• 12/12/2019 4:43 19

Gisagara: Bahuguwe ku kwirinda icuruzwa ry’abantu, ngo hari iryo babonaga ntibarimenye

Nyuma yo guhugurwa ku byerekeye uko abagizi ba nabi bacuruza abantu no kumenya uko bajya batanga amakuru kugira ngo rikumirwe, bamwe mu baturage bo mu murenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara bavuze ko hari icuruzwa ry’abantu bajyaga babona ariko ntibamenye ko ariryo. Amahugurwa yarangiye taliki 28, Ugushyingo, 2019.

Abatuye umurenge wa Nyanza muri Gisagara biyemeje kuzafatanya na Polisi n’izindi nzego mu gukumira ko aho batuye haba icyambu cy’abacuruza abantu

Bavuga ko hari bamwe mu rubyiruko bajyaga bajyanwa ahantu runaka babwirwa ko bagiye guhabwa akazi ntibirirwe basobanuza ako ari ko bigatuma bajyanwa gukoreshwa imirimo mibi irimo gukoreshwa mu mahoteli amasaha menshi kandi ay’ikirenga ntahemberwe ndetse bamwe bagashorwa mu buraya.

Aba bahuguwe biganjemo urubyiruko kandi nirwo  rukunze kubwirwa ko rugiye guhabwa akazi keza ariko rukazasanga ruri gukoreshwa imirimo idahesha icyubahiro ikiremwa muntu.

Innocent Bansebereziki uyobora urubyiruko mu Murenge wa Nyanza avuga ko ubusanzwe yajyaga yumva icuruzwa ry’abantu ariko ntamenye neza icyo aricyo.

Avuga ko nyuma yo guhugurwa ku ngingo y’icuruzwa ry’abantu yamenye byinshi kuri ryo, abona ko ririho koko.

Yemaze ko azakoresha imbuga nkoranyambaga agakangurira urungano kwirinda kuba rwagerwaho na kariya kaga.

Ati: “ Abakoresha ikoranabuhanga bo usanga bashukirwa ku mbuga nkoranyambaga babeshwa akazi bityo ugasanga bahahuriye n’ibyangiza ubuzima bwabo harimo n’abashuka.”

Ntakirutimana Clarisse we yatanze ubuhamya avuga ko  hari abashatse kumucuruza babinyujije mu kumuha akazi nyuma yo kubora ko amaze iminsi atagafite.

Ati: “Njyewe hari uwambeshye ko ashaka kunjyana hanze kumpa akazi ariko nyuma ambwira ko ndi bubanze nkabeshya abavandimwe ko nabonye akazi ubundi ngo anjyane hanze ariko naje gusanga anshakaho kujya ansambanya no kuncuruza muri Kenya nahise mbyanga.”

Dukuzumuremyi Ernest umukozi muri Never Again  Rwanda avuga ko nyuma y’ubushakashatsi bakoze bafatanije n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe abimukira  hamwe na Minisiteri  y’ubutabera,bafashe umwanzuro wo gukora ubukangurambaga ku baturiye imipaka kugira ngo bamenye amayeri abacuruza abantu bakoresha bityo babe bafasha mu gukumira ko bikorwa.

Avuga ko bahisemo kwibanda ku baturiye imipaka kuko ari ho byagaragaye ko abacuruza abantu babacisha.

Umurenge wa Nyanza ni umwe mu mirenge ituriye umupaka w’akanyaru uhuza u Rwanda n’u Burundi.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Jean Paul Habineza yasabye abaturage kujya birinda ababashukisha akazi bakabajyana aho batazi
Umurenge wa Nyanza mu Karere ka Gisagara ukora ku Burundi

UMUSEKE.RW

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *