• 12/12/2019 8:57 21

Gisozi: ‘Yaje kwiba’ umukozi wa BNR arwanyije Police araraswa arapfa

Gasabo – Saa kenda za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri uwitwa Dusengimana w’imyaka 31 biravugwa ko yaje kwiba kwa Nteziryayo umukozi wa Banki Nkuru y’igihugu umugore we aramwumva atabaza Police ihageze isanga arimo arasohora bimwe mu byo batunze, abonye Police ngo yafashe umupanga ashaka gutema umwe muri bo baramurasa arapfa. Nyiri urugo we ngo ari mu ruzinduko rw’akazi.

Uyu ushinjwa ubujura yari yamaze gutobora inzu yinjiramo
Uyu ushinjwa ubujura yari yamaze gutobora inzu yinjiramo

Theophile Niragire uyobora Umurenge wa Gisozi yabwiye Umuseke ko  byabereye Akagali ka Musezero mu mudugudu wa  Byimana, avuga ko abaje kwiba muri ruriya rugo bari abasore batatu.

Niragire avuga ko bahengereye nyiri urugo( umugabo) yagiye mu ruzinduko rw’akazi mu Ntara baza gucukura inzu.

Umugore we ngo yumvise bari gucukura atabaza Police ayirangira neza aho atuye iraza ihageze babiri mu bajura bayumvise bariruka undi wari usigaye mu nzu asohokana umuhoro aje aza gutema umwe muribo baramurasa arapfa.

Uyu muyobozi w’Umurenge wahageze bikimara kuba yabwiye Umuseke ko uwarashwe basanze yari amaze gusohokana akuma karinganiza umuriro(stabilizer), umugozi bacumekamo intsinga na Bibiliya eshatu.

Uru rugo rushya rw’abashakanye ngo rwari rwarahaye akazi bariya basore bakiri bato kuko uwarashwe witwa  Dusengimana yajyaga aza bakamuha akazi ko gutunganya ubusitani.

Niragira asaba abakiri bato kureka kumva ko bazatungwa n’ibyo abandi bavunikiye ahubwo bagakora.

Ati: “ Ndasaba nkomeje ko abakiri bato bakumva ko gukora ukitunga ari byo bitanga agaciro aho gushaka gutungwa n’imvune z’abandi. Abenshi tubona muri ibi baba bakiri bato. Rwose bakore biteze imbere bubake igihugu cyabo.”

Yashimye ubutwari bw’uriya mugore witwa Umuhoza wahamagaye Police kandi akayirangira neza ikamutabara.

Mu murenge wa Gisozi, tariki 07 z’uku kwezi muri aka kagari ka Musezero muri Gisozi harasiwe umusore ushinjwa ko yari amaze kwiba abazungu abashikuje ibyabo akiruka kuri moto, tariki 14 z’uku kwezi nanone muri aka kagari ka Musezero harasiwe umusore w’imyaka 30 wari umaze gucukura inzu mu gicuku. Tariki 04 z’uku kandi mu murenge wa Masaka muri Kicukiro naho harasiwe ukekwaho ubujura wari umaze kwica idirishya ajya mu nzu ariba. Aba bose nta warokotse.

Mu ntangiriro z’uku kwezi CIP Umutesi Goretti Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali yabwiye Umuseke ko abishora mu bujura bakwiye kubireka kuko Police ku bufatanye n’izindi nzego batazareka bakomeza ibi bikorwa byo kwiba.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

15 Ibitekerezo

  • Bravo Police yacu! Rwose mukomereze aho mufatanye n’ingabo muturasire abajura batagituma dusinzira. Uwo muntu winjira mu rugo rw’undi n’umuhoro ashaka gutema abantu nta kindi akwiye kabisa. Rwose gupfumura amazu bireze hose mudutabare.

  • Byiza cyane kugisozi turarana na TV kuko basigaye batobora amazu. Mubyukuri burababaje kubona umuntu avunika ngo yiteze imbere hanyuma abajura bakamuraza ijoro ntasinzire azira ibye. Umucuti wanjye yaraherutse gutumiza TV nini muri china ikigera iwe bayirebye two weeks gusa batobora inzu barayijyana. Kandi ubwo bayigurisha ubusa kuko ntabwo iba yarabavunye ntibazi agaciro kayo. Baraswe,baraswe,baraswe, abajura nicyokibakwiriye

    • Nimufashe abakene muturanye, ariko kandi ibyo bisambo byo Polisi yacu izabihashya ndabyizeye

  • Mubirase kabisa, ushaka guhindura ubusa amaraso y’abanyarwanda yamenetse kugirango abantu bagire umutekano, amahoro, iterambere, ituze, n’ubwisanzure, uwo ari we wese yaba Umunyapolitiki yaba umujura, Uwo kumuhashya KABISA nta kibazo. Izo nyangabirama zose Muzihashye kabisa. Mupfa gusa kutagira uwo muhohotera cg akazira ubusa.
    KANDI ABANTU BAMENYE KO UBWO ABAJURA BARASWA, N’ABIYITA ABANYAPOLITIKI BAKORA IBIRUTA IBY’ABAJURA B’INGEGERA BATAGIRA NA MBA bamenye ko nabo badakwiye kureberwa izuba badahambiriwe muri Prison. HARI ABIBWIRA KO ABIBA IBYA LETA BATANDUKANYE N’ABIBA IBY’ABATURAGE MU NGO!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

  • Comments ziteye agahinda mubirase mubirase… Abo ni babyara bawe ni bene wanyu nibindi. Ahubwo aho kubirasa washaka ikibimutera, agashomeri karavugiriza, uburaya ubujuru abatekamutwe inzererezi ibiyobyabwenge, ibi byose biterwa nubwiyongere bukabije kubuso buto dufite kandi noneho no gushakira mubaturayi bimaze kuba insobe. Mukwezi kumwe hamaze kuraswa abantu 7 ariko nakwemezako uzakomeza kurarana niyo TV yawe

  • Ese ko ntarumva hari numwe warashwe muri babandi banyereza imitungo ya Leta?kdi ko aribo batwara menshi,kuruta uwo wari wibye stabilisateur?uhm….ntimunyimve nabi kko sicyigikiy ubujura,arko nanone ntago igisubizo ar’ukwica umuntu!ubu c amafranga yirirwa aburirwa irengero yariwe nibifi binini,ko nta nurabatunga agatoki??hhhh …umunyarwanda niwe wise umwana we NZABANDORA

    • Urumva hari aho bihuriye? Mwagiye mushishoza mbere yo kuvuga ubusa gusa? Ukuntu muri kuvugira abajura umenya ibyo biba mubigabana niba mudafatanya da!

  • Birababbaje da, njye sinakwishimirako umunyacyaha yishwe kuko twese turibo, uwarasa abakora ibyaha muri runo Rwanda hasigara nde? Nshimako barasa aba baba ngo bibye mu nzu cyangwa ngo bashikuje utuntu, ese ko ntawurarasa kimwe muri bya bifi binini byamaze imitungo ya rubanda? Aho mwabitinyuka ra? Murasa utwo tugegera gusa ibigegera byigaramiye. Gusa hari ikintu kintangaza muri zino nkuru z’abajura baraswa, buri gihe wagirango biba polisi yabanje kubimenya ikaba iri hafi aho igahita ibashyiramo iryihuta, muzadukurikiranire mutumenyere izo nsoresore ziraswa uko zitwa naho ziba zaturutse kuko abantu 4 bishwe barashwe mu buryo bumwe, mu gihe kimwe, ahantu hamwe, ku mpamvu zimwe,…
    Uyu ngo yarashwe amaze kwiba bibiliya 3, hhhhhh aka ni agahomamunwa noneho, nizo mari yarabonye ku mukozi wa BNR? Yarajyiye gushinga urusengero rero?
    Polisi yacu ndabona yariyemeje gukubura abitwa abajura mu mujyi wacu, muzakurikizeho n’ibijura binini bimwe bicukura isanduku ya leta, rahira ko mwanatinyuka kuvuga uko byitwa .

  • Burya induru ihamagara indi naya masasu atagisiba nubwo aba arasa abo tuvugako biba sinzi icyo ahamura! Nabonye hari abishimye cyane ngo abajura bishwe, aho ejo ntimuzasanga ari bakuru na barumuna banyu? Aho ejo ntimuzasanga ari abana banyu? Munyarwanda waretse kuryoherwa n’amaraso ko ntacyo bimaze ra? Aho usanze ari umuvandimwe wawe wakongera ukavuga ngo oyeee nibabirase?

    Ubujura bwo mwitege ko buza kuba bwinshi mu minsi iri imbere, hari hasanzwe uboshomeri none hiyongereyeho no gufunga imipaka, mugure amasasu menshi ahubwo kuburyo buri wese aba afite irye.

    Ese abo biba mwabashakiye ibyo bakora ko naherutse ngo twateye imbere, ubukungu bukaba buzamuka buri munsi? Igisubizo cyo kurasa twica mbona ntacyo kizatugezaho, nibamara gushira ubwoba bagahindura strategies bakoreshaga dufite akaga.

  • ariko ntimugakabye!umujura wa nijoro,wacukuye inzu,akinjirana umupanga uwo yahura nawe yamusiga?ubwo se murashaka KO polisi nihura nabo ijya itega ijosi?mwe muvuga ibyo n’uko mutaraterwa ngirango.naho ibifi binini muvuga nabyo icyafashwe ntikireberwa izuba,bihanwa hakurikijwe amategeko y’igihugu.none murashaka kandi KO polisi isimbura ubutabera bw’igihugu CG murashaka ubutabera bwica? bravo ku bashinzwe umutekano w’u Rwanda.

  • Icyo twaba dupfana cyose umuntu utobora inzu yitwaje umuhoro akwiye kuraswa kabone niyo yamanika amaboko kuko aba ari umwicanyi igihe cyose nyirurugo yamubonera yamwica. Kurasa umujura utobora amazu ni igitekerezo cyiza kuko kubafunga babiciye amazi kdi ni abanzi b’igihugu nkabandi bose.

  • Ariko hari abari kwitiranya ibintu niba wenda atari uko bashyigikiye ubujura: Unyereza umutungo wa Leta ntabwo agendana umuhoro yiteguye gutema ikiremwa muntu kuko icyo ni igitero mu bindi. Mujye kureba mu bigo by’inzererezi abajura buzuyemo kimwe no mu magereza abanyereje umutungo wa Leta buzuyemo. Abo bose bafashwe biba kandi ntibarashwe kuko batarwanyije inzego z’umutekano

    Nuvuga ngo nuwiba miliyari ntiyicwa reka nanjye mfumure inzu nibe TV ibyo birakureba. Hari abo Minister wa MIFOTRA yigera kubwira ngo bahange imirimo baramuburanya ngo wowe se wahanze uwuhe? Nusiganya Minister ngo nabanze nawe ahange umurimo hagati aho inzara na bwaki bikakumaraho urubyaro nawe itakuretse ubwawe uzaba utazize ubugoryi bwawe?

  • Barabarasa, kandi mu Rwanda ntagihano cyuruphu gihali! Donc, aba barasa mucyico mubyukuli ni abacriminel! Kuko bica abantu ntategeko ryemera kubica!

  • Nawe comment yawe iteye agahinda . Uravugira abajura nta soni? Umujura utobora inzu aba yiteguye no kwica uwagerageza kumurwanya wese. Babyara bawe rero washyigikira ko batobora amazu y’abantu bakabacucura utwabo? Ngo agashomeri? Umushomeri se ko ashaka akazi ajya kwiba? Ntiwumvise ko uriya warashwe yajyaga akora ubusitani muri ruriya rugo? Ubwo se yari umushomeri? Ntimukorore ibibi

  • I Musanze baraturembeje. TV tuziraza ku misego.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *