• 11/12/2019 10:48 42

Gisagara: Agahinda k’abahinga ibigori muri Rwibona na Kihene bishyuzwa za miliyoni batazi

Inkuru ya Hitayezu Christophe, Umunyamakuru w’Ikinyamakuru Nonaha.com yifuje kuyitambutsa no ku UMUSEKE

*Umwenda babereyemo Banki ntibaratangira kuwishyura, igihe cyararenze hajyaho amande,
*Perezida wa Koperative n’Umucungamutungo bagurije igice k’inzuzanyo umukozi wa banki, none harishyuzwa abahinzi
*Koperative yabaye ikibazo ku iterambere ry’abanyamuryango aho kubabera igisubizo kubera imiyoborere mibi

ICUKUMBURA:  Abahinzi b’Ibigori mu bishanga bya Rwibona na Kihene mu Murenge wa Kansi mu Karere ka Gisagara bibumbiye muri Koperative KOABIRWIKI, barashinja imiyoborere mibi Perezida wa Koperative wabo, bakavuga ko inguzanyo yatse Urwego Bank mu izina rya Koperative yayigabanye n’Umukozi wa Banki ushinzwe inguzanyo, none umwenda Koperative yananiwe kuwishyura ushyirwa ku Banyamuryango ku giti cyabo. Umuyobozi wa Koperative yarengeje manda yemererwa, ngo yakingiwe ikibaba n’Inzego z’Ibanze.

Abahinzi b’ibigori bavuga ko inguzanyo bahawe na Koperative ntaho zihuriye n’amafaranga basabwa kwishyura banki

KOABIRWIKI ni Koperative yahawe ubuzimagatozi tariki 13 Gicurasi 2013 n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative (RCA), ihabwa icyangombwa nimero RCA/420/2013, iva mu mikorere y’ishyirahamwe ryari ryarashinzwe muri 2012 na Pasiteri Kaje wayoboye amezi make agasimburwa muri uwo mwaka na Habimana Alexis wari usanzwe ari umunyamuryango.

Uyu yaje no kugirira ikizere akomeza kuyobora Koperative kugeza ubu.

Muri Nyakanga 2014, Koperative yatse inguzanyo mu Urwego Bank (yari ikitwa Urwego Opportunity Bank), ya miliyoni cumi n’eshanu (15 000 000 Frw) yagombaga kuguriza abanyamuryango binyuze mu mbuto n’ifumbire ndetse no mu bikorwa byo gukusanya umusaruro nk’uko umuyobozi wayo abivuga.

Iyi nguzanyo ntiyaje gukora ibyo yasabiwe yose kuko miliyoni umunani (8 000 000 Frw) ni zo zakoreshejwe mu nyungu za Koperative, izindi miliyoni zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda (7 000 000 Frw) zigurizwa umukozi w’iyo Bank ushinzwe inguzanyo, ni ikemezo cyafashwe na Perezida Habimana Alexis n’Umucungamutungo wa Koperative, hatagishijwe inama komite cyangwa ngo ibimenyeshwe, byakomeje kuba ibanga ry’abantu batatu kugera mu mpera za 2018.

Muri uriya mwaka ibanga ryamenwe hasi mu nama y’inteko rusange yabayemo impaka ku ideni Koperative yafashe.

Iyi nguzanyo yagombaga kwishyurwa bitarenze tariki 7 Nyakanga 2018, ariko raporo ya Banki igaragaza uko umwenda wa Koperative uhagaze kugeza tariki 5 Kanama 2019, ndetse raporo igaragaza ko hagiyeho amande y’ubukererwe, umwenda ugera kuri miliyoni zisaga makumyabiri n’icyenda (29,294,891Frw).

Habimana yemeza ko miliyoni zirindwi zagurijwe umukozi wa Banki ariko ntiyubahiriza ibyo bari bavuganye.

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Jerome Rutaburingoga, avuga ko kuba Koperative yaragurijwe amafaranga menshi arenze ku yo ikeneye, bagahitamo kuyaguriza umuntu ku giti ke ari ibintu bidasobanutse.

Ibi byarushijeho guteza umwuka mubi mu banyamuryango ndetse bamwe bifuza ko uyu Habimana uyobora Koperative avanwa ku buyobozi bwayo ariko inzego z’ibanze ntizabishyigikira.

Kimonyo Innocent uyobora Umurenge wa Kansi avuga ko hari abanyamuryango benshi bagiye bifuza ko akomeza kubayobora, amatora yagera bakamwongeza manda kugeza ubu.

Kimonyo avuga ko bateganya gufasha Koperative gukora amatora ari uko komite igaragaje raporo y’ishusho rusange ya Koperative, ni raporo yagombaga gutangwa bitarenze Kanama 2019 nk’uko uyu muyobozi abivuga, ariko Ugushyingo kwatangiye itaraboneka biha Habimana umwanya wo gukomeza kuyobora mu buryo bunyuranyije n’itegeko kuko manda yemerewe azirengejeho amezi atanu.

Ingingo ya 65 y’itegeko N° 50/2007 ryo ku wa 18/09/2007 rigena ishyirwaho, imiterere n’imikorere y’amakoperative mu Rwanda, nk’uko ryavuguruwe kugeza ubu, igira iti “Manda y’Inama y’Ubuyobozi ni imyaka itatu (3). Nta muntu wo mu Nama y’Ubuyobozi ushobora gukora manda zirenze ebyiri zikurikirana muri Koperative.”

Nsengimana Baptiste wari Visi Perezida wa Koperative akaza kwirukanwa, avuga ko kuguriza umukozi wa Banki atabimenyeshejwe, na we ngo yabimenye nyuma, agasobanura ko gutinda ku buyobozi kwa Habimana byatewe n’Umuyobozi w’Umurenge.

Agira ati “Kubera amadeni, habaye amatora uwari Umuyobozi w’Umurenge aravuga ati ‘Koperative irimo ibibazo by’amafaranga y’Urwego Bank, undi wajyaho n’aya madeni byamugora, ndumva iyi komite mwayongeza igakurikirana ibintu by’ideni’.”

Rutaburingoga Jerome ni Mayor wa Gisagara nta ngamba avuga bafatiye uyu Muyobozi wa Koperative nyuma yo kumenya akarengane k’abaturage

 

Amadeni yabereye abanyamuryango imbogamizi mu kwiteza imbere

Niyonsaba Anastasie wo mu Kagali ka Bwiza mu Murenge wa Kansi, yirukanywe muri iyi Koperative tariki 20 Mata 2018 azira ko yabuze ubushobozi bwo guhinga “parcel” (imirimo yo mu gishanga) ze zaraye.

Muri uyu mwaka, irindi tsinda abamo ry’abagore 35 ryagize igitekerezo cyo kuguza amafaranga ngo rigure amatungo magufi ryoroze abanyamuryango, ariko ntibyashoboka kuko raporo ya TransUnion Menyesha (CRB) yerekana ko indangamuntu ya Niyonsaba irimo umwenda Banki (uriya watse Urwego Bank na Koperative abereye umunyamuryango).

Kuva ubwo nibwo yamenye ko Banki imubaraho umwenda wa miliyoni ebyiri nk’uko raporo ya CRB dufitiye kopi ibigaragaza, biba intambamyi yo kugura ayo matungo ku itsinda ryose kugeza n’ubu.

Ibi byaramuyobeye kuko avuga ko nta nguzanyo yigeze asaba cyangwa ngo asinyire muri Banki kandi ko atanabasha kuyishyura, yari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, gusa uyu mwaka ngo yisanze mu Kiciro cya kabiri cy’Ubuduhe.

Avuga ko uretse na we, byabereye imbogamizi n’abandi bagore bari muri iryo tsinda amabamo byababereye inzitizi kuko batarabasha guhabwa iyo nguzanyo ngo borozanye amatungo.

Ikibazo cya Niyonsaba yakigejeje ku Muyobozi wa koperative KOABIRWIKI, amubwira ko nta kundi byagenda agomba kwishyura uwo mwenda.

Umujyanama muri Koperative witwa Nzeyimana Andre, we ngo yamubajije aho yakuye ibyo bipapuro bya CRB abungana!

Agira ati “Yarambwiye ati ‘ubundi ibyo wabikuye he?’ Umuntu uri mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, ubundi ko muri aba Leta wakwiturije ko ari yo izishyuzwa’.”

Twagerageje kuvugana na Ntezimana Andre ariko yanga gutanga amakuru, atitaye ku byangombwa by’akazi umunyamakuru yamweretse.

Yagize ati “Amakuru yose atangwa n’ubuyobozi, jye ntayo naguha. Tuzi se amakuru uyashakira iki, haba hari impamvu amakuru akenewe tukamenya impamvu wahagurutse ukaza hano? Ubwo se umuntu wese yaza ari n’umucengezi ukamuha amakuru?”

Uretse Niyonsaba wo mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe usabwa kwishyura umwenda wa miliyoni 2 Frw, Munyawera Mathias yatswe icyangombwa cy’ubutaka amezi ashize ari atandatu.

Avuga ko ahubatswe ubuhunikiro n’ibiro bya Koperative hari ubutaka bwe bwaguzwe, arishyurwa ariko Umuyobozi wa Koperative aza kumwaka icyangombwa cy’ubutaka ngo icyo gice gikurwe ku butaka bwe, kuva ubwo ngo yaragifatiriye amezi amaze kuba atandatu.

Habimana Alexis Umuyobozi wa KOABIRWIKI avuga ko Munyawera amasezerano yo kugurisha ubutaka yayagiranye na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) atari Koperative.

Mu mvugo iteruye yumvikanisha ko iby’icyo cyangombwa cy’ubutaka atabizi, ati “Nyine baramuguriye, bagombaga kujya gukuraho ubutaka bwaguzwe.”

Munyawera we ariko avuga ko kumwambura icyangombwa cy’ubutaka byamudindije kuko yari afite gahunda yo kugisabiraho inguzanyo muri SACCO akiteza imbere. Avuga ko afite impungenge zikomeye ko ibyabaye kuri Niyonsaba na we byamubaho akazasanga icyo cyangombwa cyarifashishijwe ubutaka bwe bugatangwaho ingwate atabizi.

Uretse aba hari n’abandi byabereye ikibazo gikomeye kuko n’abagize ayo bagurizwa babazweho imyenda ihabanye n’ibyo bagurijwe nk’uko byagarutsweho n’itsinda ry’abanyamuryango twasanze rihinga mu gishanga.

Nikuze Delphine, ni umwe muri bo ati “Perezida ubwe ntacyo yari adutwaye, ariko ririya deni hari abo riremereye. Ni gute umuntu yaba yaragurijwe ibihumbi mirongo itanu (Frw 50 000), akishyuzwa ibihumbi Magana atandatu (Frw 600 000)? Ayo mafaranga wayishyura ute?”

Urutonde dufitiye kopi rw’abarimo umwenda, rugaragaza abanyamuryango 305, bose hamwe bakabamo banki umwenda w’amafaranga akabakaba miliyoni 10 (Frw 9,888,819).

Niyonsaba Anastasie ni umwe mu banyamuryango ba Koperative, ku ndangamuntu ye hariho ko afitiye Banki umwenda wa miliyoni 2Frw, kuri we ngo Koperative yaramukenesheje cyane asanzwe ari mu kiciro cy’abakennye cyane bafashwa na Leta

 

Ku Muyobozi w’Akarere ka Gisagara amakuru avugwa muri KOABIRWIKI ni mashya

Mayor w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, yabashije kutuganiriza kuri iki kibazo hafi saa moya z’umugoroba tariki 15 Ukwakira 2019, gusa kuko yari yamenye amakuru dukeneye, yari yatumyeho Habimana Alexis, babanje kuganirira mu muhezo mu biro bya Mayor iminota isaga 30, mu biganiro bagiranye yanamubajije umuntu wajyanye iki kibazo mu itangazamakuru.

Rutaburingoga yavuze ko iki kibazo atari akizi ariko ko mu biganiro yari amaze kugirana na Habimana yamubwije ukuri uko byagenze.

Ati “Buriya uramfashije, numvaga gusa ngo muri Koperative harimo ibibazo nkabyumva nk’ibintu bisanzwe! Ariko ubundi ibyo uvuga byo byabayeho sinakubeshya rwose. Muri ya mafaranga batse Banki ngo yabahaye menshi, wa muntu ushinzwe inguzanyo muri Bank arababwira ati ‘n’ubundi nimuyagarura bazabaka inyungu’

Nimuyangurize mbasinyire ko nzayabishyura n’inyungu zayo, baba barayamuhaye ikemezo gifatwa na Perezida n’Umucungamutungo gusa.”

Uyu muyobozi avuga ko ibyakozwe na Habimana bigize icyaha kandi na we abyemera ariko ko ari utuntu duto ndetse agira inama umunyamakuru yo kureka iyi nkuru akajya avuga ibyiza gusa bikorerwa mu Karere ka Gisagara.

Mayor avuga ko bidasobanutse uburyo Banki yandika umwenda ku muntu ku giti ke kandi warasabwe na Koperative nk’uko byagendekeye umwe mu banyamuryango twavuze haruguru witwa Niyonsaba.

Ntiyumva kandi uburyo Banki ibura gukura ubwishyu mu ngwate yahawe ijya gutanga inguzanyo ahubwo igashyirisha abantu muri CRB.

Ushinzwe ishami ry’Ubucuruzi mu Urwego Banki, Ndoli John Bosco, avuga ko mu mikorere y’Amakoperative nta ngwate batanga kuko intego y’ibigo by’imari bito n’ibiciriritse ari ukuzamura abaturage akenshi usanga badafite n’ingwate bakwerekana ngo bagurizwe na Banki z’ubucuruzi.

Asobanura ko n’ubwo Banki iba yaragurije Koperative ndetse Koperative ikaba ari na yo yishyuzwa, buri munyamuryango aba afite amafaranga y’umwenda amwanditseho.

Ibi bigaragaza ko za miliyoni zirindwi (Frw 7 000 000) zifite abanyamuryango zanditseho ari cyo cyazamuye umubare w’umwenda bamwe babarwaho.

Ndoli ati “Iyo bagiye gufata inguzanyo nta ngwate tubasaba, ababahagarariye ni bo bahitamo noneho bakaza kuko Koperative iba irimo abantu benshi cyane, kuri iriya Koperativeho haje Perezida n’Umucungamutungo. Abandi bo baba basinye, ni bo bahitamo ayo bafata tukayabaha.”

Gusa avuga ko ibyo umukozi wayo yakoze ari amakosa kuko nk’umunyamwuga atagombaga kwakira amafaranga y’abakiliya.

Banki ngo ikibimenya yahise imukoraho ubugenzuzi bwihariye bwatangiye tariki 10 -27 Ukwakira 2018, amakosa aramuhama bamusezerera mu kazi.

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Amakoperative, Prof. Harelimana Jean Bosco, avuga Mayor  w’Akarere ikibazo nka kiriya kiri muri Koperative agomba kukimenya.

Ati “Nta kitareba Mayor muri Koperative, nk’uko iyo mu Kigo Nderabuzima harimo ikibazo abibazwa, ni na ko muri Koperative iyo harimo ikibazo abibazwa.”

Prof Harelimana avuga ko KOABIRWIKI, nk’izindi Koperative zifite ubuzimagatozi, ari uburenganzira bwazo gufata ibyemezo ibyo ari byo byose byaba gusaba inguzanyo, gutanga impano n’ibindi.

Ati “Ariko iyo ibyo byemezo bibaye bibi bigatera imicungire n’imiyoborere mibi, twe duhita tubimenya ako kanya, abacunze nabi turagenda tugakora ubugenzuzi, tukahava twizeye ko tubashyikirije inzego z’Ubutabera.”

Nk’uko inzego zombi zibyemeza, kuva ibi byamenyekana nta bugenzuzi Akarere cyangwa RCA byakoreye iriya Koperative ngo hakurikiranwe imvano n’ikibazo n’icyakorwa ngo irusheho kubera abanyamuryango inzira yo gutera imbere aho kubakenesha.

Ibiro bya Koperative ari nabwo bubiko bw’umusaruro w’ibigori abaturage beza muri biriya bishanga
Munyawera Mathias avuga ko atazi aho icyangombwa cy’ubutaka bwe giherereye kandi cyaratwawe n’ubuyobozi bwa Koperative
Koperative ikorera mu Murenge wa Kansi

Hitayezu Christophe

2 Ibitekerezo

  • Za cooperative z’abaturage bo hasi zitabarizwe ba rusahuriramunduru barazisenya pe!

  • @observer iyi ningaruka ya leta ikenesha abaturage izo banks nizande?iyo abantu bihererana abaturage batajijutse bakabaha ibipapuro bagasinya ibyo batazi ugirango leta iba irihe?iyo ibimenye ikora iki?none ngo mayor ntabyo azi?igihugu kiyobowe na Bantu bikuriramo ayabo batitaye Ku baturage ntakindi.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *