Gisagara: Umuhanda bemerewe na P Kagame uri hafi kuzura, ariko ngo ukora ku mirenge mike
Abaturage bo mu Karere ka Gisagara bashimira Perezida Kagame wabahaye umuhanda wa kaburimbo ufasha abanyeshuri biga hafi y’Akarere ka Huye kugera kuri Kaminuza kandi ugafasha n’abakozi b’Akarere ka Gisagara kugera ku kazi vuba, nta vumbi. Hari umwe wabwiye Umuseke ko bakenewe undi muhanda ukora ku mirenge myinshi, agasaba Akarere kubikora

Uriya muhanda ukora ku mirenge ibiri ariyo Kibirizi na Ndora mu gihe akarere kose gafite imirenge 13.
Umuturage wo mu murenge wa Save witwa Delphine ashima rwose ko ubu aribwo bwa mbere babonye umuhanda wa kaburimbo mu Karere kabo.
Ati: “ Rwose uyu muhanda wafashije abantu baturiye ibiro by’Akarere kujya gusaba serivisi nta vumbi kandi byihuse kubera ko hari amagare na moto, yewe hari n’imodoka.”
Mbere y’uko umuhanda wa kaburimbo uhagera abaturage ngo bacaga mu muhanda urimo ivumbi, bigatuma bagera iyo bajya banduye kandi bananiwe kubera urugendo.
Ku rundi ruhande avuga ko kuba umuhanda ukora ku mirenge ibiri gusa bitazafasha cyane abatuye mu murenge yitaruye ibiro by’Akarere ka Gisagara.
Ati: “ Mbona byari kuba byiza iyo umuhanda uza guca Save, ugakomeza Musha, Mamba ukerekeza Ndora, Kibirizi ugana mu karere ka Huye.”
Avuga ko ibyo Perezida Kagame yabasezeranyije yabikoze, ko igisigaye ari uko ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwareba uko bukorana n’abafatanyabikorwa bako bakagura iriya kaburimbo ikagera mu yindi mirenge.
Ngo abatuye mu mirenge yitaruye ibiro by’Akarere babigeraho bavunitse cyangwa bakishyura menshi kuri moto cyangwa bakoresheje ubundi buryo.
Umuseke wagerageje kuvugana na Mayor w’Akarere ka Gisagara Jerome Rutaburingoga kugira ngo agire icyo avuga kuri iki kifuzo cy’umuturage ariko ntagira icyo adutangariza.


Photos:Twitter@Emmanuel Bonezimana
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW