• 17/01/2020 11:04 12

Girabawe Aloysie, mwarimu mwiza mu Rwanda (2018) yahembwe…

Girabawe Aloysie, niwe uyu munsi wahembwe nka mwarimu wahize abandi bose mu Rwanda gutanga uburezi bufite ireme kubo yigisha no kuba intangarugero, yahembwe na Minisitiri w’uburezi ibihembo birimo moto, laptop ndetse na televiziyo nini ya LG.

Girabawe yahembwe moto nshya, laptop na flatscreen ya LG
Girabawe yahembwe moto nshya, laptop na flatscreen ya LG

Abandi barimu bahembwe Iburasirazuba ni; Asiimwe James wo mu Karere ka Nyagatare na Nyirazanazose Rachael bahembwe moto na laptops nk’abahize abandi bose mu Ntara y’Iburaskrazuba, muri aba umwe yahembwe moto yatanzwe n’Umwatimu SACCO undi ahembwa na MINEDUC.

Nabahire Venant wigisha ku kigo  cya Musha Complex School yahembwe tablet yatanzwe na USAID nk’umwarimu w’indashyikirwa mu Karere ka Rwamagana.

Girabawe yize inderabarezi mu cyahoze ari KIE amaze imyaka irindwi yigisha. Ubu ni mwarimukazi mu Ishuri Ryisumbuye rya Rukomo (SOPEM) mu karere ka Nyagatare.

Girabawe yarushije abandi ku rwego rw’ikigo, arusha n’abo ku rwego rw’Umurenge no ku karere agera ku rwego rw’Intara.

Kuri uru rwego niho yatoranyijwe muri bagenzi be bane (4) aba uwa mbere ku rwego rw’igihugu.

N’ibyishimo byinshi yashyikirijwe ibi bihembo n’abayobozi barimo Minisitiri w’Uburezi mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu byabereye i Rwamagana ku rwego rw’igihugu.

Girabawe yigisha ibinyabuzima (biologie) mu kwigisha abanyeshuri be avuga ko adakoresha ibishushanyo nk’uko bimenyerewe ku rwego rw’ayisumbuye.

Avuga ko yashatse softwares zigezweho ku rwego mpuzamahanga mu burezi maze agakoresha computer na projecteur akigisha abanyeshuri ibinyabuzima babasha kureba neza buri kimwe abasobanurira mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Uyu mwarimu avuga ko ibi bifasha abanyeshuri yigisha hano mu cyaro kumva neza isomo.

Girabawe asanzwe akosora ibizamini bya Leta, umwaka ushize yatorewe kuyobora ishami ry’abakosora ibi bizamini ngo abyitwaramo neza cyane nabyo bishingirwaho mu kumuhitamo.

Uyu mwarimukazi watowe nk’intangarugero mu bandi mu Rwanda uyu mwaka ni umugore w’imyaka 32 wubatse ufite n’abana babiri.

Girabawe avuga ko ashyira imbaraga zishoboka mu kugira ngo abo yigisha bumve neza ibyo yigisha
Girabawe avuga ko ashyira imbaraga zishoboka mu kugira ngo abo yigisha bumve neza ibyo yigisha

Dieudonné MANIRAKIZA
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Nakomere aho umuhati. Ariko nimubanze mugarure competition hagati y’abanyeshuri mukuraho promotion automatique, mbere yo gushyira ingufu kuri competition hagati y’abarimu badafite ibikoresho bimwe. Nk’amashuri ya primaire agira projecteur muri uru Rwanda n’amashanyarazi yo kuyikoresha, ni angahe ku ijana? Ibyo Girabawe yigisha akoresha projecteur, nabaga nzi ko ari byo byari gushyirwa muri ziriya laptops zahawe abana muri gahunda ya one laptop per child. Iyo bikorwa nazo zigakoreshwa, ntabwo izi projecteurs zaba ngombwa. None se hari ikigo gifite izo guha buri mwarimu ko batangira amasomo igihe kimwe ari nka 20 cyangwa 30 ku kigo kimwe?

  • Uwabaye uwanyuma we se kuki atavanywe mubandi?

  • BRAVO teacher!!!Ndamukunze cyane.Muduhe telephone number ye tumuhamagare.Kuki batamuhaye n’amafaranga??Ugereranyije,bamuhaye ibintu bihwanye na 2 300 000 Frw.Courage.Jye icyo nakwisabira kindi nuko washaka imana cyane,ikazaguha ubuzima bw’iteka.

  • JYE NDIBARIZA UYU WIYISE MWARIMU. Buriya se ukeka ko ibindi bigo bifite izo projecteur na computer niko bigisha biologie cg andi masomo? WAPI. Ahubwo MINEDUC cyane abo muri BUREAU PEDAGOGIQUE niba ibaho, uyu mwarimu arabakopeje. Bashake imfashanyigisho zo muri uru rwego. Kandi no kuyandi masomo atari kuri BIOLOGIE Gusa. Computer ikora byinshi, kandi ibitse ubwenge bwinshi kubazi kuyikoresho ureke abayikoresha nka machine yo kwandikiraho , kureba amafilimi no gusoma amakuru gusa. MUGIRE ISHYARI RYIZA RERO.

  • Muri armée il faut dégraisser, instances za présidence il faut dégresser ….uhereye ku mushahara wa perezida.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *