• 13/12/2019 8:15 28

Gitesi: Yishe umugore we amutemye ijosi, bwari ubwa kabiri amutema

Karongi – Umugabo witwa Kanyandekwe Daniel arashinjwa kwica umugore we amutemye ijosi mu ijoro ryo kuri uyu wa kane mu murenge wa Gitesi, Akagari ka Kirambo mu mudugudu wa Karongi. Uyu mugabo bwari ubwa kabiri atema umugore we, bwa mbere yararokotse.

Kanyandekwe n'imipanga ibiri yakoresheje yica umugore we, ngo yabanje gukoresha ushaje
Kanyandekwe n’imipanga ibiri yakoresheje yica umugore we, ngo yabanje gukoresha ushaje

Nyirankesha Immaculée w’imyaka 40 yari afitanye umwana umwe na Kanyandekwe nawe w’imyaka 40, umwana wabo ni umuhungu w’imyaka 18, ni nawe watabarije nyina.

Uyu mwana wabo ngo yageze mu rugo bugorobye abura ababyeyi be bombi ajya kurebera mu cyumba asanga nyina yapfuye aryamye yubamye atemaguwe ijosi. Hari ahagana saa tatu z’ijoro. Niko gutabaza abaturanyi nk’uko babitangaza.

Uyu mugabo Kanyandekwe ako kanya bamushatse baramubura

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi yabwiye Umuseke ko hataramenyekana icyateye uyu mugabo gukora iki cyaha ashinjwa, gusa ngo uyu mwana wabo yavuze ko se yajyaga avuga ko yeretswe ko umugore we ari kumuroga.

Mu 2016 uyu mugabo Kanyandekwe yatemaguye umugore we ku ijosi no ku kuboko ntiyamwica, yakurikiranywe n’ubutabera hashize ukwezi kumwe ararekurwa.

Abaturanyi bavuga ko uyu mugabo n’umugore we ejo bari bajyanye gucuruza ibirayi umugabo agataha mbere, umugore ngo yatashye nyuma gato bwije avuga ko aribwa mu nda.

Bemeza ko yamutemye amuhengereye aryamye yubamye kandi ngo yakoresheje umuhoro udatyaye abonye adapfuye azana undi utyaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitesi avuga ko nyuma uyu mugabo yaje gutabwa muri yombi akaba yashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha rwa Bwishyura. Naho umurambo w’umugore we ujyanwa ku bitaro.

Drocella Mukashema, Umuyobozi w’Akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage avuga ko iyi ari inkuru y’incamugongo bamenye muri iki gitondo.

Ari “ Ni amakimbirane yo mu miryango….turi gukurikirana ngo tumenye icyabiteye ariko tunarushaho kujya inama n’abaturage, dufite gahunda nk’Umugoroba w’ababyeyi aho dukangurira imiryango kubana neza n’izindi gahunda…. tugomba gukomeza gushyiramo imbaraga mu kwegera imiryango kuko hari ibibazo byinshi mu miryango biri kugeza no ku bwicanyi.”

Mu karere ka Karongi
Mu karere ka Karongi

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

0 Igitekerezo

  • Ngo inyoni idakenga yishwe n’umututizi koko!!! yaramuhushije bwa mbere bakomeza kubana gute? turi abantu tuge tureka kurenzaho tubeho mu kuri twirengagije iby’inkundo cg iyobokamana. Gusa ni aha nsanga igihano cy’urupfu gikwiye gushyirirwaho “case” nk’izi.

  • Bongere bamurekure nkuko bamurekuye mbere. Mbona kurubu haba hababaje uwapfuye naho uwishe we ntanicyo biba bimubwiye agiye kurya imisoro yabatura.

  • nanga inkuru z’ibwicanyi

  • Pole kuri uyu mwana kabisa! Naho nyakwigendera yirangirije urwe.
    Uyu mugabo akwiye gukatirwa icy’urupfu ni uko kitabaho, nako afungwe burundu y’umwihariko uburoko bumurye nibwo azumva icyo yakoze ko cyari kibi.
    Aliko ngaruke inyuma gato ku buyobozi bwacu nabwo! ni gute umuntu yatemye umugore we ku ijosi n’akaboko, agafungwa ukwezi kumwe, ubundi karekurwa! bakongera bakabana mukabyemera,
    ku ruhande rumwe, namwe mukwiye kugira ibyo musobanura kuko mufite uruhare wenda ruziguye kuri ururupfu.

  • Ingaruka z’umuco wo kudahana, nigute umuntu etema indi agafungwa ukwezi1 uwacuruje kanyanga agafungwa umwaka. Urupfu rw’uyu mudamu ubuyobozi burufitemo uruhare

  • Nubundi bazamurekura mbona kwica umintu mu rwanda ari icyaha cyoroheje arko nyine umusaruro ni Uriya.

    • Bazamufunge nyuma nashaka kurwanya inzego zumutekano ashaka kuzambura imbunda cyangwa gutoroka bamurase mu mutwe.

  • Umuco wo kudahana wagejeje u Rwanda kuri genocide none urimo kongera kwimikwa? Ubwo se uwo mugome bari bamurekuye babona igifungo cy’ukwezi gihwanye n’icyaha yakoze? Birababaje, gusa Nyakwigendera Imana imuhe iruhuko ridashira.

  • Umuntu yaguhusha rimwe mukongera kuba munzu imwe ukaryama ugasinzira? Njyewe ntabwo byashoboka.

  • Umuvumo wo kwica inzirakarengane 1994 uzabakurikirana kugeza ku buvivi bwanyu ndetse nu buvivure bwanyu.dore aho nibereye KARAHA.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *