• 07/12/2019 8:22 39

“Gira igitabo’ mu Majyepfo baratoza abana kwandika inkuru ngufi z’ibyo babona

Mu rwego rwo gukangurira Abanyarwanda gukunda umuco wo gusoma, “Gira Igitabo”, ni umushinga wa Arise Education, ugamije guteza imbere uwo muco mu Ntara y’Amajyepfo, ukaba waratangijwe ugamije ubukangurambaga ku muco wo kwandika ibitabo birimo inkuru ngufi byanditswe n’abana.

Rugerinyange umwe mu bana banditse ibitabo

Abana batangiye kwandika ibi bitabo bavuga ko byabafashije kugaragaza impano zabo ndetse no kwitinyuka .

Hagaragajwe ibitabo abana banditse ku rwego rw’Intara y’Amajyepfo, by’abarushije abandi kwandika inkuru zifite icyo zigisha umuryango nyarwanda.

Rugerinyange Andre w’imyaka 11 ni uwo mu karere ka Nyamagabe, yiga mu mwaka wa gatanu w’amashuri abanza, yanditse igitabo gifite umutwe uvuga ngo “Turwanye Ruswa n’akarengane”. Avuga ko bitewe n’ibitabo ku ishuri babasomera ndetse akabyumva no kuri radiyo, yasanze ngo ruswa ari mbi, ahitamo kuyandikaho igitabo agamije kubwira abantu ububi bwayo.

Ati “Nasanze ushobora kuba ufite akazi keza, ubundi ugatanga ruswa cyangwa ukayakira bagahita bagufunga cyangwa bakwirukana ku kazi, niyo mpamvu nabyanditseho igitabo.”

Kimwe na bagenzi bagiye bandika ibitabo binyuranye bavuga ko bagiye bashingira ku byo babona aho batuye. Mutesi Gasana umuyobozi wa Arise Education, avuga ko batangije gahunda yo kwandika ibitabo bahereye mu bana bandika inkuru ngufi.

Ibi ngo bizatuma abantu bagenda batera imbere muri uyu muco kandi bitume  bamenya agaciro k’igitabo.

Mutesi ati “Umuntu utazi gusoma cyangwa udakunda gusoma ntabwo azahera ku gitabo gifite amagambo 4000, nabona agatabo gato gafite n’amashusho bizatuma atangirira kuri ako, ejo agende arushaho gushaka igitabo kisumbuyeho.”

Iyo nyota yo gusoma ngo izatuma agera n’aho yumva yagura igitabo agitunge. Mutesi avuga ko ibitabo biruhura mu mutwe bitewe n’inkuru zirimo.

Gasengayire Clemance umuyobozi wungirije w’akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yasabye ko izi nkuru abana banditse bajya bafashwa n’abarimu bakazisomera bagenzi babo mu ruhame.

Umuyobozi w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie  Rose akangurira ababyeyi n’abarezi gukundisha abana gusoma no kubaba hafi mu rwego rwo kubafasha kuzamura impano zabo.

Ati “Ababyeyi ni uruhare rwabo gushishikariza abana gusoma no kubashakira ibyo basoma no kwandika inkuru nziza zubaka.  Abarezi na bo bagomba gushishikariza abana gukunda gusoma kandi bakababa hafi.”

Gira Igitabo aho iri hose ni gahunda igamije gushishikariza Abanyarwanda gutunga ibitabo byandikitwa mu Rwanda.

Iyi gahunda mu Ntara y’Amajyepfo yatangiriwe mu karere ka Nyanza, abagenzi bo muri Gare y’aka karere bahabwa ibitabo basoma bari mu modoka.

Ku rwego rw’igihugu hamaze gutangwa ibitabo ibihumbi 100, kandi ngo ni gahunda igikomeje.

Abana bicaranye na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Marie Rose Mureshya ni abanditse inkuru nziza barusha bagenzi babo
Abagenzi mu modoka bahawe ibitabo bagenda basoma
Abana bitabiriye kwandika bakanatsinda neza

UM– USEKE.RW/NYANZA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *