwa n’aba bagabo bakaba baraje kuregera indishyi z’akababaro.

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW/MUSANZE

 

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *