• 08/12/2019 9:28 07

Gisagara: Hatangiye igihembwe cy’Ihinga A bita ku kuvugurura urutoki

Abaturage bavuga ko intoki zabo zikenwe kuvugururwa bakabasha kwiteza imbere, ku wa kane w’iki cyumweru mu karere ka Gisagara, mu murenge wa Kibirizi hatangijwe igikorwa cyo kuvugurura urutoki ku buso bungana na hegitare enye (Ha 4).

Abaturage bavuga ko gahunda yo kuvugurura urutoki ari nziza kuko yongereye umusaruro wabo

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Fulgence Nsengiyumva yijeje baturage kubakorera ubuvugizi kugira ngo babone amasoko ahagije y’umusaruro wabo ukomoka ku rutoki.

Abahinzi b’urutoki mu murenge wa kibilizi bagaragaza ko urutoki rubafasha kwiteza imbere mu mibereho yabo, amafaranga barukuramo ahanini ngo atuma bishyura ubwisungane mu kwivuza no kujyana abana mu ishuri.

KABANDANA Dominique umwe mu bahizi avuga ko ageza kuri byinshi harimo kuba yoroye inka umunani abikesha guhinga urutoki.

Ati “Mfite ikinyabiziga kintwaza umukamo nkura ku nka noroye, mfite abakozi bahoraho bamfasha kwita ku rutoki rwanjye ndetse nkagira n’abamfasha kwita ku nka. Urutoki ni rwiza.”

Abahinzi basaba ko inganda zitunganya umusaruro wabo ziyongera. Umusaruro wabo ntibarabasha kuwubonera amasoko ahagije bitewe n’uko ari mwinshi muri iyi minsi.

Bavuga ko uruganda rubagurira ibitoki aho ruherereye hari abahinzi batabasha kubihageza kubera ko ari kure kandi ababipakiza imodoka ngo ni abafite byinshi, bigatuma abafite bike batabasha kubona isoko.

Abahinzi bavuga ko bashyirirwaho ‘site’ (ahantu) zigurirwaho ibitoki mu bice byinshi by’imirenge igize akarere ka Gisagara.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence watangije igihembwe cy’ihinga A, ibikorwa byaranzwe no kuvugurura urutoki, yijeje abaturage ba Gisagara kuzabakorera ubuvugizi hagashyirwa amakusanyirizo y’ibitoki.

Yagize ati “Mbere y’uko tuvuga ko hakubakwa izindi nganda, reka turebe aho abantu bakwita ikusanirizo, ubundi abaturage bajye babona aho bagurishiriza ibitoki, noneho bihavanwe bijyanwa ku ruganda.”

Kugeza ubu mu karere ka Gisagara hari inganda enye zitunganya umusaruro w’urutoki. Gusa akarere kavuga ko hari abandi  bashoramari biteguye kuzashora imari muri mu bijyanye no gutunganya ibitoki.

Umunyamabanga wa Leta yafatanyije n’abaturage gucukura imyobo y’insina
Umwe mu bahiriwe n’urutoki yavuze byinshi amaze kugeraho bitewe n’umusaruro warwo
Akarere ka Gisagara ni hamwe mu hera urutoki mu Rwanda

UM– USEKE.RW/Gisagara

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *