• 15/12/2019 5:04 35

Gisozi: ‘Uwibye’ abagenzi abashikuje akiruka yarashwe arapfa

Mu ijoro ryakeye bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Amajyambere Akagari ka Musezero mu murenge wa Gisozi bumvise amasasu, Umuseke wamenye ko ari umuntu wari umaze umwanya yiruka akurikiwe na Police akekwaho kwiba ashikuje abanyamahanga bagendaga ku nzira n’amaguru. Uwarashwe yahise ahasiga ubuzima.

Umukozi ku rwego rw’Umudugudu w’Amajyambere utifuje gutangazwa amazina yabwiye Umuseke ko yamenye ko uwarashwe ari umujura wari kuri moto wibye ashikuje ibyabo abazungu bagendaga n’amaguru mu Kabuga ka Nyarutarama.

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko abazungu babiri (umugore n’umugabo) bakomoka mu Bwongereza bariho bagendagenda n’amaguru uyu muntu wari kuri moto yashikuje umugore igikapu kirimo telephone ya iPhone5, Camera n’amafaranga ibihumbi ijana

Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali CIP Marie Goretti Umutesi yabwiye Umuseke ko abanyamahanga batabaje Police maze ikurikirana iyi moto bari babonye ‘plaque’, uyu uregwa ubujura ngo yafashwe ariko arongera ariruka maze baramurasa ahita apfa.

Avuga ko ibyo ibyari byibwe aba bashyitsi baje gusura u Rwanda babisanganye uyu warashwe uretse amafaranga atari yuzuye.

CIP Umutesi avuga ko abajura bashikuza iby’abandi bafatiwe ibyemezo. Ati “Nibave mu bujura bakore bave mu byo gushikuza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kuko biduhesha isura mbi. Abiba bumve ko Police ku bufatanye n’izindi nzego tuzahashya.”

CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali
CIP Marie Goretti Umutesi Umuvugizi wa Police mu mujyi wa Kigali

Ibi byari byibwe kandi ngo byasubijwe ba nyirabyo,  umurambo w’uyu warashwe ujyanwa ku bitaro ku Kacyiru naho moto yari imutwaye irafungwa.

Ku wa mbere w’iki cyumweru  harashwe umugabo wari waje kwiba mu rugo rw’abantu mu kagari  ka Gako mu murenge wa Masaka, Police ivuga ko yashatse kurwanya abashinzwe umutekano bari bamufashe.

UM– USEKE.RW

17 Ibitekerezo

  • Mbega byiza!!!! Polisi ni ikomereze aho. Ibaze nawe, arafashwe arangije yiha gutoroka inzego z’umutekano. Yibwiraga se ko imbunda irasa amashaza. N’abandi barebereho. Ndetse n’abayogoje amakaritsiye bose ufashwe bajye batumura, bave mu nzira, batureke twikomereze iterambere. BARADUTOBERA. Ntibazi ubukerarugendo (Tourisme) Icyo ari icyo. U RWANDA tugomba kuba igihugu cyuje umutekano, aho buri wese atembera amanywa n’ijoro ntacyo yishisha. None izo mburamukoro zizanye amayeri yo kwiba ziri kuri moto? Non, ntitugomba kubyemera. Ejo bazajya badutera ibyuma turi n’amaguru, Non et Non.

  • MUKOMEREZE AHO, NAHO UBUNDI BAGIRANGO IMBUNDA ZANYU NTA MASASU ABAMO. INGEGERA ZOSE ZASUZUGUYE ABANYARWANDA UKAGIRANGO NTA KIRENGERA BAGIRA.

    UWANTWARIYE TELEVIZIYO AYIKUYE MU RUGO YARAFASHWE MAZE ARAKANA KANDI YARABONYWE N’ABANTU BENSHI NDETSE N’URUGO YAYINYUJIJEMO BAKAYIMWIRUKANANA. POLICE YARAMBWIYE NGO YAKOMEJE KUBIHAKANA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!! NGO NONE BAGIRE BATE? UMUJURA RUHARWA BAHISEMO KUMWOHEREZA KWA KABUGA. UBWO NIHASHIRA UKWEZI BAZAMUREKURA. UMVA KABISA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    MUKORE KU BURYO UMUNTU WESE MU RWANDA AZINUKWA IKITWA KWIBA CYANGWA KWANGIZA IBY’ABANDI.

    NJYE NIBUKA IMIRWANO YABEREYE I JALI, KANYINYA YA NYARUGENGE ABAFARANSA N’INTERAHAMWE BARASHISHA IMBUNDA KABUHARIWE BARWANA N’INKOTANYI Z’AMARERE, UMUTARA N’AHANDI MAZE NKIBAZA UKUNTU URWANDA RUSHOBORA KUZAHAZWA N’INGEGERA! RIMWE NA RIMWE ZIKAJYA I NGOMA YA BUTARE (HUYE) ZIGATEMAGURA ABANTU BIGIRIYE G– USENGA!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!.

    IBAZE KABISA!

    UGANDA HO BENE NK’ICYO IYO BAGIFASHE BAHITA BAGITWIKISHA AMAPINE KIGASHYA KIGASHIRA BOSE BABIREBA. UBU IYO ZA MBARARA N’UBWO WARAMBIKA IGIKAPU HASI WAZA UKAKIHASANGA NARUMIWE!.

    URUNDI RUGERO NAGUHA NI UKO ABAMOTARI BAHO MBARARA BARAMBIKA AMAKOTI ( AMAJAKETI) YABO KU MUHANDA AHO BAKORERA ARIKO N’IMBEBA IKABA ITATINYUKA KUYAKORAHO KANDI BADAHARI.!

    N’iwacu bikwiye kuba bityo. Abana barava mu mashuri ngo bagiye gushaka cash mu kwiba.Mu cyaro ibikorwa remezo by’amashanyarazi byashizeho babyiba. Bariba inka n’andi mtungo.Barapfumura amazu. Hakwiye rwose gutangwa amasomo azinura ingegera.

    • Aho ndi kumwe nawe kabisa. Udashaka gukora akumva yatungwa n’imitsi y’abandi mujye murasa ingegera. Nta mpuhwe mbafitiye rwose.

    • kwicwa nk’imbeba nibiba kuwo mufitanye isano, uzahindura amagambo .

      • Muvandimwe rwose niba ufitanye isano n’amabandi fata iya mbere ubigishe ko ari bibi nange nihagira uwange uraswa atobora amazu ya rubanda ntuzamuririre!

  • Nice to hear this story …police yari yaratinze gusa nuko iyo bibaye kubanyamahanga batabarwa byihuse….ariko mukomereze aho kabisa

  • Impungenge mfite nuko nibikomeza gutya tuzayoberwa urashwe akoze ikosa n’urashwe ku kagambane. Ibi sibyo na gato. Bajye bafata ibyo bisambo babyerekane bikiri bizima, bihabwe n’uburyo bwo kwisobanura, bihanwe by’intangarugero Nibyo byaba biciye mu mucyo. Abarasa nabo bige kurasa ku maguru.

  • Nk’ubu nge ndi gusinzira mu kazi kubera kurara mpanganye n’abajura bashakaga kumfumurira inzu. Aho ntuye ku muyumbu muri Rwamagana kubona inzu itaratoborwa n’ibisambo nko muri iyi myaka 3 ishize byakugora. Rwose Polisi, Ingabo badufashe babarase kuko ikigaragara ni uko ibisambo byamaze kurusha imbaraga abanyerondo.

  • police nikomereze aho ! ahubwo itugezeho numero twayitabaza igihe dutewe ,ibisambo byarakamejeje ark nta mwanya bikwiye guhabwa mu Rwanda. ntawusinzira kubera gupfumura amazu.

  • Uwo tuva indimww ari umujura nanjye namwirasira nta miyaga namushyiriramo. Bajye bakora bareke kuduteza bagashakabuhake.

