• 25/01/2020 1:12 05

Gisozi: Yafashwe amaze gupfumura inzu, acitse baramurasa arapfa

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kane mu murenge wa Gisozi mu kagari ka Musezero Umudugudu w’Amarembo harasiwe umusore witwa Eric Niyomugabo w’imyaka 30 wari umaze gufatwa yatoboye inzu y’abandi agamije kwiba. Police ivuga ko yarashwe n’ingabo zamufashe agerageza kongera kuzicika. Yahise apfa.

Niyomugabo arashinjwa kuba yari amaze gutobora inzu ya Uwizeyimana yinjiramo atangira kwiba, asohotse ngo yakubitanye na nyiri urugo uyu wari watashye atinze amugwa gitumo baragundagurana nk’uko abayobozi baho babivuga.

Uwizeyimana yatabaje, irondo riraza rifata uyu wari watoboye inzu nk’uko Theophile Niragire uyobora Umurenge wa Gisozi yabwiye Umuseke.

Irondo ryahise ritabaza abasirikare bariho bakora ‘patrol’ bashyira mu modoka uyu wari ufashwe yiba baramutwara, gusa ngo bageze ahitwa New Kigali Design Niyomugabo ngo yasimbutse imodoka ashaka kubacika baramurasa ahita agwa aho nk’uko uyu muyobozi abivuga

Niragire uyobora Umurenge wa Gisozi ati “Dusaba ko umuntu wese ufatiwe mu cyaha, aba agomba kumva ibyo abashinzwe umutekano bamusaba, akemera kujya guhanwa aho gushaka gutoroka. Gushaka gutoroka abantu bafite imbunda ntibyakugwa neza.”

Uyu muyobozi avuga ko Eric Niyomugabo yari asanzwe azwi muri ako gace kuko abantu bakundaga kumubona ahitwa kwa Gakire ariko ngo nta kazi yagiraga kazwi.

Umuvugizi wa Police mu mugi wa Kigali, CIP Marie Goretti Umutesi avuga ko guhanahana amakuru yerekeye abantu baba mu mudugudu batagira akazi kazwi bifasha.

Ati: “Umuntu uzwi ahantu runaka ariko ntacyo akora kizwi aba agomba kumenyekana. bityo abantu bakaba bamugirira amakenga.”

Mu cyumweru gishize aha mu murenge wa Gisozi muri aka karere ka Gasabo harasiwe umusore waregwaga gushikuza abazungu utwabo akiruka,  hari hashize umunsi umwe i Masaka muri Kicukiro naho harasiwe undi musore wari umaze kwica idirishya ry’inzu agiye kwiba.

Aba bose inzego z’umutekano zivuga ko barashwe bashaka gucika cyangwa kurwanya ababafashe. Bose bahasize ubuzima.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

18 Ibitekerezo

  • Bajye babarasa rwose… uzi kubyuka ugiye gukora, undi nawe akanyuka apamga kukwiba!!

  • Ibi ntibyumvikana nagato, nigute umuntu afatwa ntiyambikwe amapingu,cgw ngo bamuhambire .ibi ni itechnika ,ikindi nuko umurashi iteka ntabwo aba arukurasa mukico. Kuki batarasa amaguru!????

    • Nonese ko numva ugiye kwigisha abantu uko bakora akazi kabo!! Ngo bajye barasa amaguru? ngo bajye babahambira! hahaha
      Ese wakwigishije n’abajura gukora aho gucukura inzu z’abandi muvandi?

      Kurasa umuntu agapfa simbishyigikiye nanjye ariko sinanabwiriza abapolisi n’amasirikare uko batarasa mu kicokuko simbizi, ariko no gupfumura amazu y’abandi simbishyigikiye kuko bigeze gupfumura iyanjye barancucura nzi uko bibabaza!

      Gusa ibi bijye bibera urugero abajura

      • Ibyo Claudio avuze nibyo nyamara Ese ubundi ko nabonye ukuntu baba bakwicaje wasimbuka gute koko nubwo waba nta mapingu ufite? ntimujya mubabona ukuntu bababicaye muri pandagari? umutwe wonyine ariwo ugaragara nabwo aruko bakugiriye impuhwe nahubundi ko bakuryamishamo ntihagire ukubona? Umuntu wazanye izi modoka zikoze kuriya ntaho ataniye na shitani.

  • Umuntu uzwi ahantu runaka ariko ntacyo akora kizwi aba agomba kumenyekana. bityo abantu bakaba bamugirira amakenga.”hari utaba afite akazi ariko atari amahitamo ye
    Ubwo ushatse kuvugako abashomeri bose bagomba kubagirira amakenga? Ntabwo nasobanukiwe neza icyo ushatse kuvuga
    Ese iri raswa rya burigihe n’impamvu ki? Police bigaragare ko badakora sport zo kwikwiruka ngo babe bafata umunyabyaha, Kuki ntahandi biba kur’uyumubumbe dutuye. Bigomba guhinduka ?

    • ubwirwa n’iki ko ntahandi biba se? uko umuntu wo muri Zambia adasoma umuseke.com niko nawe udasoma ibinyamakuru byaho ngo umenye ibyabereyo, urwo ni urugero

  • Nubworwose nshigikiyeko ababanyagwa babajura batujujubije baryabarasswa kuko baratuzengereje rwosse, aliko nanone sinemeranya na CIP Marie goretti umuvugizi wa polisi uvugango: ‘abantu bagomba guhanahana amakuru yerekeye abantu baba mu mudugudu batagira akazi kazwi, ngo “Umuntu uzwi ahantu runaka ariko ntacyo akora kizwi aba agomba kumenyekana. bityo abantu bakaba bamugirira amakenga.”.

    Ubuse nukuvuga ko abashomeri buzuye uyu mujyi ubu twese tugiye kwitwa abajura kugezubwo musaba rubanda kutugirira amakenga koko????

    Erega kutagirakazi ntawubyishimiye kandi sitwe twabyiteye kandi ntibisobanuyeko nubwotutagafite turi imburamumaro cg amabandi cg ko tugomba kwiba, no no no no no mada hano rwose wadukomerekeje, iyabuzi kwabenshi twicaranye za masters na licences natwe twifuzaga gutangumusanzu wacu mu gutezimbere igihugu cyacu

    • Wowe urigisha rusake kubika ! Ntaho aba aguhisehe, burya umuntu avuga ibimurimo yemera, uyu ni kimwe na wa mugore wungirije mu mujyi wa Kigali uherutse kuvuga ngo abantu basabiriza ni umwanda muri Kigali. Umuntu wabaye impunzi uzi neza uko ubuzima buhinduka mu kanya gato kuki yiyemeza guformata memory ye yose ?!

  • Hari umwana igisambo cya shikuje sac yarafite mu ntoki, maze kivanamo agasakoshi gato imbere karimo amafaranga arenga 100 000Frw, cyijuganya inini maze gitwara ako karimo ayo mafaranga kirangije kiriruka. Abadamu rwose mushake amayeri yo kubika kure udufaranga twanyu, apana mu masakoshi.

  • Mbega byizaaa!!!!Nta kintu kinshimisha nko kumva ngo igisambo cyishwe kirashwe.bakomeze babitumure wenda twakongera tukagira umutekano mu ngo zacu.Ubu nta muntu usigaye ajya mu kazi atekanye kuko aba azi ko ibi binyagwa biraza kumutoborera inzu.Aba basirikare baze nyamirambo wenda badukiza ibimaze iminsi bituzengereza.

  • Hhhhhaa Claudio weee , reka gutobora amazu yabandi naho ibyo kurasa ubirekere ababashinzwe. Umuntu utobora inzu nawe numwicanyi. Abadafite akazi bose ntabwo arabajura ntibakwiye guhigwa , ariko abajura bafatiwe mucyuho baraswe kabisa.nahandi bararaswa, china ushobora kumara amezi 3 udafunze urugi ariko ntawakwiba, bo ntamikino bagirana nabajura

  • Ese ubu ni gute mufata amafoto yo mu myitozo ya gisirikare mukayitirira inkuru muba mwakoze koko?? Be professional rwose.

  • Abaterura ama miliyari bo bazaraswa ryari se?cg abajura ni abiba duke gusa?

  • ntabwo yaracitse ahubwo gahunda twese tuzi nuko mumugi wa kigali icyitwa igisambo gifatiwe mucyuho nukukimena umutwe .iyigahunda ninziza cyane yokwica ibisambo na bible ivugako igisambo kijoro kigomba kwicwa

  • Abajura barakabije pe, bazamfatire Ababa hano Nyagatovu kimironko ahahoze irimbi rya remera.

  • Tuzabirasira ntugire ikibazo.

  • Ahubwo abo bafite imbunda badufashe baze no kumuyumbu hirya ya kabuga hafi hariya kuko abajura batumaze erega umujura agusanze munzu nawe yakwica rwamagana ni tabare iriya quartier pe

  • Ahubwo uwo mweera waturutse i bukuru kuki utarakwira no mu ntara?abashinzwe umutekano i Karongi barebereho naho hari igisambo cyitwa Niyomugabo cyaratuzengereje.
    Kandi erega gereza zaruzuye hakenewe indi myanzuro yihuse

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *