Gisagara: Ikiraro gihuza Kansi na Kigembe abagikoresha bacyambuka ku bufindo | UMUSEKE
Kwamamaza

Gisagara: Ikiraro gihuza Kansi na Kigembe abagikoresha bacyambuka ku bufindo

Ikiraro gihuza Umurenge wa Kansi n’uwa Kigembe giteye impungenge abakinyuraho kuko benshi usanga bakambakamba kugira ngo babashe kwambuka.

Uyu muturage kugira ngo ave hakurya agane hakuno abanza gupfukama agakambakamba

Ni ikiraro cyasenyutse abahatuye bavuga ko bamaze igihe kinini barabibwiye inzego z’ibanze gusa bavuga ko nta kirakorwa kugeza ubu.

Abagikoresha bavuga kandi ko kibafitiye akamaro kanini kuko cyoroshya ubuhahirane kikanakoreshwa n’abanyeshuri bava cyangwa bajya kwiga hakurya yacyo.

Muhayimana Séraphine ari mu bakoresha iki kiraro yagize ati: ”Abato n’abakuze bose bakinyuraho babanje gukambakamba ndetse hari abasubirayo ntibareme isoko.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jerôme avuga ko muri aka Karere hari amateme n’ibiraro byinshi byasenyutse bashaka gusana.

Rutaburingoga akavuga ko bisaba  ingengo  y’Imali itubutse mu kubyubaka kuko byuzura bitwaye amafaranga menshi.

Ati: ”Turateganya kubaka iki kiraro umwaka utaha wa 2022, dushingiye ku bushobozi Akarere gafite kuko kucyubaka byahenda cyane.”

Abaturage bavuga ko hari abana biga mu mashuri abanza ya Janja na Gikore batinya kunyura ku kiraro bagahitamo guca mu mazi n’amaguru, ikibazo bavuga ko kibakomereye.

Mayor yanavuze ko atazi amafaranga ikiraro gihuza Imirenge yombi kizuzura gitwaye, kuko nta nyigo  abatekinisiye bari bakora, gusa yavuze ko hari ikindi barangije kubaka kiri mu Nkomane cyo cyuzuye gitwaye miliyoni 130Frw.

MUHIZI ELISÉE
UMUSEKE.RW/Gisagara.

6 Ni byo bitekerezo bimaze gutangwa

  • Visison 2020 yabagezeho. Amabandi yagaruje igihugu akenesha abaturage.

  • Mu cyaro ibiraro bisigaye bimeze kuriya nibyo byinshi. Iterambere ritagira tranpsort nzima rishoboka gute?

  • Kandi ubu umuyobozi w’aho azavuga ko yesheje imihigo? Keretse ibaye iyo kwigisha abakuru gukambakamba byo byashoboka

  • Singapour ya Africa irakataje mu budasa! Ariko iyo babwira abazungu iterambere ryagezweho wagira ngo u Rwanda ni Kigali gusa naho ibi byaro bimeze gutya akaba ari mu kindi gihugu tutazi!

  • Ariko nkuyu muntu washyize iyi foto ahagaragara ninde umujyinga gusa ko biriya bibera mu cyaro ninde wamubwiye kubizana ahangaha

  • Budget yagombaga kubungabunga ibi yagiye muri KCC muri 2015.Uriya muturage ukambakamba harya bamuvanye muri nyakatsi, bamukuye kugatadowa? Ntabwo tuzabakumbura.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *