• 20/01/2020 4:42 00

Gikondo: Uruganda rwa kawunga ruraregwa kwiba amashanyarazi

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingufu (REG) ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, uyu mugoroba bagaragaje uruganda rw’i Gikondo rutunganya ifu y’ibigori rukekwaho kwiba umuriro w’amashanyarazi.

Ngo baciye insinga zimwe zijya muri mubazi
Ngo baciye insinga zimwe zijya muri mubazi

REG yafashe uru ruganda nyuma y’igenzura n’ubukangurambaga imazemo iminsi mu gihugu, uru ruganda rwitwa ‘Ineza’ ngo rwibye umuriro biciye mu guca insinga ziri muri mubazi (conteur).

Bimenyimana Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami rya Kacyiru muri REG, ari naryo rigenzura Umurenge wa Gikondo, avuga ko uru ruganda rwishyuraga 1/3 cy’amafaranga rwagakwiye kwishyura mu kwezi.

Avuga ko umuriro ukoreshwa muri uru ruganda ruri mu gishanga wakwishurwa 2,100,000 buri kwezi ariko ko bishyuraga agera ku bihumbi 700 gusa nyuma yo guca zimwe mu nsinga za mubazi.

Nyiri uruganda witwa Nambajimana Joseph ubu ari gushakishwa n’ubutabera.

Tuyiringire Oreste uyobora uru ruganda avuga ko nta muriro biba kandi ko batigeze baca insinga za mubazi ariko ko nawe ari mushya hari ibyo adasobanukiwe.

Ati: “Iriya ni conteur y’uruganda ariko mu by’ukuri EUCL niyo ishinzwe kuza (igafungura mubazi) ikareba amafaranga tugomba kwishyura buri kwezi, ikaduha fagitire hanyuma natwe tukishura uko babitubwiye.”

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, avuga ibyaha nk’ibi byo kwiba umuriro w’amashanyarazi ntawe bizahira kuko bahagurukiye ababikora.

Abiba amashanyarazi ngo ntibizabahira
Abiba amashanyarazi ngo ntibizabahira

Uru ruganda rushinjwa kwiba amashanyarazi, rukoresha imashini eshanu nini, rufite ubushobozi bwo gutunganya toni zirenga 12 z’ibigori ku munsi.

Ingingo ya 51 mu Itegeko rishya rigena ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba amashanyarazi ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze umwaka. Acibwa kandi ihazabu itari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 Rwf) kandi itarenze miliyoni eshanu (5,000,000 Rwf).

MANIRAKIZA Dieudonné
UM– USEKE.RW

0 Igitekerezo

  • Harubwo mbona gucuruza mu isi ya none bisaba kubanza ugashyira umutimanama (conscience) ku ruhande, ubundi target ikaba inyungu gusa.

    • Muli iyi si,abantu bakira benshi baba bakoze amanyanga.Turamutse twese twumviye imana,ibi byose ntabwo byakongera kubaho:kwiba,gusambana,intambara,ruswa,akarengane,ubusumbane bukabije,Ibiyobyabwenge,family violence,gereza,police,abasirikare,etc..byose byavaho kubera ko abantu baba bakundana.Budget ya Leta yagendaga muli ibyo,itaba munsi ya 1 Trillion Frw,yakoreshwa mu kubaka Infrastructure (imihanda,amashuli,hospitals,amazi n’amashanyarazi,etc…),ku buryo muli buri mudugudu habamo Kaburimbo,ishuli rikuru,hospital,amazi n’amashanyarazi,etc…Igihugu cyatera imbere vuba cyane.Ikirenze ibyo,abantu bose bazahembwa ubuzima bw’iteka,ndetse imana ikazabazura ku munsi wa nyuma.Mbega ukuntu isi yaba paradizo!!!Amanyanga n’Ubusambanyi nibyo byaha bizabuza abantu kubona ubuzima bw’iteka kurusha ibindi byaha.

  • Mu byanditse hano nta cyemeza ko bawibye koko! N’undi wese yazica akabashyirishamo, kereka atari mwene Kanyarwanda.

Subiza

Your email address will not be published. Required fields are marked *