  • Si nkunda bajura nanjye umuntu anyibye byambabaza cyane,
    ariko ariko banyarwanda igihugu cyaeye imbere nk’u Rwanda ntibikwiye kurasa uwibye. Umuzima bw’umuntu kabone naho yaba yibwe ntaraswa. Arafatwa akagezwa mu mutabbera akishyura ibyo yibye. Mu Rwanda igihano cyo gupfa cyavuyeho …ndabizi murabisiba ariko wowe ubisomye menya ko atari byiza ko bikwiye gucikwa mu gihugu cy’u Rwanda. Izo mvugo ngo yandwanyije polisi ivuze iki? koko Polisi y’u Rwanda twemera ntifite ububasha bwo gufata umujura. Ahandi iyo polisi yishe umutu uwabikoze arafungwa akabihanirwa. Ntabwo u Rwanda rwahaye imbunda polisi ngo irase abo ishinwe kurengera. Yewe na Congo yabicitseho. Mwibuke abarashe abanyeshuri i Rubumbashi ngo bigaragambije bose uhereye ku umukuru wa polisi yaho barafunze bazabihanirwa.
    Ahubwo bahagurukire abajura bafatwe bakatirwe ibihano bikaze bafungwe ariko batarashwe na polisi.
    Ngaho bisibe ubaye intwari bireke bihite nk’iibindi bitekerezo.

  • Oya rwosse ntambabazi bakuiliye ubujura bumezenabi mulikigihe nukubahana bihanukiliye nabandi barebereho. Ahubwo haribindi byateye polisi igomba guhagurukira byabajura basigaye baguterimiti ugatubwenge ubundi bakagukorera ibyobishakiye byose bakagutwara utwawetwose ugakanguka nka nyuma yamasaha 5 wisangahantu uryamye utazuko wahageze rimwerimwe banakwambuye nimyenda, kandibyo bakunze kubikorera abadamu. Ibibintu nabanje kubyumvira kampala none dore nino byahageze, Nukuli polisi nidutabare turayitabaje kuko turugarijwe pe, aka nakaga katugwiliye nukuli polisi nibihagurukire. Uboniyaba bagutwaraga ibyobagusanganye gussa ntihagirikindi bagutwara, namahano ndabarahiye nimuturwaneho

  • Igihe kirageze ngo duhindure umuvuno!!!!!Ingegera twarazoroye none agatobero kazoo kamaze kuba kenshi!!!!aBANYARWANDA DUKENEYE UMUTEKANO — USESUYE APANA UMUPAPIRANO!!MUKUBITE GASIHA ZOSE ZIRIRWA ZINYWA URUMOGI ZARUHAGA ZIGATOBANGA UMUTEKANO!!!!

  • IRUSIZI naho muzaze abajura baraturembesheje,mu manwa rwose ,

  • Ese uwo wamurashe ntazi kurasa ku maguru… Ubu ubuzima bwe burajyiye hejuru ya iPhone 5.. Camera.. Na 100k

    Anyway nta muntu uzongera gupfa kubikinisha

  • Polisi yacu ndabakunda kandi akazi mukora gatuma mbubaha cyane, niyo polisi impagaritse mpita mpagarara kuko mbubaha kandi bariyubahisha. Mwakoze cyane kurasa uwo mutindi utubuza kugenda twisanzuye mu gihugu cyacu. Iyo ngeso yari yaradutse hari kicukiro munsi y akarere uyu muhanda wo kwa Makuza, utuntu tw’utwana tw’uduhungu twiba,waba wicaye mu modoka uri kuri phone kakayigushikuza.. Polisi yacu, mujye mwica abo Bantu baratubañgamira

  • @Bazabose. Nibyo ndagushyikiye pe. Ariko sinemera ibi by a Uganda. Buriya igihugu abaturage batangiye kwikemurira ibibazo cyane kwihanira, nuko leta iba yananiwe. Buriya abaturage ni nka amazi, iyo utabagaye inzira barayishakira. U Rwanda rwacu no igihugu kiri organised, guhana bikorwe na ba professionals. Ariko kwica abajuru ndabishyigikiye 10,000% (ibihumbi icumi Ku ijana)

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *